Kicukiro kamwe mu turerere dutatu tugize umujyi wa Kigali uvugwaho ubwiganze bw’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA ku gipimo cya 4,3%, kakaba hejuru ugereranyije n’utundi turere, aho usanga urubyiruko ruvuga ko ubushomeri ari yo ntandaro, bigaha urwaho abagabo bakuze, no kumva ko kwifata bitakibaho. Ubu busambanyi hagati y’urubyiruko n’abakuze bugaragara muri Kicukiro, abahatuye bemeza ko butizwa umurindi n’amazu y’abakire aba ari mu bipangu afunze, mu by’ukuri nta muryango utuyemo, ahubwo ari inzu z’ibanga abagabo runaka baba baziranyeho, akaba ari naho basambanyiriza urubyiruko, k’ubw’ubukene abenshi bakemeza ko iyo abo bagabo bakuze…
SOMA INKURUCategory: Inkuru zikunzwe
Nyuma yo gukekwaho kwica uwo yarabereye Mukase, urubanza rwe rukomeje kuba urujijo
Umwaka n’amezi ane birihiritse urubanza urubanza rwa Mukanzabarushimana Marie Chantal ukurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa Rutiyomba Akeza Elsie yari abereye Mukase rusubikwa rutaburanishwa mu mizi kuko igihe cyose hagiye habaho impamvu zitandukanye zituma rusubikwa. Urupfu rwa Akeza w’imyaka itanu wamenyekanye ubwo yasubiragamo indirimbo “My Vow” ya Meddy, rwamenyekanye ku wa 14 Mutarama 2022. Yasanzwe mu kidomoro cy’amazi. Ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso bituma bukeka ko Mukanzabarushimana wari mukase ari we wamwishe, ari naho bwahereye busaba ko aburanishwa afunzwe ngo atazatoroka ubutabera, ariko Mukanzabarushimana yaburanye ahakana ko atigeze yica Akeza ndetse ko atazi…
SOMA INKURUInside Radio Muhabura: A walk down memory lane
In the wake of Rwanda’s liberation struggle, there emerged Radio Muhabura that served as a pivotal force, breathing life into the ambitions of the Rwanda Patriotic Front/Army (RPF/A). A liberation movement’s triumph hinges on rallying the masses around a shared purpose, one that is not only unmistakably defined, but also embraced by the populace at large. Radio Muhabura, a beacon of hope, served as the conduit through which the RPF/A disseminated and fortified its philosophy, organisational structure, and noble cause to the people of Rwanda. As the RPF/A embarked on…
SOMA INKURUAkarere ka Rutsiro kahawe umuyobozi mushya, haravugwa byinshi ku iseswa rya Njyanama
Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, rivuga ko “hasheshwe Inama Njyanama y’akarere ka Rutsiro nyuma yo kubona ko ubuyobozi bw’aka karere bwateshutse ku nshingano zabwo”. Prosper Mulindwa yagizwe umuyobozi w’agateganyo w’aka karere. Amakuru yemeza ko ibibazo byari mu Kkrere ka Rutsiro bishingiye ku kudakorana hagati ya Komite Nyobozi y’akarere. Mu minsi ishize, aka karere kavuzwe mu bucukuzi budahwitse bwa kariyeri bwagejeje n’aho ku wa 23 Gicurasi 2023, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yandikira Guverineri w’Intara amusaba ibisobanuro, amuha iminsi irindwi yo kuba yabitanze. Muri…
SOMA INKURUMinisitiri ukiri muto wakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Umuhanga mu bukungu Bogolo Joy Kenewendo yavuzwe cyane mu myaka itanu ishize ubwo ku myaka 30 yagirwaga minisitiri w’ubucuruzi n’inganda wa Botswana, umwe mu bato, niba atari we wari muto cyane, mu bari muri guverinoma ku isi icyo gihe. Ubu ni umujyanama udasanzwe wa ONU mu bijyanye n’ihindagurika ry’ikirere kuri Africa. Gusa mu kiganiro cya podcast cya BBC Focus on Africa yaganiriye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ivangura yahuye naryo nk’umugore uri muri politike yo hejuru. Avuga ku buryo yagizwe minisitiri, yavuze ko yari afite ikiganiro kuri radio ku bijyanye…
SOMA INKURUImigabo n’imigambi y’ubuyobozi bushya wa FERWAFA
