Usanga hirya no hino mu Rwanda abantu banyuranye bavuga ko habayeho ihindagurika ry’ikirere rikabije ndetse hakaba n’abavuga ko wakeka ko u Rwanda rw’uyu munsi runyuranye n’urwo mu bihe byashize. Akaba ari muri urwo rwego hasuwe akarere ka Muhanga hamwe mu havugwaho ihindagurika ry’ikirere rikabije, intandaro ishyirwa mu majwi akaba ubwiyongere bw’abaturage. Ntamwemezi Diogene utuye mu mudugudu wa Gitongati, mu kagali ka Nganzo, mu murenge wa Muhanga, mu karere ka Muhanga yavuze ko ubwiyongere bw’abaturage muri kano Karere aribwo ntandaro yo kwangiza amashyamba, kuko bayatema bashaka ibibanza byo kubakamo ndetse n’imashini…
SOMA INKURUCategory: Ubuzima
Intambwe zagufasha kurwanya agahinda gakabije
Kwigunga mu buzima cyangwa kwiheba bishobora kuba kuri wese, ariko igihe kiragera bigashira. Bishobora kuba uburwayi mu gihe uhora wumva ubabaye cyangwa wigunze buri gihe, wagerageza no kubyikuramo bikakunanira. Ku rubuga rwa sante.fr hatangazwa ko iyi ndwara ivurwa, gusa mbere yo kureba muganga hari ibyo nawe ushobora gukora bikaba byagufasha kubaho ubuzima wishimiye. Ibintu 14 wakora bikagufasha guhangana n’indwara y’agahinda gakabije Sangiza abandi ubuzima bwawe. Urugero: akazi ukora, aho utuye, amateka yawe, ibyo wagezeho mu buzima, ibyo wifuza kugeraho, mbese ubuzima bwawe bwa buri munsi ugerageze kubiganira n’abo wisanzuraho cyane.…
SOMA INKURURwanda: Ababyeyi barashishikarizwa gukingiza abana imbasa dore ko ikomeje kugaragara mu gihugu cy’abaturanyi
U Rwanda rukomeje gushishikariza Abanyarwanda gukingiza abana imbasa, birinda ko hagira uyandura ivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho iheruka kuboneka. Icyegeranyo cyakozwe na Global Polio Eradication Initiative (GPEI) kigarahaza ko mu kwezi kwa Nzeri 2023 DRC habonetse abarwayi 6 bashya bafite imbasa bituma muri iki gihugu habarurwa abarwayi 60 mu mwaka wa 2023 mu gihe umwaka wa 2022 hari habonetse abarwayi b’imbasa 146. Mu Rwanda imyaka 30 irashize imbasa ihacitse ariko u Rwanda rubarizwa mu Karere karimo ibihugu bifite imbasa, ndetse Akarere ka Rubavu kagirwa inama yo kuba…
SOMA INKURUImpamvu muzi y’uburwayi bwo mutwe mu rubyiruko n’ibimenyetso mpuruza k’uwafashwe
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryerekana uburemere bwo gukoresha inzoga ku rubyiruko, aho abarenga miliyoni 155 bafite imyaka iri hagati ya 15 kugeza kuri 19 ari bo bazifata ku isi hose. Iyi myitwarire igaragara no mu bihugu bya Afurika, aho kunywa inzoga ndetse n’ibiyobyabwenge byabaye ibibazo by’ubuzima mu rubyiruko. Bahishuye ibiri ku isonga mu guhungabanya ubuzima bwo mu mutwe mu rubyiruko Binama Jessica Nyakessa, umunyeshuri muri kaminuza ya “Kepler college” akaba mu rugaga rw’abanyeshuri bishyize hamwe bagamije guteza imbere ubuzima bwo mutwe, ati: “Gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, kunywa…
SOMA INKURUYakorewe ihohoterwa bimuviramo ingaruka zikomeye
Hirya no hino mu Rwanda haracyagaragara abagore bahohoterwa ku buryo bukomeye nyamara inzego zinyuranye za leta zihora zikangurira abaturarwanda by’umwihariko abashakanye kwirinda ibikorwa byose biganisha ku ihohoterwa, ariko ntibyabujije Uwimana Jaqueline gukubitwa n’umugabo we ndetse binamuviramo kubura umwana we. Uwimana utuye mu kagali ka Rutonde, mu murenge wa Shyorongi, akarere ka Rulindo, yatangaje ko yagiye akorerwa ihohoterwa cyane, akaba yaremeje ko umugabo yamukubise atwite inda y’ imfura yabo yari ifite amezi abiri ikavamo. Ati “Namaze mu bitaro icyumweru n’igice nyuma yo gukubitwa n’umugabo ku buryo bukomeye ndetse inda ikavamo, kandi…
