Ibinyamakuru byo muri Uganda biri kwandika ku myigaragambyo iri kuhabera byatangaje ko ibyamamare byagerageje kuyitabira bari gutabwa muri yombi isaha ku yindi. Ibi bibaye mu gihe Polisi yo muri Uganda ihanganye bikomeye n’urubyiruko rwigabije imihanda mu myigaragambyo bise ‘March2Parliament’. Umwe mu batawe muri yombi hakiri kare ni umunyarwenya Obed Lubega uzwi nka Reign uyu akaba yaramamaye mu itsinda ‘Maulana&Reign’ watawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Nyakanga 2024 akaba yahise ajyanwa gucumbikirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Nateete. Undi watawe muri yombi mu rubyiruko rukomeje imyigaragambyo rwamagana…
SOMA INKURUCategory: Inkuru zikunzwe
Amatora 2024: Bimwe mu byatunguranye mu ibarura ry’amajwi mu matora ya Perezida wa Repubulika n’Abadepite
Nk’ahandi hose mu gihugu, abanyarwanda bazindukiye mu gikorwa cyo kwitorera Perezida wa Repubulika n’Abadepite. Ukurikije uko amatora asanzwe ategurwa n’uko aba yitezwe, hari ibishya byagiye bigaragaramo bitamenyerewe. Ni mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2024, kibera hirya no hino mu gihugu. Ukurikije uko amatora asanzwe agenda, hari ibisa n’ibyatunguranye ukabona ko n’ababarura amajwi batabifiteho amakuru afatika hamwe bakabanza kugisha inama. 1.Usoma amajwi ni umwe Mu byumba byinshi by’itora, uwasomaga ibiri ku mpapuro abaturage batoreyeho wasangaga ari umwe, undi uri imbere agahira yandika ibyo basomye. Nubwo…
SOMA INKURURubavu: Imbogamizi ku mahirwe ahabwa ‘’Indangamirwa’’ yo kwirinda virusi itera Sida
Rubavu ni akarere gahana imbibe n’umujyi wa Goma wo mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kakaba karangwa n’uburanga bunyuranye, ibi bikaba byongera urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ari nako abakora uburaya biyongera. Kuba hateye gutya, inzego z’ubuzima zashyizeho uburyo bwizewe “PrEP” bufasha abakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kutandura virusi itera SIDA ku gipimo cya 99%. Magingo aya, hari abatabikozwa barimo n’abakorwa umwuga w’uburaya bakunze kwita ‘’Indangamirwa’’. Umuti uzwi nka PrEP (Pre-Exposure Prophylaxis) wemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) mu 2015, ko ukora neza mu kurinda abantu kwandura HIV…
SOMA INKURUWaruziko indwara y’imidido itibasira amaguru gusa? Menya byinshi kuri iyi ndwara
Imidido ni indwara irangwa no kubyimba ibice runaka by’umubiri cyane cyane amaguru. Gusa si yo yonyine ashobora kubyimba kuko n’ibindi bice bishobora kubyimba nk’intoki, cyangwa imyanya ndangagitsina. Iyi ndwara ikaba ari ingaruka z’uko urwungano rwa lymph (aya ni amatembabuzi aba mu mubiri ariko atari amaraso, nayo akaba afite imiyoboro yayo) ruba rwangiritse iyo miyoboro ikipfundika noneho lymph ikirundira aho hipfunditse. Imiyoboro ya lymph iba inyuranamo n’iy’amaraso Urwungano rwa lymph akamaro karwo ni ukurinda umubiri indwara muri rusange cyane cyane iziterwa na mikorobi. Imidido irangwa n’iki? Nk’uko tumaze kubibona ikimenyetso cya…
SOMA INKURUByinshi ku rukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura mu myaka 13 rutangijwe mu Rwanda
Hari ku munsi wa Kabiri w’icyumweru tariki 26 Mata 2011, mu rwunge rw’ amashuri rwa Kanyinya, mu karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, ubwo umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeannette Kagame, yatangizaga ku mugaragaro gahunda yo gutanga urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura ku bana b’abakobwa bafite imyaka iri hagati ya 12 na 16 y’amavuko. Icyo gihe Madamu Jeannette Kagame yatangaje ko bimaze kugaragara ko mu Rwanda hari abagore n’abakobwa bicwa na kanseri y’inkondo y’umura, ari nayo mpamvu Leta yafashe gahunda yo gukingira abana b’abakobwa bakiri bato (abangavu), batarageza…
