Ikibazo cyo gusambanya abana ndetse bamwe bikabaviramo gutwara inda cyahagurukiwe n’inzego zinyuranye ariko igitangaje kinashengura imitima, imitekerereze ndetse n’imibereho y’abagikorerwa ni bamwe mu babyeyi bafite imyumvire idahwitse aho batoteza ndetse bagaha akato abana bahuye n’iki kibazo, bikabaviramo ingaruka zikomeye. Uwineza (izina yahawe), kuri ubu ufite umwana w’amezi arindwi, akaba yarujuje imyaka 14 muri Gashyantare uyu mwaka, abana na mama we mu kagali ka Gasanze, umurenge wa Nduba, akaba yaratewe inda n’umwana mugenzi we biganaga. Aganira n’umunyamakuru yari ahagaze muri butike ategereje isabune n’isukari yari yemerewe n’umubyeyi ucuruzamo, yatangaje ko nyuma…
SOMA INKURUCategory: Gender
Yakorewe ihohoterwa bimuviramo ingaruka zikomeye
Hirya no hino mu Rwanda haracyagaragara abagore bahohoterwa ku buryo bukomeye nyamara inzego zinyuranye za leta zihora zikangurira abaturarwanda by’umwihariko abashakanye kwirinda ibikorwa byose biganisha ku ihohoterwa, ariko ntibyabujije Uwimana Jaqueline gukubitwa n’umugabo we ndetse binamuviramo kubura umwana we. Uwimana utuye mu kagali ka Rutonde, mu murenge wa Shyorongi, akarere ka Rulindo, yatangaje ko yagiye akorerwa ihohoterwa cyane, akaba yaremeje ko umugabo yamukubise atwite inda y’ imfura yabo yari ifite amezi abiri ikavamo. Ati “Namaze mu bitaro icyumweru n’igice nyuma yo gukubitwa n’umugabo ku buryo bukomeye ndetse inda ikavamo, kandi…
SOMA INKURUAgahinda gakomeye batewe n’abo bashakanye, ntibifuza ko ibyababayeho byagera ku bandi
Ni mu kagali ka Kiyanja, mu murenge wa Nyamirama, mu karere ka Kayonza, ahagaragaye abagore banyuranye batangaza ko bandujwe virusi itera SIDA n’abagabo babo ku bushake, bakaba bemeza ko iki ari ikibazo basangiye na benshi nubwo hari abahisemo kuryumaho bikaba agahinda ka twibanire. Uwo twahaye izina rya Mbabazi kubera impamvu z’umutekano we, ufite imyaka 28, yatangaje ko umugabo we bamaze kubyarana kabiri, ariko bashakanye bose nta numwe ufite virusi itera SIDA, ariko ku nda ya mbere bagiye kwa muganga basanga umugabo yaranduye virusi itera SIDA ariko umugore atarandura, ngo bakomeje…
SOMA INKURUNyagatare: Kwihagararaho bya kigabo bibatera guhishira ihohoterwa bakorerwa
Bamwe mu bagabo bo mu karere ka Nyagatare bavuga ko batinya kuvuga ihohoterwa, bakorerwa kubera gutinya gusuzugurwa n’abaturanyi ariko nanone banishingikiriza ko umugabo ari umutware n’umunyembaraga, ku buryo ataneshwa n’umugore. Ndayambaje Froduard, umuturage w’umurenge wa Gatunda, avuga ko nubwo ihohoterwa rigaragara cyane ari irikorerwa abagore, ariko ngo n’abagabo barahohoterwa ahubwo bikagirwa ibanga. Impamvu bigirwa ibanga ngo ni uko kenshi abagabo biyumva ko ari abatware b’ingo, kandi ari abanyembaraga bityo kuvuga ko bahohotewe, n’abagore byaba ari igisebo n’igisuzuguriro kuri bo. Ati “Kwa kundi abagabo twihagararaho ningenda nkavuga ko umugore ampohotera ndasuzugurika…
SOMA INKURUZimwe mu mbogamizi zo gusubira mu ishuri ku bana basambanyijwe bagaterwa inda
Abangavu basambanyijwe bikabaviramo kubyara imburagihe kuri ubu bakaba babarirwa mu bataye ishuri, bagaragaje imbogamuzi zibabuza gusubira mu ishuri. Abangavu banyuranye bagiye basambanywa bagaterwa inda, batangaje ko gutotezwa n’ababyeyi babo ndetse bakimwa uburenganzira bw’abana ari imwe mu mbogamizi ikomeye ibabuza gusubira mu ishuri. Uwiswe Murekatere k’ubw’umutekano we yatangaje ko yasambanyijwe akanaterwa inda afite imyaka 15, yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, ngo kuva ubwo gusubira mu ishuri kuri we byabaye umugani. Ati ” Maze imyaka ibiri mbyaye, nkimara kubyara ababyeyi banjye bampaye akato, banshyira mu gikoni, ibintu byose ndimenya, yemwe…
