Wari uzi ko kanseri y’ibere inibasira abagabo? Dore icyiciro kiyirwara cyane

Hamenyerewe ko kanseri y’ibere yibasira igitsina gore gusa, ariko siko biri kuko byagaragaye ko n’igitsina gabo kitasigaye ndetse ikaba ikomeje kwiyongera hirya no hino ku isi n’u Rwanda rudasigaye. Abagabo bari munsi ya 5% mu Rwanda ni bo bagaragayeho kanseri y’ibere, ikaba ikunze kwibasira abari hagati y’imyaka 40 na 50. Abantu banyuranye batangarije umuringanews.com ko kanseri y’ibere ari indwara yibasira igitsina gore gusa, itareba abagabo. Ariko siko bimeze kuko Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima gitangaza ko kanseri y’ibere yibasira n’abagabo kandi iba ifite ubukana bwinshi, ikaba inarangwa n’ibimenyetso bisa nk’ibya kanseri y’ibere…

SOMA INKURU

Hakora ku mipaka 2, urujya n’uruza ruri hejuru, havugwaho VIH/SIDA iri hejuru, inzego z’ubuzima ziti: “Ntitwicaye”

Kirehe kamwe mu turere tugize intara y’Iburasirazuba, kagiye kavugwaho kugira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA buri hejuru, cyane ko urujya n’uruza ruri hejuru by’umwihariko mu bice byegereye umupaka wa Rusumo ndetse no kuba gafite inkambi ya Mahama imwe mu nkambi nini ziri mu Rwanda. Nubwo bimeze gutya inzego z’ubuzima zitangaza ko hari igikorwa. Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kirehe, Dr Munyemana Jean Claude atangaza ko kuva tariki 1 kugeza 14 Nzeli 2023, muri aka karere hakozwe ubukangurambaga bwo kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA. Yemeza ko hatanzwe udukingirizo 50414,…

SOMA INKURU

Ibimenyetso bitanu byakuburira ko wanduye virusi itera SIDA

Abashakashatsi bemeza ko hari ibimenyetso bishobora kukwereka ko ushobora kuba wamaze kwandura virusi itera SIDA, nyuma y’uko waba wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye cyangwa habayeho ibyago byo guhura n’izindi nzira zishobora gutuma habaho kwandura virusi itera SIDA. Ubushakashatsi bwatangarijwe ku rubuga rwa Health.com, bwatangaje ko  nibura ukwezi kumwe cyangwa abiri virusi itera SIDA iri mu mubiri w’umuntu, 40% kugeza kuri 90% bashobora  kugira ibimenyetso binyuranye. Ariko bunashimangira ko hari abashobora kwandura virusi itera SIDA bakamara  igihe kinini umubiri wabo nta kimenyetso na kimwe ugaragaza. Hari abashobora kumara nibura imyaka icumi nta…

SOMA INKURU

Serivice bahabwa zibaha icyizere ko mu mwaka wa 2030 nta murwayi wa SIDA uzaba akiri mu Rwanda

Ubwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe kurwanya SIDA tariki 30 Ugushyingo 2023, bamwe mu bafite virusi itera SIDA bayimaranye imyaka itari mike, bishimira ko babayeho mu buzima bwiza nta byuririzi bibibasira, bakaba batangaza ko byose babikesha intambwe u Rwanda rwateye mu kurwanya virusi itera SIDA, kuko abayifite  bakurikiranwa bihagije bahabwa inama ari nako bahabwa imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA.  Mukamana (izina twamuhaye),  amaranye virusi itera SIDA imyaka 24, ariko atangaza ko kugeza ubu abayeho neza atibasirwa n’ibyuririzi, ibi byose akaba abikesha kuba yaramenye uko ahagaze, yamenya…

SOMA INKURU

Kirehe hari ikibazo cyo gutinya inda umuntu ntatinye indwara -Vice Mayer Mukandayisenga

Tariki ya 1 Ukuboza ni umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wo kurwanya icyorezo cya SIDA. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Uruhare rwa buri wese ni ingenzi”. Ni muri urwo rwego Ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA “ABASIRWA” banyarukiye mu karere ka Kirehe, harebwa uko kwirinda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA guhagaze, hagaragara ikibazo cy’urubyiruko rwitabiriye kuboneza urubyaro ariko rudatinya kwandura virusi itera SIDA. Iki kikaba ari kibazo n’ubuyobozi bw’aka karere bwemeza ko gihari koko. Urubyiruko runyuranye rwaba urwo mu mujyi wa Nyakarambi n’abandi baba bari ku mupaka wa Rusumo, usanga bose bahurira ku…

