Zari Hassan yashyize ukuri hanze ku makimbirane afitanye n’umugabo we

Umuherwekazi akaba n’umwe mu bakoresha neza imbuga nkoranyambaga Zari Hassan uzwi nka Zari The Boss Lady, yabwiye umugabo we baheruka kugirana ibibazo Shakib Cham ko vuba azabona uwo amusimbuza uzi agaciro ke. Bibaye nyuma y’iminsi ibiri bombi bashyize ahagaragara iby’isenyuka ry’urugo rwabo, byatangiye ubwo Diamond Platnumz yajyaga mu isabukuru y’umukobwa we yabyaranye na Zari yabereye mu rugo rw’uwo muherwekazi ruherereye muri Afurika y’Epfo. Yifashishije ikiganiro yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram Zari yabwiye Shakib akwiye kwigirira icyizere, kandi ko vuba azabona uwo amusimbuza uzi agaciro ke. Yanditse amagambo agira ati: “Shakib…

SOMA INKURU

Umugabo ukuze kurusha abandi yatangaje byinshi ku buzima bwe

John Tinniswood, niwe mugabo ukuze kurusha abandi ku isi  wavutse tariki 26 Kanama(8) 1912, uyu munsi akaba yujuje imyaka 112, yatangarije Guinness World Records ko “nta kintu na kimwe” azi cyasobanura impamvu yaramye ku isi. John Tinniswood ni umufana wa Liverpool, aba mu nzu yita ku bashaje i Southport mu Bwongereza, yabaye umugabo ushaje kurusha abandi muri Mata(4) ubwo Juan Vicente Pérez Mora wari ufite imyaka 114 yapfaga. John Tinniswood avuga ko kuva akiri muto “yakoraga” kandi “yagendaga cyane n’amaguru”, ariko abona ko atari atandukanye n’abandi, ati: “[mu buzima] uraramba…

SOMA INKURU

Discover the particularity of Akagera Park

BY TUYISHIME Eric Akagera National Park, located in the northeastern part of Rwanda, is one of the country’s most important wildlife conservation areas and a significant tourist destination. The park, which spans approximately 1,122 square kilometers, is named after the Akagera River that flows along its eastern boundary. This river also serves as the natural border between Rwanda and Tanzania. Biodiversity and Wildlife Akagera National Park is known for its diverse ecosystems, which include savannahs, swamps, lakes, and mountains. This variety of habitats supports a wide range of wildlife, making…

SOMA INKURU

Hamenyekanye amatsinda amakipe ya Basketball y’abatarengeje imyaka 18 aherereyemo

Amakipe y’u Rwanda muri Basketball y’Abatarengeje imyaka 18 mu bahungu n’abakobwa yamenye amatsinda azaba aherereye mu gikombe cy’Afurika, FIBAU18AfroBasket, kizabera muri Afurika y’Epfo. Iyi tombola yabereye mu Mujyi wa Kigali, ku Cyumweru, tariki ya 25 Kanama 2024. Ikipe y’u Rwanda mu bahungu iri mu Itsinda C hamwe na Maroc, Zambia na Afurika y’Epfo, izakira irushanwa mu gihe bashiki babo bo bisanze mu itsinda A hamwe na Tunisia, Cameroun na na Afurika y’Epfo izaba iri mu rugo. #FIBAU18AfroBasket izahuza ibihugu 12, iteganyijwe kubera mu Mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo ku…

SOMA INKURU

Indwara zitandura si izo gucyerensa, zikomeje guhitana benshi

Muri iyi minsi haravugwa cyane indwara zitandura, ariko igitangaje iyo habayeho kwigira hirya y’Umujyi wa Kigali, aho benshi bita mu cyaro usanga bakubwira ko batazizi, abandi ntibatinye gutangaza ko umuntu arwara cyangwa agapfa umunsi wageze. Ariko nubwo bimeze bitya ubushakashatsi bwerekanye ko mu Rwanda 44% by’abapfa bazira indwara zitandura, mu bajya kwivuza muri bo 51,8% ni abafite indwara zitandura. Ibi byatumye ikinyamakuru umuringanews.com kinyarukira mu karere ka Nyaruguru, mu mirenge inyuranye, hagaragara ko abaturage ubumenyi bafite ku ndwara zitandura ari ntabwo. Mukankusi Beatrice umukecuru w’imyaka 59, wo mu mudugudu wa…

