Tariki ya 1 Ukuboza ni umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wo kurwanya icyorezo cya SIDA. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Uruhare rwa buri wese ni ingenzi”. Ni muri urwo rwego Ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA “ABASIRWA” banyarukiye mu karere ka Kirehe, harebwa uko kwirinda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA guhagaze, hagaragara ikibazo cy’urubyiruko rwitabiriye kuboneza urubyaro ariko rudatinya kwandura virusi itera SIDA. Iki kikaba ari kibazo n’ubuyobozi bw’aka karere bwemeza ko gihari koko. Urubyiruko runyuranye rwaba urwo mu mujyi wa Nyakarambi n’abandi baba bari ku mupaka wa Rusumo, usanga bose bahurira ku…
SOMA INKURUCategory: Inkuru zikunzwe
Nyamasheke: Kudaha umwanya uhagije abana kimwe mu byongera igwingira
Ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, hagaragajwe ko kudaha umwanya abana ari nk’imwe mu mpamvu yihishe inyuma y’igwingira ry’abana mu karere ka Nyamasheke Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Nyamasheke Muhayeyezu Joseph Desire avuga ko kuba ingwingira ridacika biterwa no kuba ababyeyi nta mwanya uhagije bagenera abana babo ngo babategurire indyo yuzuye kandi ibyo kurya bihari. Ati: “Ibyo kurya hano si ikibazo, muri kano gace harera cyane kuburyo nta kibazo cy’ibiryo gihari ahubwo ababyeyi b’ino bakunda imirimo cyane kuburyo usanga abana basa nk’abirera cyangwa bakarerwa n’abaturanyi, bityo wa mwana…
SOMA INKURUSi ibanga igiti n’ubusitani bibarwa nk’umuti –Dr Nsanzimana Sabin
Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’inzego zinyuranye, binyujijwe mu gikorwa cy’umuganda cyabereye mu karere ka Bugesera, ku kigo nderabuzima cya Ntarama, kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2023, yatangije ku mugaragaro gahunda yo gutera ibiti hirya no hino ku bigo nderabuzima no mu bitaro, gahunda yiswe « Green Hospital Initiative (Ivuriro riri ahatoshye) ». Minisitiri w’ubuzima akaba atangaza ko igiti n’ubusitani bisigaye bibarwa nk’umuti uvura. Mu itangizwa ry’iki gikorwa « Ivuriro riri ahatoshye », Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yatangaje ko ubushakashatsi bugaragaza ko igiti, ubusitani bisigaye bibarwa nk’umuti uvura, kuko byagaragaye ko amavuriro…
SOMA INKURUAmahirwe ku kipe y’u Rwanda mu kuzitabira imikino ya Paralempike
Ikipe y’igihugu ya Misiri mu bagabo yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cya Sitting Volleyball kiri kubera iwayo byongerera u Rwanda amahirwe yo kuzitabira imikino Paralempike izabera mu Bufaransa mu 2024. Aya mahirwe u Rwanda rwari ruyategerereje mu mukino wa 1/2 w’igikombe cy’isi cya Sitting Volleyball wabaye ku wa 16 Ugushyingo 2023 ugahuza Misiri yakiriye irushanwa ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Budage yo kugeza ubu itari yabona itike yo kuzerekeza i Paris mu Bufaransa. Wari umukino ukomeye cyane kuko u Budage buheruka kuburira itike muri shampiyona y’u Burayi bwari bwaje…
SOMA INKURUMuhanga: Abasore n’inkumi babanaga mu nzu imwe, barakekwaho ubujura buciye icyuho
Abasore bane n’abakobwa bane babana mu nzu imwe batawe muri yombi bakekwaho ubujura burimo gutobora inzu z’abaturage ndetse no kwambura abaturage utwabo ku muhanda. Amakuru y’ifatwa ry’aba basore n’inkumi bakekwaho kujujubya abaturage no guteza umutekano muke mu baturage yamenyekanye nyuma y’uko basanzwe mu nzu babanagamo uko ari umunani iherereye mu mudugudu wa Rugarama, kagari ka Gifumba, umurenge wa Nyamabuye. Bafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage bemeza ko abo basore n’inkumi bakiri mu myaka iri munsi ya 25 bafite imyitwarire idahwitse. Abamaze gutabwa muri yombi harimo Habumuremyi Elisa ufite imyaka 24, Jyamubandi…
