Serivise ku bivuriza kuri mitiweli zikomeje kunozwa

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, yatangaje ko kuri ubu hongerewe ubushobozi n’imiti itangirwa kuri ‘Mutuelle de Sante’ iriyongera ikaba igeze ku 1500 ivuye kuri 800 yari iriho mu bihe byashize. Yagize ati “Bitewe n’indwara abaturage bakunze kwivuza, byabaye ngombwa ko ikigega cya mituweri gishyiramo serivisi nshya, zirimo indwara zitandura nk’imiti ya kanseri, imiti y’indwara z’umutima, insimburangingo…” Yakomeje agaragaza ko hari gahunda yo gukemura ibibazo bishingiye ku miti abaturage bakunze kugaragaza ko badahabwa iyo bivurije kwa muganga ahubwo bagasabwa kujya kuyigurira hanze y’ibitaro. Ati “Hari ukongera imiti…

SOMA INKURU

Ikipe y’Igihugu y’abagore yigiye imbere ku rutonde rwa FIFA

Ikipe y’Igihugu y’Abagore iheruka gukina n’iya Misiri mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, aho yanganyije umwe, itsindwa undi, kuri ubu yazamutse imyanya itatu ku rutonde rw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), aho yagiye ku mwanya wa 165 ivuye ku wa 168. Uru rutonde ruzongera gusohoka mu mezi atatu ari imbere, tariki ya 11 Kamena 2025, iyi kipe yahuye n’ikipe y’igihugu yo yamanutse imyanya umunani igera ku 100. Mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Ikipe y’Igihugu ya Tanzania na Kenya zazamutseho imyanya irindwi, aho Tanzania ya mbere muri aka karere…

SOMA INKURU

Imibare igaragaza uko ingengabitekerezo ya Jenoside ihagaze n’aho yinganje kurusha ahandi

Kuri uyu wa gatatu tariki 5 Werurwe 2025, umunyamabanga mukuru wungirije w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha “RIB”, Consolée Kamarampaka yatangaje ko mu myaka 6 ishize imibare igaragaza ko icyaha cyo guhohotera uwacitse ku icumu cyakurikiranywe mu madosiye 1308 bingana na 53,9% mu gihe icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside kiri kuri 20,7%. Yagizer ati « RIB yakiriye mu myaka itandatu amadosiye 2426 akurikiranywemo abantu 3179 ». Kamarampaka yavuze ko hari ikiciro gikunze kugaragaramo ingengabitekerezo ya Jeniside kirimo abantu batajijutse agasaba ko mu kwigisha bakwibandwaho. Ati « Abantu bize amashuri abanza gusa bari imbere mu…

SOMA INKURU

Umuhanzi Chriss Easy mu bitaramo hirya no hino mu Burayi

Umuhanzi Chriss Eazy ategerejwe mu gitaramo azakorera muri Suède kuwa 8 Werurwe 2025, akazakomereza ibitatamo bye muri Pologne ku wa 26 Mata 2025. Kuwa 3 tariki 5 Gicurasi 2025, Chriss Eazy azataramira i Paris, ku wa 10 Gicurasi ataramire i Bruxelles mu Bubiligi mu gihe hari ibindi bitaramo bigera kuri bitanu bitaratangazwa. Igitaramo cyo muri Pologne giteganyijwe ku wa 26 Mata 2025, byitezwe ko Chriss Eazy azagihuriramo n’Umunya-Nigeria Joe Boy. Iki gitaramo kizaba gikurikiye icyo Chriss Eazy ateganya gukorera muri Suède byitezwe ko uyu muhanzi azahuriramo na Spice Diana uri…

SOMA INKURU

Indwara zo mu matwi ku isonga mu ndwara 20 zivuzwa na benshi

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), igaragaza ko indwara zifata mu matwi ziri ku rutonde rw’indwara 20, ziza imbere y’izivuzwa n’umubare munini w’abagana ibitaro byo hirya no hino mu gihugu MU Rwanda. Mu bantu babarirwa mu bihumbi 390 bo mu Rwanda bafite hejuru y’imyaka itanu, byagaragaye ko bafite ubumuga, muri bo abagera ku bihumbi 42 bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, kandi ahanini bituruka ku ndwara zo mu mu matwi ziba zitaravuwe neza. Kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, hakaba hatangijwe ku mugaragaro ubuvuzi bw’indwara zo mu…