SOMA INKURUAgahinda gakomeye batewe n’abo bashakanye, ntibifuza ko ibyababayeho byagera ku bandi
Ni mu kagali ka Kiyanja, mu murenge wa Nyamirama, mu karere ka Kayonza, ahagaragaye abagore banyuranye batangaza ko bandujwe virusi itera SIDA n’abagabo babo ku bushake, bakaba bemeza ko iki ari ikibazo basangiye na benshi nubwo hari abahisemo kuryumaho bikaba agahinda ka twibanire. Uwo twahaye izina rya Mbabazi kubera impamvu z’umutekano we, ufite imyaka 28, yatangaje ko umugabo we bamaze kubyarana kabiri, ariko bashakanye bose nta numwe ufite virusi itera SIDA, ariko ku nda ya mbere bagiye kwa muganga basanga umugabo yaranduye virusi itera SIDA ariko umugore atarandura, ngo bakomeje…
SOMA INKURUIndwara y’igituntu ikomeje kwiyongera kandi ntiyibasira ibihaha gusa -Dr Byiringiro
Impuguke mu buzima zivuga ko indwara y’igituntu itibasira ibihaha gusa nk’uko abenshi babizi ahubwo ishobora kwibasira n’ibindi bice by’umubiri bitandukanye. Dr Byiringiro Rusisiro ukuriye agashami gakurikirana indwara y’igituntu mu ishami ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) avuga ko hakiri ikibazo aho usanga hari abatazi uko igituntu cyandura. Asobanura ko iyi ndwara yandurira mu mwuka ndetse uretse ibihaha ishobora gufata n’indi myanya y’umubiri. Yagize ati: “Indwara y’igituntu yandura mu buryo bworoshye kuko yandurira mu mwuka aho uyirwaye akwirakwiza agakoko kayitera iyo aririmba, aseka, avuga cyangwa yitsamura.” Dr Byiringiro akomeza atangaza ko agakoko…
SOMA INKURUUbuholandi: Umugabo witwaje imbunda yishe abantu
Polisi y’Ubuholandi yataye muri yombi umugabo witwaje imbunda wishe abantu batatu mu bitero bibiri mu mujyi wa Rotterdam. Polisi ivuga ko ku wa kane uwo mugabo wagabye ibyo bitero, w’imyaka 32, yarashe ku rugo mbere yo kurutwika, nuko yirara mu bitaro byitwa Erasmus Medical Center byo muri uwo mujyi. Yari umunyeshuri kuri Kaminuza ya Erasmus University, ishamikiye kuri ibyo bitaro. Umugore w’imyaka 39 n’umukobwa we w’imyaka 14, biciwe mu gitero cya mbere. Umwarimu wa kaminuza w’umugabo, w’imyaka 43, yishwe arasiwe kuri ibyo bitaro. Amashusho yagiye ahagaragara yerekana umugabo wambaye imyenda…
SOMA INKURUIbiza bimaze gutwara ubuzima bw’abatari bake mu kwezi kumwe
Kuva tariki 1 kugeza kuri 28 Nzeli 2023 imvura y’umuhindo yateje ibiza bimaze kwica abantu 20, abagera kuri 58 barakomeretse. Ibi bikaba byatangajwe na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi. Abishwe n’ibiza muri uku kwezi 1/2 cyabo bishwe n’inkuba zinakomeretsa abandi 43. Imibare inagaragaza ko ibi biza byangije ibyumba by’amashuri 37 binasenye inzu 499 binangiza hegitari 58 z’imyaka ndetse byica inka ebyiri n’andi matungo 123. Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri, Habinshuti Philippe, yasabye Abanyarwanda gukomeza kwitwararika, bakubahiriza inama bagirwa n’inzego z’ubuyobozi, bakirinda inkuba kandi bakava ahashyira ubuzima bwabo mu kaga. Yanasabye abaturage kurwanya…
SOMA INKURUResearchers list 7 tricks to help prevent depression in everyday life
Researchers have revealed seven healthy lifestyle factors that reduce the risk of depression, according to a recent study published in the journal Nature Mental Health. It has been determined that maintaining good quality sleep, engaging in regular physical activity, fostering frequent social connections, refraining from smoking, and limiting alcohol consumption are lifestyle factors that can decrease the risk of depression. Read on to find out what they are and how you can avoid the gloom. Adequate sleep The researchers concluded that sleep was the most important factor, stressing that between seven…
SOMA INKURU