SOMA INKURU

Nyamasheke: Kudaha umwanya uhagije abana kimwe mu byongera igwingira

Ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, hagaragajwe ko kudaha umwanya abana ari nk’imwe mu mpamvu yihishe inyuma y’igwingira ry’abana mu karere ka Nyamasheke Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Nyamasheke Muhayeyezu Joseph Desire avuga ko kuba ingwingira ridacika biterwa no kuba ababyeyi nta mwanya uhagije bagenera abana babo ngo babategurire indyo yuzuye kandi ibyo kurya bihari. Ati: “Ibyo kurya hano si ikibazo, muri kano gace harera cyane kuburyo nta kibazo cy’ibiryo gihari ahubwo ababyeyi b’ino bakunda imirimo cyane kuburyo usanga abana basa nk’abirera cyangwa bakarerwa n’abaturanyi, bityo wa mwana…

SOMA INKURU

Si ibanga igiti n’ubusitani bibarwa nk’umuti –Dr Nsanzimana Sabin

Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’inzego zinyuranye, binyujijwe mu gikorwa cy’umuganda cyabereye mu karere ka Bugesera, ku kigo nderabuzima cya Ntarama, kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2023, yatangije  ku mugaragaro  gahunda yo gutera ibiti hirya no hino ku bigo nderabuzima no mu bitaro,  gahunda yiswe « Green Hospital Initiative (Ivuriro riri ahatoshye) ». Minisitiri w’ubuzima akaba atangaza ko igiti n’ubusitani bisigaye bibarwa nk’umuti uvura. Mu itangizwa ry’iki gikorwa « Ivuriro riri ahatoshye »,  Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yatangaje ko  ubushakashatsi bugaragaza ko igiti, ubusitani bisigaye bibarwa nk’umuti uvura, kuko byagaragaye ko amavuriro…

SOMA INKURU

Impamvu muzi y’indwara zikomoka ku biribwa n’ibinyobwa zikomeje kugaragara mu Rwanda

Ni kenshi hagiye humvikana hirya no hino mu Rwanda, abantu barwaye bakaremba ndetse bamwe bikabaviramo urupfu nyuma yo kurya ibiribwa cyangwa kunywa ibinyobwa runaka, by’umwihariko iyo babifatiye ahahurirwa n’abantu benshi. Urugero rwa vuba ni urw’abantu bakoreye inama muri Hotel Saint Famille i Kigali kuva tariki 17 kugeza 18 Ugushyingo 2023, benshi muri bo bahise barwara bararemba ku buryo hari n’abatarashoboye kurangiza inama. Umwe muri bo twamuhaye izina rya Alice yatangaje ko kuwa gatanu yavuye mu nama, atashye nimugoroba yumva mu nda hameze nabi, atangira kuruka, gucibwamo no kugira umuriro kugeza…

SOMA INKURU

Imbogamizi ikomeje kubangamira gahunda yo gukumira ubwandu bushya bwa VIH/SIDA mu Rwanda

Nyuma yuko isi ndetse n’u Rwanda byihaye intego ya 95-95-95 yo kugeza muri 2030, igamije ko abantu 95% baba bazi uko bahagaze ku bijyanye n’ubwandu bwa Virusi Itera SIDA, naho 95% y’abasanganywe virusi itera SIDA bakaba bafata imiti igabanya ubukana, naho 95 ya nyuma ikaba ari uko 95% y’abafata imiti batabasha kwanduza abo bakoranye imibonano mpuzabitsina haracyagaragara imbogamizi kuri iyi gahunda. Nyuma y’uko u Rwanda rukomeje kugera ku ntambwe ishimishije kuri iyi ntego rwihaye, abaganga bo mu Rwanda bakomeje guhura n’ikibazo cy’abantu batazi uko bahagaze, hakaba harimo abanduza kwandura virusi…

SOMA INKURU

Abafite ubumuga bakorerwa ihohoterwa rikabije, ntibanahabwe serivisi z’ubuzima bw’imyororokere uko bikwiriye -Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bugaragaza ko muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara aho u Rwanda ruherereye, serivisi z’ubuzima  bw’imyororokere zerekanye ko abafite ubumuga ari bo bakorerwa ihohoterwa rikabije ndetse ntibahabwe na serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Abafite ubumuga bunyuranye bo mu Rwanda, batangaza ko ihezwa bakorerwa rishingiye ku makuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere ari kimwe mu bibahangayishije ndetse bibagiraho ingaruka zikomeye. Tuyishimire Honorine, ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije, atangaza ko hari intambwe imaze guterwa mu kugira uburenganzira nk’abantu bafite ubumuga ariko ko haracyari n’imbogamizi, muri zo harimo kuba hari ababyeyi batumva neza ko bagomba guha…

SOMA INKURU