Umutoza wa APR FC yahishuye icyatumye batsindwa na Simba

Umutoza w’ikipe ya APR FC Darko Novic avuga ko kimwe mu byatumye batsindwa n’ikipe ya Simba ku munsi wayo uzwi nka SIMBA DAY, harimo kudashyira igitutu kuwo bahanganye n’ibindi. Ibi byatangajwe mu kiganiro yahaye televiziyo ya Azam nyuma y’aho ikipe ya Simba SC itsinze APR FC ibitego 2-0 mu mukino w’ibirori by’umunsi wa byabaye tariki 3 Kanama 2024. Yagize ati: “Uyu munsi nshobora kunyurwa n’ibintu byinshi, by’umwihariko Simba SC yatsinze ibitego bitavuye ku guhererekanya, byose byari amashoti ya kure. Icyo nabuze ku bakinnyi banjye ni uguhererekanya umupira cyane, gutuza bafite…

SOMA INKURU

Urusobe rw’ibibazo by’ubuzima byibasira utanywa amazi

Nk’uko tubikesha urubuga Medisite, hatangazwa indwara ndetse n’ibibazo umubiri wagira mu gihe nyirawo atanywa amazi mu buryo buhoraho kandi bukenewe, ntuhabeho kuyanywa kuko umuntu afite inyota cyangwa yabuze ikindi anywa. 1. Kutanywa amazi bitera ibibazo by’uruti rw’umugongo ku bagore batwite Ni byiza ku bagore batwite kunywa amazi ahagije kuko burya gutwita bituma uruti rw’umugongo rw’umugore ruba ruremerewe cyane. Iyo rero bimwe mu birugize “disc” ziba hagati y’amagufa y’uruti rw’umugongo zibuze amazi, bituma zangirika bigateza ibibazo bikomeye ku mugongo w’umugore utwite. Abagore batwite rero bagirwa inama zo kunywa amazi ahagije buri…

SOMA INKURU

Mu myitozo ya AS Kigali hagaragayemo amasura mashya

Kuri uyu wa kabiri nibwo ikipe ya AS Kigali yatangiye imyitozo habura iminsi 16 kugira shampiyona itangira tariki ya 15 Kanamana 2024, kuri Tapis Rouge hagaragayemo abakinnyi bashya harimo Sugira Ernest utagiraga ikipe abarizwamo kugeza ubu hamwe n’uwahoze ari rutahizamu wa Rayon Sports Ngendahimana Eric. Abandi bitabiriye iyi myitozo itakoreshejwe n’umutoza mukuru Guy Bukasa utagaragaye ku kibuga, ni abakinnyi basanzwe muri AS Kigali ndetse n’abandi benshi baje kugerageza amahirwe kugira ngo babone ikipe bakoreshejwe n’umutoza wungirije ariwe Guy Bakila. Muri aya masura mashya hagaragayemo myugariro w’iburyo Nkubana Marc wakiniraga ikipe…

SOMA INKURU

Rwanda: Akato n’ihezwa biracyakorerwa abafite virusi itera SIDA

Urugaga Nyarwanda rw’Abafite virusi itera SIDA (RRP+), rutangaza ko kugeza ubu hakigaragara akato n’ihezwa bikorerwa abafite virusi itera SIDA, bikaba bibangamira gahunda yo gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA. Umwe mu banyamuryango ba RRP+, Nzamukosha ( izina twamuhaye), ni umukobwa urangije amashuri yisumbuye wavukanye virusi itera SIDA, ariko bikaba bitaramuteye gucika intege ahubwo yiha gahunda yo gufata iya mbere mu kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA yifashishije imbuga nkoranyambanga. Atangaza ko hari akato kakigaragara ku bafite virusi itera SIDA. Mu buhamya bwe, agira ati « Njye nagize amahirwe yo…

SOMA INKURU

Indwara izahaza uwo yafashe “Monkepox” yageze mu Rwanda

Byemejwe ko kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugaragara abantu 2 bafite icyorezo cya “Monkeypox” kizwi mu kinyarwanda nk’indwara y’ubushita bw’inkende.   Iyi ndwara ije nyuma y’icyorezo cya Covid-19 yibasiye isi yose ikica abatari bacye ndetse ikanateza ibibazo by’ubukungu n’u Rwanda rudasigaye. Iby’iyi ndwara ya Monkeypox mu Rwanda bikaba byemejwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’ Ubuzima “RBC”, cyatangaje ko iyi ndwara y’ubushita bw’inkende yagaraye ku bantu bagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “RDC” hamwe mu hibasiwe n’iyi ndwara cyane. Kuva mu mwaka wa 2022 nibwo hirya no hino ku Isi hagaragaye abantu basaga…

