Basketball: Mu mikino y’abatarengeje 16 nubwo u Rwanda rwatsinzwe ruracyafite amahirwe

Ikipe y’igihugu y’abakobwa batarengeje imyaka 16 bakina umukino wa Basketball batangiye irushanwa ry’akarere ka gatanu itsindwa na Tanzania amanota 74-63 mu irushwana ryakiriwe n’ u Rwanda. Wari umukino ikipe y’igihugu ya Tanzania y’abatarengeje imyaka 16 bayoboye umukino kuva utangiye kugeza urangiye cyane ko abakinnyi b’u Rwanda basaga nk’abiyinye ndetse bakanakora amakosa menshi. Agace ka mbere k’umukino karangiye Tanzania ifite amanota 22-13, agace ka kabiri karangira Tanzania ifite amanota 35 kuri 30 y’u Rwanda. Mu gace ka gatatu abangavu b’u Rwanda bakomeje gukora amakosa yavagamo amanota ku ruhande rwa Tanzania byaje…

SOMA INKURU

Uko Amakipe azacakirana muri 1/8 cy’igikombe cy’amahoro

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Kamena 2019, mu cyumba cy’itangazamakuru cya Stade ya Kigali ni ho habereye tombora y’uburyo amakipe azahura muri 1/8 nyuma y’uko hari hamaze kumenyekana amakipe yose 16 azakina iki cyiciro. Uko amakipe yatomboranye muri 1/8 Tariki ya 12 Kamena 2019 Mukura VS vs Kiyovu Sports Etoile de L’est vs Police FC Gicumbi FC vs Espoir FC Intare FC vs Bugesera FC Tariki ya 13 Kamena 2019 APR FC vs As Kigali Marines FC vs Rayon Sports Gasogi United vs Rwamagana City FC…

SOMA INKURU

Yongeye kugirirwa icyizere na FIFA

Umugabo ukomoka mu Busuwisi umaze kumenyekana cyane ku isi, by’umwihariko muri ruhago Gianni Infantino yatorewe bwa kabiri kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru ku isi “FIFA”, aya matora yabereye  mu nama ngarukamwaka i Paris mu Bufaransa,  nyuma yo kwiyamamaza nk’umukandida rukumbi, iyi manda ya kabiri ikaba izarangira mu mwaka wa 2023. Kongera gutorwa kwa Gianni Infantino byagaragaje ko ashyigikiwe cyane, aho abanyamuryango ba FIFA bose uko ari 211 nta wundi mukandida wagaragayemo. Mu ijambo rye, Infantino wari umaze gutorwa yagarutse ku mubano wamuranze muri manda ye ya mbere ugereranyije n’abo yasimbuye. Ati…

SOMA INKURU

Atletico yikomye FC Barcelona bikomeye

Ikipe ya Atletico Madrid yavuze ko igiye kujyana mu nkiko FC Barcelona kubera ubugome yayikoreye igatangira kuganiriza Antoine Griezmann mu Ugushyingo umwaka ushize bigatuma atabasha kwitwara neza. Atletico yavuze ko ifite ibihamya bifatika ko FC Barcelona yaganirije bwa mbere Antoine Griezmann mu mpera z’umwaka ushize kandi bitemewe,bituma asubira inyuma ndetse ikipe ntiyongera kwitwara neza kandi ari mu bakinnyi yagenderagaho. Atletico Madrid yavuze ko kuba Griezmann yarasezeye mu ikipe mu kwezi gushize bitabatunguye kuko ngo bamenye hakiri kare amakuru y’uko yaganiraga mu ibanga na FC Barcelona. Griezmann ntabwo yitwaye neza muri…

SOMA INKURU

Amasiganwa y’ingimbi n’abangavu ateguwe bwa mbere azabera mu Rwanda

Amasiganwa abiri mpuzamahanga y’ingimbi n’abangavu baturutse mu bihugu bitandatu birimo Burkina Faso, Burundi, Côte d’Ivoire, Niger, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Cong n’u Rwanda ruzayakira , yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa,  ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda, azatangira kuri iki cyumweru tariki ya 2 Kamena 2019. Aya niyo masiganwa ya mbere mu mateka ateguwe na “Union Francophone de Cyclisme” ubu iyoborwa na Bayingana Aimable usanzwe uyobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’amagare mu Rwanda “FERWACY”, akaba yaratewe inkunga n’Umuryango wa ba Meya b’Imijyi yo mu bihugu bikoresha Ururimi…