SOMA INKURU

Umunsi nyirizina wo Kwita Izina wamenyekanye, dore impamvu y’uyu munsi

Itariki izaberaho umuhango wo Kwita Izina abana b’ingangi 2024 yatangajwe  n’ Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, “RDB”, ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X. Uyu muhango ugiye kuba ku nshuro ya 20 uzaba tariki 18 Ukwakira 2024, ukazabera nk’ibisanzwe mu Kinigi hafi ya Pariki y’Ibirunga. Mu mwaka wa 2005 nibwo u Rwanda rwatangaje ishyirwaho ry’uyu muhango wo “Kwita Izina” nk’igikorwa cya buri mwaka. Kugeza ubu ingagi zimaze guhabwa amazina mu myaka 19 ishize zigera kuri 352. Kuva iyi gahunda yo Kwita Izina yatangira nibura miliyari z’amafaranga y’u Rwanda zisaga 10  yakoreshejwe mu mishinga…

SOMA INKURU

Gasabo-Remera: Akabari n’akabyiniro kakoraga mu buryo budasanzwe kafunzwe

Akabyiniro kari gaherereye mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Remera,  kabyinagamo abakobwa bambaye ubusa, ubusanzwe kakaba kakoraga gafunze ndetse gacungiwe umutekano udasanzwe, kuri ubu kafunzwe ndetse n’abari bakarimo batabwa muri yombi. Ibi byabaye kuri uyu wa 18 Kanama 2024, aho inzego z’umutekano zataye muri yombi abari bari muri kano kabari bagera kuri 22 barimo abari bahasohokeye, ababyiniragamo, abakoragamo ndetse na nyirako. Bivugwa ko abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha “RIB” mu gihe rugikomeje iperereza. IGIHE cyatangaje ko gifite amakuru ko atari ubwa mbere nyiri aka kabari kavanze n’akabyiniro yari…

SOMA INKURU

Ibyaranze irushanwa ry’amagare ryabaye muri weekend

Kuwa Gatandatu tariki 17 Kanama 2024 no ku Cyumweru tariki 18 Kanama 2024 hakinwe shampiyona y’igihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare, aho ku munsi wa mbere hakinwe agace ko gusiganwa umuntu ku giti cye (Individual Time Trial), mu gihe ku munsi wa kabiri hakinwe gusiganwa mu muhanda muri rusange (Road Race). Ni isiganwa ahanini ryaranzwe no guhangana hagati y’abakinnyi ba Benediction Club nka Mugisha Moise waje no kugera aho asiga abandi iminota irenga irindwi, ihanganye na Java Innovotec irimo abakinnyi nka Areruya Joseph, Patrick Byukusenge n’abandi. Iyi shampiyona ikaba yegukanywe…

SOMA INKURU

Impinduka muri Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Abanyamuryango ba Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda (FRVB) bemeje ko shampiyona y’umwaka utaha w’imikino wa 2024-2025 mu cyiciro cya mbere wazatangira tariki ya 18 Ukwakira uyu mwaka wa 2024, ndese hazaba hakoreshwa ibyuma bifata amashusho yo mu kibuga “Video Challenge”  abenshi bazi ku izina rya VAR. Iri koranabuhanga ribarizwa hagati y’ibihumbi 25 na 50 by’amadolari bitewe n’aho wariguze ndetse n’umubare wa cameras ushaka, rifasha umusifuzi kwemeza neza niba umupira waguye mu kibuga cyangwa hanze, umukinnyi kuba yafashe ku rushundura (Net Touching) cyangwa se niba umupira wamukozeho mbere y’uko ujya hanze…

SOMA INKURU

Ikayi yo mu 1990 ikubiyemo umuziki wa Lil Wayne yashyizwe ku isoko

Ikayi Umuraperi Lil Wayne yanditsemo ‘lyrics’ z’indirimbo ze yashyizwe mu cyamunara. TMZ yatangaje ko iyi kayi yo mu myaka yo mu 1990 y’uyu muhanzi yashyizwe ku isoko kuri miliyoni $5. ibi bije nyuma y’imyaka itanu yari ishize iyi kayi yari yabanje gushyirwa ku isoko ku bihumbi $250 hakaza kuzamo ibibazo ntigurishwe, byanagiye mu inkiko. Moments in Time yashyize ku isoko iyi kayi mu 2019 yari yabikoze ivuga ko ishaka guteza cyamunara inyandiko ya Lil Wayne mu izina ry’umuntu wavugaga ko yayitoraguye mu modoka, yigeze kuba iya Cash Money Records ireberera…

SOMA INKURU