Itariki izaberaho umuhango wo Kwita Izina abana b’ingangi 2024 yatangajwe n’ Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, “RDB”, ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X. Uyu muhango ugiye kuba ku nshuro ya 20 uzaba tariki 18 Ukwakira 2024, ukazabera nk’ibisanzwe mu Kinigi hafi ya Pariki y’Ibirunga. Mu mwaka wa 2005 nibwo u Rwanda rwatangaje ishyirwaho ry’uyu muhango wo “Kwita Izina” nk’igikorwa cya buri mwaka. Kugeza ubu ingagi zimaze guhabwa amazina mu myaka 19 ishize zigera kuri 352. Kuva iyi gahunda yo Kwita Izina yatangira nibura miliyari z’amafaranga y’u Rwanda zisaga 10 yakoreshejwe mu mishinga…
SOMA INKURUCategory: Inkuru zikunzwe
Gasabo-Remera: Akabari n’akabyiniro kakoraga mu buryo budasanzwe kafunzwe
Akabyiniro kari gaherereye mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Remera, kabyinagamo abakobwa bambaye ubusa, ubusanzwe kakaba kakoraga gafunze ndetse gacungiwe umutekano udasanzwe, kuri ubu kafunzwe ndetse n’abari bakarimo batabwa muri yombi. Ibi byabaye kuri uyu wa 18 Kanama 2024, aho inzego z’umutekano zataye muri yombi abari bari muri kano kabari bagera kuri 22 barimo abari bahasohokeye, ababyiniragamo, abakoragamo ndetse na nyirako. Bivugwa ko abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha “RIB” mu gihe rugikomeje iperereza. IGIHE cyatangaje ko gifite amakuru ko atari ubwa mbere nyiri aka kabari kavanze n’akabyiniro yari…
SOMA INKURUIbyaranze irushanwa ry’amagare ryabaye muri weekend
Kuwa Gatandatu tariki 17 Kanama 2024 no ku Cyumweru tariki 18 Kanama 2024 hakinwe shampiyona y’igihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare, aho ku munsi wa mbere hakinwe agace ko gusiganwa umuntu ku giti cye (Individual Time Trial), mu gihe ku munsi wa kabiri hakinwe gusiganwa mu muhanda muri rusange (Road Race). Ni isiganwa ahanini ryaranzwe no guhangana hagati y’abakinnyi ba Benediction Club nka Mugisha Moise waje no kugera aho asiga abandi iminota irenga irindwi, ihanganye na Java Innovotec irimo abakinnyi nka Areruya Joseph, Patrick Byukusenge n’abandi. Iyi shampiyona ikaba yegukanywe…
SOMA INKURUImpinduka muri Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda
Abanyamuryango ba Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda (FRVB) bemeje ko shampiyona y’umwaka utaha w’imikino wa 2024-2025 mu cyiciro cya mbere wazatangira tariki ya 18 Ukwakira uyu mwaka wa 2024, ndese hazaba hakoreshwa ibyuma bifata amashusho yo mu kibuga “Video Challenge” abenshi bazi ku izina rya VAR. Iri koranabuhanga ribarizwa hagati y’ibihumbi 25 na 50 by’amadolari bitewe n’aho wariguze ndetse n’umubare wa cameras ushaka, rifasha umusifuzi kwemeza neza niba umupira waguye mu kibuga cyangwa hanze, umukinnyi kuba yafashe ku rushundura (Net Touching) cyangwa se niba umupira wamukozeho mbere y’uko ujya hanze…
SOMA INKURUIkayi yo mu 1990 ikubiyemo umuziki wa Lil Wayne yashyizwe ku isoko
Ikayi Umuraperi Lil Wayne yanditsemo ‘lyrics’ z’indirimbo ze yashyizwe mu cyamunara. TMZ yatangaje ko iyi kayi yo mu myaka yo mu 1990 y’uyu muhanzi yashyizwe ku isoko kuri miliyoni $5. ibi bije nyuma y’imyaka itanu yari ishize iyi kayi yari yabanje gushyirwa ku isoko ku bihumbi $250 hakaza kuzamo ibibazo ntigurishwe, byanagiye mu inkiko. Moments in Time yashyize ku isoko iyi kayi mu 2019 yari yabikoze ivuga ko ishaka guteza cyamunara inyandiko ya Lil Wayne mu izina ry’umuntu wavugaga ko yayitoraguye mu modoka, yigeze kuba iya Cash Money Records ireberera…
SOMA INKURUUmutoza wa APR FC yahishuye icyatumye batsindwa na Simba
