Yabeshyuje abayimaga amahirwe ku mukino wa mbere muri CECAFA

Rayon Sports itangiye neza irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, abakinnyi bavuye muri APR FC bari bafite imbaraga z’abafana babakomeraga amashyi y’urufaya kuri buri gikorwa bakoze mu kibuga, nyamara  ntiyahabwaga amahirwe bitewe n’uko yakinaga n’ikipe y’ikigugu yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no muri Africa. Mu minota ibanza, umukino warimo imbaraga nyinshi n’isyka,  Iranzi Jean Claude wavuye muri APR FC akajya muri Rayon Sports yacometse umupira mwiza, Jules Ulimwengu atazuyaje ahita awushyira mu nshundura biba 1-0. TP Mazembe yagerageje gushakisha uburyo bwo kwishyura igitego ariko Heve Rugwiro na we wavuye…

SOMA INKURU

Gutungurana gukomeye mu marushanwa y’Igikombe cy’Afurika 2019

Muri uyu mwaka wa 2019 mu marushanwa y’Igikombe cya Afurika  ari kubera mu Misiri hakomeje kuberamo ugutungurana kudasanzwe, aho amakipe yabarwaga nk’akomeye ndetse azakomeza muri ¼ bitagoranye, akomeje gusezererwa, aho nyuma ya Maroc yakuwemo na Bénin, Cameroun ifite irushanwa riheruka yasezerewe na Nigeria, mu gihe Misiri iri mu rugo yakuwemo na Afurika y’Epfo mu mikino ya 1/8 yabaye kuri uyu wa Gatandatu. Afurika y’Epfo yazamutse mu matsinda idahabwa amahirwe menshi dore ko yatsinzwe na Côte d’Ivoire na Maroc, gusa yaraye ibabaje ibihumbi 70 by’Abanyamisiri bari kuri Stade Mpuzamahanga ya Cairo,…

SOMA INKURU

Ikarita y’umutuku yahawe yayifashe nk’akarengane gakomeye

Ubwo Chile yahanganaga na Argentina mu mukino wo guhatanira umwanya wa 3 wa Copa America 2019, Lionel Messi yashwanye na Garry Medel ubwo yashakaga kwinjira mu rubuga rw’amahina, bombi bahita berekwa amakarita y’umutuku ku munota wa 37, Lionel Messi wa Argentina yabifashe nk’akarengane akorewe bimutera gushwana n’abasifuzi ndetse no kwivumbura. Medel yakandagiwe na Messi ubwo yageragezaga kugarura umupira mu kibuga,biramurakaza niko guhita ahindukirana  kapiteni wa Argentina batangira guhangana. Iyi ni ikarita ya kabiri y’umutuku Messi abonye nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru kuko iya mbere yayihawe ku mukino we wa mbere yakiniye Argentina…

SOMA INKURU

Uko amarushanwa y’igikombe cya Afurika 2019 ahagaze

Imikino isoza amatsinda C na D mu gikombe cya Afurika gikomeje kubera mu Misiri, yongeye kugaragaza ko amakipe yo mu Burabu akomeye mu gihe ayo muri Afurika y’Uburasirazuba akomeje kugayika. Maroc na Algérie zazamutse ziyoboye amakipe yombi mu gihe Tanzania na Kenya zombi zatsinzwe ibitego ibitego 3-0 muri iyi mikino yabaye kuri uyu wa Mbere. Mu itsinda C, Maroc yasoje imikino yayo idatakaje inota na rimwe, ni nyuma y’uko itsinze Afurika y’Epfo igitego 1-0 cyabonetse mu minota ya nyuma y’umukino gitsinzwe na Mbark Boussoufa. Undi mukino wabaye muri iri tsinda,…

SOMA INKURU

Nyuma yo gutandukana na Simba haranugwanugwa ikipe agiye kwerecyezamo

Umunyarwanda Haruna Niyonzima wari umaze imyaka 2 akinira ikipe ya Simba yo mu gihugu cya Tanzania yamaze kuyivamo nyuma y’aho atabashije kumvikana nayo ku byerekeye kongera amasezerano mashya. Haruna Niyonzima usanzwe ai kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda  Amavubi,yamaze gutandukana na Simba SC yafashije gutwara ibikombe bibiri bya shampiyona byikurikiranya ndetse ayigeza no muri ¼ cya CAF Champions League basezerewemo na TP Mazembe yabatsinze ibitego 4-1 mu mikino yombi. Kuwa 21 Kamena 2017 nibwo Niyonzima yavuye muri Yanga Africans, yerekeza muri mukeba wayo Simba Sports Club, zihuriye mu mujyi wa Dar…

SOMA INKURU

Imbabazi zasabwe n’abakinnyi ba Congo Kinshasa zihatse iki?