SOMA INKURU

Abakinnyi ba Rayon Sports bavuye ku izima

Ku gica munsi cy’uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2019 abakinnyi ba Rayon Sports bageze ku kibuga cya Nzove banga kukinjiramo ngo bakore imyitozo inzira bahisemo yo kugira ngo bishyurwe imishahara y’amezi abiri. Nyuma yo kwanga gukora imyitozo, aba bakinnyi basubijwe mu modoka bajyanwa kuri Hotel Matina aho Me Muhirwa Fred visi perezida wa Rayon Sports akorera akazi ke ka buri munsi. Bahakoreye inama ndende yatangiye saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00’) isozwa ahashyira saa moya n’iminota 15 (19h15’) bijyana na gahunda yo guhemba abakinnyi imishara ya Mata na Gicurasi 2019…

SOMA INKURU

Kwishimira umwuzukuru we byamuviriyemo urupfu

Umukecuru ukomoka mu Butaliyani Carmela ubwo we n’abagize umuryango we bashimishijwe no kubona umwana wabo Gianluca Gaetano w’imyaka 19 yinjiye mu kibuga ku munota wa 85, mu mukino ikipe ye ya Napoli yakinaga na SPAL, bacana “fireworks”, bazenguruka imihanda y’i Napoli baririmba kugeza ubwo uyu mukecuru ibyishimo byamurenze, bikavamo gukimbirana n’abaturanyi ari nabyo byatumye umutima we uhagarara aribyo byamuviriyemo urupfu. Amakuru aturuka mu binyamakuru byo mu Butaliyani binyuranye atangaza ko uyu mukecuru Carmela wari ufite imyaka 67 yapfuye nyuma yo guterana amagambo n’abantu bamubuzaga kwishimira ko umwuzukuru we yatangiye gukinira…

SOMA INKURU

Umunsi wa 26 wa Shampiyona ntiwahiriye APR FC

Ku mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona y’u Rwanda APR FC na AS Kigali banganyije ibitego  2-2, nubwo APR FC yari yatangiye neza uyu mukino kuko nyuma y’igihe kinini ubusatirizi bwa APR FC bucaracara imbere y’izamu rya AS Kigali, Byiringiro Lague yafunguye amazamu ku munota wa 27 w’umukino. Igice cya mbere cy’umukino kikaba cyarangiye APR FC iyoboye n’igitego 1-0, ndetse itanga icyizere ko itsinda umukino kuko ariyo yabonye uburyo bwinshi imbere y’izamu. As Kigali yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Murengezi Rodrigue yasimbuwe na Ndayisenga Fuadi uzwiho gukora uburyo bwinshi…

SOMA INKURU

Rutahizamu ukomeye muri Brasil yasanzwe yapfuye

Rutahizamu wakinanye n’ibyamamare bitandukanye birimo Romario, akaba yarahoze ari umukinnyi ukomeye Valdiram Caetano w’imyaka 36, wakinnye mu makipe 26 mu myaka 17 yamaze akina ruhago muri Brazil,yasanzwe ku muhanda yishwe n’abantu bataramenyekana, ibi bikaba byabaye nyuma y’aho yarekeye umupira w’amaguru yibasiwe n’ubukene bukabije, kuko atagiraga aho kuba akaba yanasanzwe mu muhanda yishwe. Valdiram wamamaye cyane mu ikipe ya Vasco da Gama,yiciwe mu gace ka Santana gaherereye mu mujyi wa Sao Paulo kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, umurambo we wahise ujyanwa mu bitaro byo mu mujyi wa Sao Paolo kugira ngo hasuzumwe…

SOMA INKURU

Abari bagize Rayon Sports bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi

Muri Mata 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni mu minsi ijana gusa, barimo ingeri zinyuranye, n’Ikipe ya Rayon Sports nayo yatakaje abakinnyi bayo ndetse n’abari bagize komite yayo. Dore Abakinnyi ba Rayon Sports bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. 1.Murekezi Raphael Alias Fatikaramu. 2.Munyurangabo Rongin 3.Bosco (Mwene Ruterana) 4.Kirangi 5.Misil 6.Abba 7.Rutabingwa 8.Kalisa 9.Kayombya Charles 10.Mazina 11.George 12.Nyirirugo Antoine Abari bagize komite y’ikipe ya Rayon Sports 1.Mujejende Benoit 2.Agronome Janvier 3.Kayombya Selesi 4.Munyamasheke 5.Viateur Ikipe ya Rayon Sports yashinzwe mu 1968, ikaba mu 1994 yarakinagamo abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga,  mu gihe…

SOMA INKURU