Umutoza w’ikipe ya APR FC Darko Novic avuga ko kimwe mu byatumye batsindwa n’ikipe ya Simba ku munsi wayo uzwi nka SIMBA DAY, harimo kudashyira igitutu kuwo bahanganye n’ibindi. Ibi byatangajwe mu kiganiro yahaye televiziyo ya Azam nyuma y’aho ikipe ya Simba SC itsinze APR FC ibitego 2-0 mu mukino w’ibirori by’umunsi wa byabaye tariki 3 Kanama 2024. Yagize ati: “Uyu munsi nshobora kunyurwa n’ibintu byinshi, by’umwihariko Simba SC yatsinze ibitego bitavuye ku guhererekanya, byose byari amashoti ya kure. Icyo nabuze ku bakinnyi banjye ni uguhererekanya umupira cyane, gutuza bafite…
SOMA INKURUUrusobe rw’ibibazo by’ubuzima byibasira utanywa amazi
Nk’uko tubikesha urubuga Medisite, hatangazwa indwara ndetse n’ibibazo umubiri wagira mu gihe nyirawo atanywa amazi mu buryo buhoraho kandi bukenewe, ntuhabeho kuyanywa kuko umuntu afite inyota cyangwa yabuze ikindi anywa. 1. Kutanywa amazi bitera ibibazo by’uruti rw’umugongo ku bagore batwite Ni byiza ku bagore batwite kunywa amazi ahagije kuko burya gutwita bituma uruti rw’umugongo rw’umugore ruba ruremerewe cyane. Iyo rero bimwe mu birugize “disc” ziba hagati y’amagufa y’uruti rw’umugongo zibuze amazi, bituma zangirika bigateza ibibazo bikomeye ku mugongo w’umugore utwite. Abagore batwite rero bagirwa inama zo kunywa amazi ahagije buri…
SOMA INKURUMu myitozo ya AS Kigali hagaragayemo amasura mashya
Kuri uyu wa kabiri nibwo ikipe ya AS Kigali yatangiye imyitozo habura iminsi 16 kugira shampiyona itangira tariki ya 15 Kanamana 2024, kuri Tapis Rouge hagaragayemo abakinnyi bashya harimo Sugira Ernest utagiraga ikipe abarizwamo kugeza ubu hamwe n’uwahoze ari rutahizamu wa Rayon Sports Ngendahimana Eric. Abandi bitabiriye iyi myitozo itakoreshejwe n’umutoza mukuru Guy Bukasa utagaragaye ku kibuga, ni abakinnyi basanzwe muri AS Kigali ndetse n’abandi benshi baje kugerageza amahirwe kugira ngo babone ikipe bakoreshejwe n’umutoza wungirije ariwe Guy Bakila. Muri aya masura mashya hagaragayemo myugariro w’iburyo Nkubana Marc wakiniraga ikipe…
SOMA INKURURwanda: Akato n’ihezwa biracyakorerwa abafite virusi itera SIDA
Urugaga Nyarwanda rw’Abafite virusi itera SIDA (RRP+), rutangaza ko kugeza ubu hakigaragara akato n’ihezwa bikorerwa abafite virusi itera SIDA, bikaba bibangamira gahunda yo gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA. Umwe mu banyamuryango ba RRP+, Nzamukosha ( izina twamuhaye), ni umukobwa urangije amashuri yisumbuye wavukanye virusi itera SIDA, ariko bikaba bitaramuteye gucika intege ahubwo yiha gahunda yo gufata iya mbere mu kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA yifashishije imbuga nkoranyambanga. Atangaza ko hari akato kakigaragara ku bafite virusi itera SIDA. Mu buhamya bwe, agira ati « Njye nagize amahirwe yo…
SOMA INKURUIndwara izahaza uwo yafashe “Monkepox” yageze mu Rwanda
Byemejwe ko kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugaragara abantu 2 bafite icyorezo cya “Monkeypox” kizwi mu kinyarwanda nk’indwara y’ubushita bw’inkende. Iyi ndwara ije nyuma y’icyorezo cya Covid-19 yibasiye isi yose ikica abatari bacye ndetse ikanateza ibibazo by’ubukungu n’u Rwanda rudasigaye. Iby’iyi ndwara ya Monkeypox mu Rwanda bikaba byemejwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’ Ubuzima “RBC”, cyatangaje ko iyi ndwara y’ubushita bw’inkende yagaraye ku bantu bagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “RDC” hamwe mu hibasiwe n’iyi ndwara cyane. Kuva mu mwaka wa 2022 nibwo hirya no hino ku Isi hagaragaye abantu basaga…
SOMA INKURU