Icyo Papa Francis yasabye ubuyobozi bwa Congo

Papa Francis ari mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu gihugu cya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo kuva tariki 31 Mutarama kugeza tariki ya 2 Gashyantare 2023, yasabye igihugu cya Congo kureka kurangwa n’amacakubiri, maze amoko bakayafata nk’ibintu bibahuza aho kubatanya. Mu Ijambo rya mbere Papa Fransisiko yagejeje ku batuye Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, yakomoje ku kibazo cy’amacakubiri akomeje kuzahaza iki gihugu abasaba kwiyunga no kubaka ubumwe n’umubano mwiza kuko ari byo bizatuma ubwinshi bw’amoko ari muri iki gihugu ataba umuvumo ahubwo akababera umugisha. Yifashishije ishusho ya Diyama, Papa Fransisco ati:…

SOMA INKURU

Papa yashinje ibihugu bikize gusahura RDC

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis, yashinje ibihugu bikize ko bisahura umutungo kamere wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu buryo burenze urugero, bigatuma ntacyo umarira iki gihugu. Yabivuze ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe yagiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangiye ku wa 31 Mutarama 2023 nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye byabigarutseho, birimo na BBC. Yagize ati “ Iki gihugu cyasahuwe ntigishobora gukoresha umutungo mwinshi gifite. Tugeze mu gihe bitumvikana aho umusaruro w’ubutaka bwacyo ugituma kiba nk’igihugu cy’amahanga ku benegihugu. Mukure amaboko yanyu muri Congo, mukure amaboko yanyu…

SOMA INKURU

Abamotari bagerageje gukurikira Papa Francis bakubiswe bikomeye

Abapolisi bashinzwe umutekano mu ruzinduko Papa Francis agirira muri RDC, bagaragaye bakubita abamotari bagerageje gukurikira uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi. Papa Francis uri mu ruzinduko muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, kuri uyu wa 1 Gashyantare 2023, yasomeye Misa ku kibuga cy’indege cya N’dolo kiri mu Mujyi wa Kinshasa. Ni misa bitangazwa ko yitabiriwe n’abarenga miliyoni ebyiri barimo abayoboke ba Kiliziya Gatolika ndetse n’Abanye-Congo muri rusange. Ubwo yari mu muhanda yerekeza ku Kibuga cy’Indege cya N’dolo, Papa Francis yari ashagawe n’imbaga y’abantu ku mihanda hose aho yanyuraga ndetse…

SOMA INKURU

Kayonza: Pasiteri wariye abakirisitu miliyoni 25 yatawe muri yombi

Umupasiteri w’imyaka 46 wo mu Itorero Four Square Church ishami rya Kabare mu Karere ka Kayonza, yatawe muri yombi azira kwaka abaturage ibihumbi 100 Frw kuri buri muturage, ababeshya ko azabashyira mu mushinga ufasha abana babo uzwi nka ‘ Compassion International’ bikarangira amafaranga ayiririye. Uyu mugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Nzeri 2022 mu Mudugudu wa Kazeneza mu Kagari ka Gitara mu Murenge wa Kabare ari naho itorero yari abereye umushumba ryakoreraga. Amakuru avuga ko mu ntangiriro z’uyu mwaka aribwo uyu mukozi w’Imana yatangiye kubwira…

SOMA INKURU

Icyo abakirisitu basabwe mu mwaka wa 2021

Nyiricyubahiro Karidinali Antoni Kambanda yageneye abakirisitu gaturika ndetse n’Abanyarwanda muri rusange ubutumwa busoza umwaka wa 2020 bukanatangiza umwaka mushya wa 2021, bugamije kwimakaza umuco wo kwita ku bandi hirindwa kwihugiraho.  Muri Misa yabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu hifashishijwe ikoranabuhanga, Karidinali Kambanda yashimangiye ubutumwa bwa Nyirubutungane Papa Francis busaba abatuye Isi kongera imbaraga mu kwimakaza umuco wo kwita ku bandi muri uyu mwaka wa 2021. Yagize ati “Turashimira Imana yaduherekeje mu bihe bigoye [by’umwaka wa 2020]. Imana yacu ni nk’umubyeyi wita ku bana be mu bihe bigoye. Ubutumwa…