SOMA INKURUIbya Prince Kid bikomeje gufata indi ntera
Urwego rw’Igihugu rushinzwe igorora (RCS) Rwanda Collection Services, rwatangaje ko kugeza ubu Ishimwe Dieudonné (Prince Kid) ataragezwa mu igororero iryo ari ryo ryose. Ku wa 13 Ukwakira 2023 nibwo umucamanza mu Rukiko Rukuru, yahamije Ishimwe Dieudonné icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, n’icyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, ahita akatirwa igihano cyo gufungwa imyaka itanu. Icyakora Me Nyembo Emelyne umwunganira mu bijyanye n’amategeko, aheruka gutangaza ko kugeza ubu batarajuririra icyemezo cy’Urukiko rwamukatiye igihano cyo gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. Ukwezi kurenga…
SOMA INKURUImbogamizi ikomeje kubangamira gahunda yo gukumira ubwandu bushya bwa VIH/SIDA mu Rwanda
Nyuma yuko isi ndetse n’u Rwanda byihaye intego ya 95-95-95 yo kugeza muri 2030, igamije ko abantu 95% baba bazi uko bahagaze ku bijyanye n’ubwandu bwa Virusi Itera SIDA, naho 95% y’abasanganywe virusi itera SIDA bakaba bafata imiti igabanya ubukana, naho 95 ya nyuma ikaba ari uko 95% y’abafata imiti batabasha kwanduza abo bakoranye imibonano mpuzabitsina haracyagaragara imbogamizi kuri iyi gahunda. Nyuma y’uko u Rwanda rukomeje kugera ku ntambwe ishimishije kuri iyi ntego rwihaye, abaganga bo mu Rwanda bakomeje guhura n’ikibazo cy’abantu batazi uko bahagaze, hakaba harimo abanduza kwandura virusi…
SOMA INKURUUmuhanzi ukunzwe muri Afurika yishimiye ibyiza bitatse u Rwanda
Umuhanzi King Promise uri mu bagezweho muri iki gihe muri Afurika, yagaragaje akanyamuneza yatewe n’ibihe byiza yagiriye mu Rwanda. King Promise uzwi mu ndirimbo Terminator iri mu zikunzwe na benshi muri iyi minsi, yari amaze iminsi ari mu Rwanda, aho we na bagenzi be bari mu nama ya Qatar Business Africa Forum. Uyu muhanzi kandi yanaboneyeho gusura ibyiza bitatse u Rwanda birimo Pariki y’igihugu y’Ibirunga, ajya kureba Ingagi. Mu butumwa buherekejwe n’amashusho n’amafoto by’ibihe byiza yagiriye mu Rwanda, King Promise yashyizeho ubutumwa agira ati “Murakoze Rwanda.” King Promise yakomeje ashimira gahunda…
SOMA INKURUImbabazi Nzizera Aimable yahaye umunyamakuru Manirakiza ntibazivugaho rumwe
Hari kuwa Gatatu tariki ya 25 Ukwakira 2023, ku masaha y’igicamunsi nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko umunyamakuru Manirakiza Theogene afungwa by’agateganyo akaba yarakurikiranyweho icyaha cyo gukangisha gusebanya, byatunguranye ubwo kuri iyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023 mu rukiko hasomewe ibaruwa Nzizera Aimable yanditse asabira imbabazi Manirakiza Theogene nubwo izi mbabazi aba bombi batazivugaho rumwe. Nyuma y’aho Nzizera Aimable wareze uyu munyamakuru, yanditse ibaruwa kuwa 10 Ugushyingo yasomwe mu rukiko, aho Nzizera agira ati: “Nyuma y’ikiganiro nagiranye na Manirakiza Theogene akoresheje telefoni ya Gereza ya Nyarugenge ndetse hamwe…
SOMA INKURU“Byose mu kinyarwanda” umwihariko wa Startimes binyuze muri shene nshya “Ganza TV”
Mu gihe cy’imyaka 35 Startimes imaze ikorera mu bihugu binyuranye hirya no hino ku isi n’u Rwanda rurimo, ikaba ifite amashene asaga 700, igeza serivise ku basaga miliyoni 45 bo mu bihugu birenga 30, mu ntego yihaye harimo kwegereza abakiriya bayo service zidahenze kandi zifite amashusho agezweho, ni muri urwo rwego yatangije ku mugaragaro shene nshya ya Ganza TV yerekana ibiganiro n’amafilime mpuzamahanga mu rurimi rw’ikinyarwanda. Iki gikorwa cyo gutangiza shene ya televiziyo Ganza TV ifite icyivugo cy’umunezero w’abawe, cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki 8 Ugushyingo 2023, ubuyobozi bwa…
SOMA INKURU