SOMA INKURU

Uganda: Iby’imyigaragambyo bikomeje guhindura isura

Ibinyamakuru byo muri Uganda biri kwandika ku myigaragambyo iri kuhabera byatangaje ko ibyamamare byagerageje kuyitabira bari gutabwa muri yombi isaha ku yindi. Ibi bibaye mu gihe Polisi yo muri Uganda ihanganye bikomeye n’urubyiruko rwigabije imihanda mu myigaragambyo bise ‘March2Parliament’. Umwe mu batawe muri yombi hakiri kare ni umunyarwenya Obed Lubega uzwi nka Reign uyu akaba yaramamaye mu itsinda ‘Maulana&Reign’ watawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Nyakanga 2024 akaba yahise ajyanwa gucumbikirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Nateete. Undi watawe muri yombi mu rubyiruko rukomeje imyigaragambyo rwamagana…

SOMA INKURU

Amatora 2024: Bimwe mu byatunguranye mu ibarura ry’amajwi mu matora ya Perezida wa Repubulika n’Abadepite  

Nk’ahandi hose mu gihugu, abanyarwanda bazindukiye mu gikorwa cyo kwitorera Perezida wa Repubulika n’Abadepite. Ukurikije uko amatora asanzwe ategurwa n’uko aba yitezwe, hari ibishya byagiye bigaragaramo bitamenyerewe. Ni mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2024, kibera hirya no hino mu gihugu. Ukurikije uko amatora asanzwe agenda, hari ibisa n’ibyatunguranye ukabona ko n’ababarura amajwi batabifiteho amakuru afatika hamwe bakabanza kugisha inama. 1.Usoma amajwi ni umwe Mu byumba byinshi by’itora, uwasomaga ibiri ku mpapuro abaturage batoreyeho wasangaga ari umwe, undi uri imbere agahira yandika ibyo basomye. Nubwo…

SOMA INKURU

Rubavu: Imbogamizi ku mahirwe ahabwa ‘’Indangamirwa’’ yo kwirinda virusi itera Sida

Rubavu ni akarere gahana imbibe n’umujyi wa Goma wo mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kakaba karangwa n’uburanga bunyuranye, ibi bikaba byongera urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ari nako abakora uburaya biyongera. Kuba hateye gutya, inzego z’ubuzima zashyizeho uburyo bwizewe “PrEP” bufasha abakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kutandura virusi itera SIDA ku gipimo cya 99%. Magingo aya, hari abatabikozwa barimo n’abakorwa umwuga w’uburaya bakunze kwita ‘’Indangamirwa’’. Umuti uzwi nka PrEP (Pre-Exposure Prophylaxis) wemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) mu 2015, ko ukora neza mu kurinda abantu kwandura HIV…

SOMA INKURU

Waruziko indwara y’imidido itibasira amaguru gusa? Menya byinshi kuri iyi ndwara

Imidido ni indwara irangwa no kubyimba ibice runaka by’umubiri cyane cyane amaguru. Gusa si yo yonyine ashobora kubyimba kuko n’ibindi bice bishobora kubyimba nk’intoki, cyangwa imyanya ndangagitsina. Iyi ndwara ikaba ari ingaruka z’uko urwungano rwa lymph (aya ni amatembabuzi aba mu mubiri ariko atari amaraso, nayo akaba afite imiyoboro yayo) ruba rwangiritse iyo miyoboro ikipfundika noneho lymph ikirundira aho hipfunditse. Imiyoboro ya lymph iba inyuranamo n’iy’amaraso Urwungano rwa lymph akamaro karwo ni ukurinda umubiri indwara muri rusange cyane cyane iziterwa na mikorobi. Imidido irangwa n’iki? Nk’uko tumaze kubibona ikimenyetso cya…

SOMA INKURU

Byinshi ku rukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura mu myaka 13 rutangijwe mu Rwanda

Hari ku munsi wa Kabiri w’icyumweru tariki 26 Mata 2011, mu rwunge rw’ amashuri rwa Kanyinya, mu karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, ubwo umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeannette Kagame, yatangizaga ku mugaragaro gahunda yo gutanga urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura ku bana b’abakobwa bafite imyaka iri hagati ya 12 na 16 y’amavuko. Icyo gihe Madamu Jeannette Kagame yatangaje ko bimaze kugaragara ko mu Rwanda hari abagore n’abakobwa bicwa na kanseri y’inkondo y’umura, ari nayo mpamvu Leta yafashe gahunda yo gukingira abana b’abakobwa bakiri bato (abangavu), batarageza…

SOMA INKURU