SOMA INKURU

Rwandair yemeje ko yashyize mu bikorwa icyemezo cya RDC

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2025, nibwo Leta ya ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaciye indege ziva mu Rwanda mu kirere no ku butaka bwayo, isobanura ko ari ingamba z’umutekano, nyuma y’amasaha make RwandAir yavuze ko yatangiye kubahiriza icyo cyemezo. Urwego rwa RDC rushinzwe indege za gisivili rwavuze ko indege za gisivili cyangwa za Leta zanditse mu Rwanda cyangwa se ahandi ariko zikorera mu Rwanda, zaciwe mu kirere no ku butaka bwa RDC kubera umutekano muke watewe n’intambara Mu itangazo RwandAir yashyize hanze, yavuze…

SOMA INKURU

Imyambarire ya Justin Bieber yateye benshi kwibaza ku buzima bwe bwo mu mutwe

Umuhanzi Justin Bieber yagaragaye mu ruhame yambaye imyambaro yo kogana, bituma bamwe bongera kwibaza ku buzima bwe bwo mu mutwe, nyuma y’iminsi mike bihwihwiswa ko yaba yaratandukanye n’umugore we Hailey Baldwin. Uyu muhanzi yagaragaye mu Mujyi wa New York ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki 8 Gashyantare 2025, yambaye imyambaro yo kogana. Byabaye mbere y’uko umugore we Hailey agaragaye asangira na Kendall Jenner ahitwa Big Apple yasize umugabo we. Ibi byatumye hibazwa ku mubano w’aba bombi umaze igihe ukemangwa na benshi bakurikirana imyidagaduro. Amasaha ya mbere y’uko Justin Bieber agaragara…

SOMA INKURU

The Impact of Illegal Stone Quarrying on Health in Muhanga district

In the heart of Rwanda’s Central Province, Muhanga District is home to breathtaking landscapes and a community that relies heavily on natural resources, especially stones and gravel, for their livelihoods. However, a growing concern is emerging in this region illegal stone quarrying, which has not only become a source of income for many but is also taking a severe toll on public health. In this article, we explore the destructive impact of illegal quarrying on the environment, the health of workers, and the surrounding community, through personal testimonies and interviews…

SOMA INKURU

USA: Abihinduje igitsina bahagurukiwe mu mikino y’abagore

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump akigera ku butegetsi yahigiye gushyiraho amategeko ahindura ibintu ku buryo abantu bihinduje igitsina azabirukana mu mirimo itandukanye, ku ikubitiro yasinye itegeko rikumira abihinduje ibitsina mu mukino cyangwa amarushanwa yagenewe abagore. Nyuma yo gusinya iri tegeko, umukinnyi w’icyamamare wa Golf muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wakinaga nk’uwihinduje igitsina, Hailey Davidson, yahise asezera burundu kuri uyu mukino. Nyuma y’iminsi irindwi akumiriye abihinduje igitsina mu gisirikare, yageze no muri siporo, asinya “Itegeko rikumira abagabo mu mikino y’abagore”. Ubwo yashyiraga umukono kuri iri tegeko…

SOMA INKURU

Cristiano Yihanangirije abagereranya ibidahuye

Rutahizamu Cristiano Ronaldo uzuzuza imyaka 4 ejo tariki 5 Gashyantare 2025, yatwaye Ballon d’Or inshuro eshanu, aba Umukinnyi mwiza wa FIFA ku Isi inshuro eshanu ndetse aba n’Umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mwaka i Burayi inshuro enye n’ibindi byinshi, yihanangirije abagereranya ibidahuye. Igihangage mu mupira w’amaguru ku isi, umunya Portugal Cristiano Ronaldo yatangaje  ko Shampiyona ya Arabie Saoudite ikomeye ndetse inaruta iyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yaboneyeho kunenga abagereranya izi shampiyona. Ati “Abantu bavuga badashyizemo ubwenge kandi bibaho, iyo abantu batazi ibyo bavuga akenshi baravuga cyane. Hari…

SOMA INKURU