Nyuma y’aho kuwa gatandatu w’icyumweru gishize batsinzwe biturutse ku burangare, Kapiteni w’ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , Youssuf Mulumbu, utarakinnye mu mukino batsinzwemo na Chancel Mbemba wari kapiteni muri uyu mukino, bombi bifashe amashusho akubiyemo ubutumwa bwo gusaba imbabazi, babinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, nyuma yo kwitwara nabi mu mukino wa mbere w’Igikombe cya Afurika batsinzwe na Uganda ibitego 2-0. Mu aya mashusho y’iminota ibiri n’amasegonda 20, aba bakinnyi bombi bari kumwe na bagenzi babo ndetse n’abatoza bayobowe na Florent Ibenge, basabye imbabazi, aho kapiteni w’ikipe yavuze…

SOMA INKURU

Imiterere y’imikino ya CECAFA Kagame Cup izabera mu Rwanda

U Rwanda ruzakira iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 42 guhera tariki ya 7 kugeza ku ya 21 Nyakanga 2019, aho Rayon Sports, APR FC na Mukura Victory Sports ziri mu makipe 16 azaryitabira, iri rushanwa rihuza amakipe yo mu bihugu 12 byo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba n’iyo Hagati, riterwa inkunga na Perezida Kagame guhera mu mwaka wa 2002, aho ashyiramo inkunga y’ibihumbi 60 by’amadolari agabanywa amakipe atatu ya mbere. Dore uko amatsinda y’uburyo amakipe azahura muri iri rushanwa ateye. Uko amakipe agabanyije mu matsinda Itsinda A: Rayon…

SOMA INKURU

Rayon Sports yageze muri ¼, APR irasezererwa

Kuri iki Cyumweru tariki 16 Kamena 2019, nibwo Rayon Sports yakomeje muri ¼ cy’irangiza cy’igikombe cy’Amahoro 2019 itsinze Marines FC ibitego 2-1. Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Irambona Eric Gisa (77’) na Manzi Thierry (87’). Ibi bitego byaje nyuma y’igitego cya FC Marines cyatsinzwe na Dusingizsemungu Ramadhan bita Maicon ku munota wa 27’ w’umukino waberaga ku kibiga cya Kicukiro.   Mu gihe mukeba wayo APR FC yakuwemo na AS Kigali nyuma yo kunganya 0-0 mu mukino wo kwishyura kuko umukino ubanza AS Kigali yatsinze APR FC igitego 1-0 Mu…

SOMA INKURU

Jeannette Kagame mu bitabiriye Marathon Mpuzamahanga ya Kigali

Kuri iki cyumweru tariki 16 Kamena 2019 nibwo abagera ku 3900 baturutse mu bihugu 55 bitabiriye Marathon Mpuzamahanga ya Kigali iri kuba ku nshuro ya 15, mu bitabiriye uyu mwaka harimo Madamu Jeannette Kagame, abaminisitiri batandukanye n’abandi bayobozi bo mu nzego zinyuranye za leta. Imihanda yifashishijwe muri iri siganwa irimo uva kuri Stade Amahoro-Gishushu -RDB-Nyarutarama-Akabuga ka Nyarutarama-Gacuriro- Akabuga ka Nyarutarama- RDB-Hotel Umubano-Kigali Heights-Minijust- Gishushu-Chez Lando- Stade Amahoro-KIE-Controle Technique-Stade Amahoro. Marathon Mpuzamahanga ya Kigali igamije kwimakaza amahoro binyuze mu mikino, igizwe n’ibice bitatu birimo gusiganwa ku maguru intera y’ibilometero 42, 21…

SOMA INKURU

Yatangaje ikimutinza kwerekeza muri Rayon Sports

Rutahizamu wa Mukura VS,Ciza Hussein yavuze ko yavuganye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ariko atarayisinyira amasezerano nk’uko byavuzwe cyane gusa ngo bagiranye ibiganiro byibanze , cyane ko Mukura VS itaramuha urwandiko rumwemerera kugenda. Ati”Kugeza ubu nta biganiro ndagirana n’abayobozi ba Mukura VS byo kuba nakongera amasezerano, gusa maze kuvugana n’izindi kipe ntegereje ko abayobozi bampa urwandiko runyemerera kujya mu yindi kipe,  nkajya kuzuza ibyo navuganye na Rayon Sports, kuko ibiganiro byanjye na bo birarenga 80% “. Ciza Hussei rutahizamu w’ikipe ya Mukura akaba na Kapiteni w’iyi kipe, amaze igihe o muri…

SOMA INKURU