Kuwa Mbere, tariki ya 26 Kamena 2023, ni bwo habaye ihererekanyabubasha hagati ya Munyantwali Alphonse uheruka gutorerwa kuyobora FERWAFA na Habyarimana Matiku Marcel wayoboye inzibacyuho y’iminsi 39, uzanakomeza kuba Visi Perezida wa Mbere ushinzwe Imiyoborere n’Imari, bemeje ko bashyize imbere guha isura nziza iri Shyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda. Mu ihererekanyabusha ryabaye nyuma yo gutangira inshingano ze, yasabye ubufasha abo bazafatanya mu rwego rwo guha FERWAFA indi sura itandukanye n’imenyerewe. Ati “Akazi mwashoboye muri bane ntabwo katunanira tungana gutya. Dufite inshingano ziremereye. Abanyamuryango, abanyarwanda n’abafatanyabikorwa badutegerejeho byinshi. Ibyo dukora byose…
SOMA INKURUMali: Habaye amatora atavugwaho rumwe
Ihirikwa ry’ubutegetsi muri Mali ryakozwe n’igisirikare mu mwaka wa 2020 na 2021 ryakurikiwe n’igitutu cy’ibihugu byo mu muryango wa CEDEAO bituma ubutegetsi bwa gisirikare, busezeranya abaturage ko hazabaho amatora mu rwego rwo gusubiza mu gihugu ubutegetsi burangwa na demokarasi. Ubutegetsi bwa gisirikare n’ibihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba byemeza ko iki gikorwa kizategura amatora rusange y’umukuru w’igihugu bigasubiza ubutegetsi mu maboko ya gisiviri. Bamwe mu bitabiriye aya matora baravuga ko abatoye bashobora kugera kuri miliyoni 8 n’ibihumbi 400. Zimwe mu ngingo zavuguruwe mu mushinga mushya w’Itegeko Nshinga ntizivugwaho rumwe. Abazishyigikiye baravuga…
SOMA INKURUMusanze: Abaturage baratunga urutoki intandaro y’umutekano mucye wa hato na hato
Abaturage bo mu mirenge ya Gataraga, Shingiro na Busogo mu karere ka Musanze, bavuga ko inzoga z’inkorano zicururizwa mu tubari twaho, ziri mu bikomeje gutiza umurindi ubusinzi bikabakururira umutekano mucye. Bakifuza ko inzego bireba zarushaho gukaza ingamba mu gutahura aho izo nzoga zengerwa no guhana abagira uruhare mu kuzikwirakwiza. Abaturage basabwa gushyira imbaraga mu gutanga amakuru afasha gukumira ikibazo cy’ubusinzi Zimwe mu nzoga aba baturage bavuga ko zibazengereje zirimo iyitwa Akamashu, Nzogejo, Muriture, Sinkarabe n’izindi. Ngo usanga hari abagabo cyangwa abagore bazinywa zikabasindisha ku rwego rurenze, bagatezuka ku nshingano zo…
SOMA INKURURwanda: Umusaruro mbumbe warazamutse, dore ahawuzamuye kurusha ahandi
Mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2023, Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wageze kuri miliyari 3.901 Frw uvuye kuri miliyari 3.021 Frw wari uriho mu gihembwe cya mbere cy’umwaka ushize. Ugereranyije n’igihembwe cya mbere cya 2022, Umusaruro mbumbe wiyongereye ku kigero cya 9,02%. Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarururishamibare, Yusuf Murangwa, yavuze ko izamuka rya 9,02% rigomba kujyana n’impinduka mu mibereho y’abaturarwanda. Ati “ Iyo ubukungu bwazamutse, tuba tugomba kubona imibereho y’abanyarwanda izamuka, iyo buzamutse bivuze ko baba bakoze imirimo, bakunguka. Iyo ubucuruzi bw’abantu badangaza bwazamutse biba bivuze ko abanyarwanda bari kugura. Nk’uko…
SOMA INKURUMusanze: Kwinangira kwa bamwe ntibyahungabanyije ingamba zo guhashya Covid-19
Covid-19 ni icyorezo cyahangayikishije isi yose n’u Rwanda rudasigaye, hafatwa ingamba zinyuranye zo guhangana nayo, muri zo hazamo na gahunda yo gukingira, aho kuri ubu yagejejwe no mu bana bato kuva ku myaka 5 kugeza kuri 11. Ni muri urwo rwego abanyamakuru barwanya SIDA “ABASIRWA”, banyarukiye mu karere ka Musanze, mu murenge wa Gashaki, mu kagali ka Mbwe, mu mudugudu wa Ngambi, mu rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Michael NTARAMA rufite abanyeshuri 1273, mu rwego rwo kumenya uko iki gikorwa cyo gukingira abana covid-19 gihagaze nk’imwe mu ngamba yo guhangana no…
SOMA INKURU