SOMA INKURU

Ubutumwa bwagenewe abakirisitu gatolika

Mu gihe isi yose yizihiza umunsi mukuru wa Noheli, umushumba wa kiliziya Gatolika ku isi Papa Francis yageneye ubutumwa abakristo bose bizihije uyu munsi. Ubwo yasomaga misa mu birori by’ijoro rya Noheli byabereye muri kiliziya yitwa St. Peter Basilica i Vatican yasabye abakristu babarirwa mu bihumbi bari kiliziya Gatolika bari bateraniye aha kuzirikana ko uyu munsi aricyo kimenyetso kigaragaza urukundo Imana ikunda abari mu isi. Papa Francis yibukije abakristu ko nubwo dukosa tukanakora ibyaha byinshi Imana ibirengaho ikatubabarira kandi igakomeza kutwereka urukundo rwayo ndetse na babandi batayemera nabo ngo irabakunda.…

SOMA INKURU

Icyo Abayisilamu bo mu Rwanda basabwe nyuma y’igisibo

Kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Kamena 2019, nibwo Abayisilamu bo hirya no hino ku Isi basoje ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan (Eid El Fitr), n’abo mu Rwanda ntibasigaye, aho umuhango wo gusoza ukwezi gutagatifu wabereye mu Karere ka Nyarugenge kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ni umuhango utitabiriwe nk’uko byari bisanzwe mu myaka yatambutse, bitewe n’imvura yazindutse ikabangamira bamwe bagombaga kwitabira iri sengesho nti babashe kujyayo, aho ugereranyije n’umubare wari usanzwe witabira uyu munsi, wagabanutse ku buryo bugaragara. Igisibo ni rimwe mahame atanu y’iri dini, risaba abayoboke baryo kwigomwa amafunguro,…

SOMA INKURU

Bombori bombori muri ADEPR

Hashize iminsi mu itorero ADEPR havugwa ibitagenda, bamwe bafungwa, itoneshwa rya bamwe mu ba pastier abandi bagahezwa,  hakabaho itegurwa ry’ibirori byo guhabwa impamyabumenyi bigasubikwa umunsi wageze bitamenyeshejwe abo bireba, n’ibindi binyuranye bivugwa muri iri torero bitagenda neza, kuri ubu abakirisitu b’iri torero rya ADEPR bakaba bandikiye Perezida w’Inama y’Ubuyobozi y’iri Torero basaba kweguza abagize Nyobozi kuko bananiwe gukemura ibibazo bitandukanye biri mu itorero. Ibyo bashingiraho basaba ko aba bayobozi begura harimo kuba barananiwe gukemura ibibazo bivugwa muri ADEPR Ishami rya Uganda hamwe n’iryo ku Mugabane w’Iburayi. Ikindi bavuga ni ikijyanye…

SOMA INKURU

Padiri wari umaze imyaka 45 mu murimo,yapfuye

Padiri wari umaze igihe kinini mu murimo wo kwiha Imana Protais Safi w’imyaka 71 yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mata 2019, mu gitondo nk’uko itangazo ryasohowe na Arikiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda ribigaragaza, akaba nta burwayi buzwi yari asanzwe afite, akaba yakoraga umurimo w’Imana muri Paruwasi ya Kacyiru, Arikidiyosezi ya Kigali  . Padiri Safi Yakoreye umurimo we mu maparuwasi ya Nyamirambo na Rutongo nyuma ajya kwigisha abazaba abapadiri mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda, aho yahamaze imyaka isaga 25 yigisha ibyerekeranye n’inyigisho nyobobokamana mu by’ikenurabushyo, Gatigisimu n’ikigereki.…

SOMA INKURU

Musenyeri warumaze imyaka myinshi mu murimo yatabarutse

Mu myaka 66 yaramaze mu murimo wa kiliziya, Musenyeri Eulade Rudahunga wari ukuze kurusha abandi mu Rwanda bakora umurimo umwe, yitabye  Imana ejo hashize, afite imyaka 97 y’amavuko. Musenyeri Eulade Rudahunga yahawe ubusasiridote mu mwaka w’1953, yari amaze iminsi arwaye yaguye mu bitaro ejo hashize kuwa Mbere tariki 11 Gashyantare 2019. Musenyeri Eulade Rudahunga yabaye uwa 111 uhawe ubupadiri mu Rwanda, kugeza ubu akaba ari we  warufite imyaka myinshi muri uyu murimo kurusha bagenze be. TUYISHIME Eric

SOMA INKURU