SOMA INKURURwanda: Icyumba cy’umukobwa hari ibigo bikomeje kukirengagiza
Gahunda y’icyumba cy’umukobwa mu mashuri abanza cyatangijwe mu mwaka wa 2012 hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’abana b’abakobwa batungurwaga n’imihango bikabatera ipfunwe ndetse bamwe bagakurizamo gusiba ishuri igihe begereje kujya mu mihango, nubwo iki cyumba cyaje ari igisubizo ku myigire y’abana b’abakobwa kugeza ubu ibigo by’amashuri 1807 ntibigira icyo cyumba cy’umukobwa. Imibare ya Mineduc yasohotse muri Gicurasi 2023 igaragaza ko mu mwaka w’amashuri wa 2021/22 ibigo by’amashuri 3 035 bingana na 62.7% ari byo bifite icyumba cy’umukobwa bivuye kuri 58.3% byariho mu mwaka wa 2020/21. MINEDUC igaragaza ko ibigo by’amashuri bigera kuri…
SOMA INKURUGB News apologises for Laurence Fox comments about female journalist
GB News has apologised after presenter Laurence Fox denigrated a journalist and asked what “self-respecting man” would “climb into bed” with her. The actor’s comments were made in a live discussion after PoliticsJOE reporter Ava Evans said on the BBC that calls for a minister for men “feed into the culture war”. Evans said Fox’s remarks made her feel “physically sick”. GB News said it is investigating the “totally unacceptable” comments. Fox – who unsuccessfully ran to be London mayor in 2021 – said “I stand by every word of…
SOMA INKURUAfurika: Ishyingirwa ry’abangavu rikomeje gufata indi ntera
Urwego Rushinzwe gukurikirana ibijyanye n’Uburenganzira bwa muntu mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, rwagaragaje ko ikibazo cyo gushyingira abana kimaze gufata intera muri Afurika y’Epfo, aho abagera kuri 207 bashyingiwe mu mwaka umwe wa 2021. Muri abo bana bashyingiwe imburagihe, 188 ni abangavu naho 19 bakaba ingimbi nk’uko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ibarurishamibare muri iki gihugu. Nibura abana bagera kuri miliyoni 2,6 bakomoka mu miryango y’abakene muri Afurika y’Epfo bikaba bishobora kuba bifite uruhare mu gushyirwa kwabo imburagihe. Ikindi ni uko umubare w’abana babana n’umubyeyi umwe w’umugore ukomeje kwiyongera. Mu…
SOMA INKURUNyuma y’imyaka 47 afungiwe gufata ku ngufu, ADN yamugize umwere
Nyuma y’imyaka 47, umugabo w’i New York yahanaguweho icyaha nyuma yuko ikizamini gishya cy’ingirabuzima-fatizo (DNA/ADN) kigaragaje mu buryo budashidikanywaho ko atari we wafashe umukobwa ku ngufu mu 1975. Uku ni ko guhamwa n’icyaha mu buryo butari bwo kuzwi kumaze igihe kirekire cyane mu mateka y’Amerika kuburijwemo nyuma ya gihamya ya DNA. Ibizamini byagaragaje undi mugabo, ubu wamaze kwemera ko ari we wafashe uwo mukobwa ku ngufu. Leonard Mack, w’imyaka 72, yamaze imyaka irenga irindwi muri gereza nyuma yuko mu 1976 urukiko rumuhamije icyaha atigeze akora. Mack yagize ati: “Sinigeze na…
SOMA INKURUClosing the gender gap: What will it take to retain girls in STEM?
Rwanda is actively promoting opportunities for girls to excel in science courses, with a strong emphasis on STEM subjects. The government of Rwanda has prioritised STEM education as a key component of its Education Sector Strategic Plan, spanning from 2018/19 to 2023/24. The government’s objective is to transform into a knowledge-based economy by prioritising the development of scientific and technological skills, particularly among girls. Education and beyond “It all begins with a willingness to explore. While learners may naturally gravitate towards certain art subjects in which they excel, it is…
SOMA INKURU