SOMA INKURUUbukwe bw’icyamamare mu muziki Davido bwavugishije benshi
Muri Nigeria mu mujyi wa Lagos, ibitangazamakuru bigaruka ku myidagaduro n’imbuga nkoranyambaga byiriwe bihanze amaso ubukwe bwa Davido na Chioma Avril Rowland bamaze kubyarana abana batatu mu myaka isaga 10 bamaranye. Muri ubu bukwe bwitabiriwe na benshi Chioma yapfukamye hasi agaburira umugabo we nyuma yo kwemererwa kubana nk’ umugabo n’umugore mu buryo bwemewe n’amategeko, Davido nawe amuha impano y’imodoka nshya. Ni ubukwe bwitabiriwe n’ibyamamare ndetse n’abanyacyubahiro barimo, Oluṣẹgun Ọbasanjo wayoboye Nigeria kuva 1999 kugeza 2007, Sanwo Olu Mayor w’umujyi wa Lagos. Don Jazzy, Mr P , Rudeboy , Patoranking, Chike, Lojay…
SOMA INKURUCAF yatangaje igihe igikombe cy’Afurika cy’Ibihugu cya 2025 kizakinirwa n’aho kizabera
Mu nama ya Komite Nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika ‘CAF’ yateranye ku wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024 i Cairo mu Misiri iyobowe na Perezida w’iri mpuzamashyirahamwe, Dr Patrice Motsepe yemeje ko igikombe cy’Afurika cy’Ibihugu cya 2025 kizakinirwa muri Maroc, kizatangira tariki 21 Ukuboza 2025 gisozwe tariki 18 Mutarama 2026. Muri iyi Nama ya Komite Nyobozi ya CAF kandi yemeje ko igikombe cy’Afurika cy’Abagore WAFCON 2024 kizabera muri Maroc kizatangira tariki 5 Nyakanga kugeza tariki 26 Nyakanga 2024. Iri rushanwa mpuzamahanga rya CAN, rizaba rikinwe ku nshuro ya 35,…
SOMA INKURU“Alarming” consumption of alcohol and e-cigarettes among adolescents, says WHO
The consumption of alcohol and electronic cigarettes among 11-15 year old is “alarming”, according to a report from the European branch of the WHO which recommends public health measures to limit access to alcoholic beverages. “The widespread use of harmful substances among children in many countries in the European region – and beyond – poses a serious threat to public health,” warned the regional director of the World Health Organization (WHO ) Hans Kluge, quoted in a press release. In particular, he calls for increasing taxes, limiting points of sale…
SOMA INKURUSobanukirwa n’uwemerewe gutora, utabyemerewe n’uwatorera aho ageze hose mu Rwanda
Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) ushinzwe gutangaza amakuru y’urwo rwego, Moïse Bukasa Karani, atangaza ko kugeza ubu urutonde rw’abemerewe gutora Perezida wa Repubulika n’Abadepite mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka wa 2024 ruriho amazina n’imyirondoro by’Abanyarwanda hafi miliyoni 9 n’ibihumbi 500. Bukasa avuga ko umuntu wese ufite indangamuntu y’u Rwanda kandi wujuje imyaka 18 agomba kugenzura ko ari no kuri lisiti y’itora kuko Komisiyo y’Amatora ikorana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), aho abantu bose bujuje imyaka 18 y’amavuko bahita bashyirwa kuri iyo lisiti. Bukasa yagize ati “Abafite imyaka 18…
SOMA INKURUIndwara z’umutima ntawe zitakwibasira, dore bimwe mu bimenyetso bigaragaza uwo zafashe
Indwara z’umutima nubwo hari benshi bakunze gutekereza ko zifata abakuze, nyamara muri iki gihe siko bimeze kuko n’abato zisigaye zibibasira ahanini bitewe n’ihindagurika mu buryo turya ndetse nuko tubaho. Nk’uko tubikesha urubuga rwa sante.fr hatangazwa ko kurya ibiryo byuzuyemo amavuta mabi kandi byahinduwe cyane, kudakora imyitozo ngorora mubiri, gukora igihe kirekire utaruhuka ndetse na stress nyinshi ni bimwe mu byongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima mu bakiri bato. Mu gihe wifuza kuramba no kubaho neza, umutima wawe ugomba kuwurinda hakiri kare bimwe mu bishobora kuwangiza. Buri rugingo rw’umubiri mbere yo…
SOMA INKURU