Perezida w’Amerika Joe Biden yavuze ko afite icyizere ko agahenge kazagerwaho mu ntambara ya Israel na Hamas muri Gaza “bitarenze ku wa mbere utaha”. Abivuze mu gihe hari amakuru ko hari intambwe runaka yatewe mu biganiro bikomeje muri Qatar birimo abahagarariye Israel na Hamas. Biden yagize ati: “Umujyanama wanjye mu by’umutekano w’igihugu ambwira ko turi hafi [kugera ku gahenge].” Israel yagabye igitero cyagutse cyo mu kirere no ku butaka muri Gaza nyuma yuko abagabo bitwaje imbunda bo muri Hamas bishe abantu hafi 1,200 mu majyepfo ya Israel, ku itariki ya…
SOMA INKURUCategory: Amakuru yo mu Mahanga
Ubwicanyi bukomeye hagati ya Wazalendo n’ingabo za Congo
Imirwano yabereye i Goma mu gace ka Lac-vert ku wa 18 Gashyantare 2024, yiciwemo abasirikare batatu ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ubu bwicanye bukaba bwakozwe na Wazalendo nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa kariya gace Dedesi Mitima. Radio Okapi yaatangaje ko uyu muyobozi kuri uyu wa 19 Gashyantare yasobanuye ko abarwanyi babiri ba Wazalendo na bo bapfiriye muri iyi mirwano, gusa icyatumye bahangana ntabwo kiramenyekana. Yagize ati “Ejo twamenye ko batanu bapfuye barimo Wazalendo babiri n’abasirikare ba Congo batatu. Ntabwo tuzi impamvu yatumye barwana.” Ubutegetsi bwa RDC bwakoze ivugurura mu gisirikare…
SOMA INKURUCongo irashinja u Rwanda na M23 urupfu rw’ abasirikare 2 b’Abanyafurika y’Epfo
Mu itangazo rigenewe Abanyamakuru Minisiteri y’Itumanaho n’Itangazamakuru ya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo yashyize hanze, yavuze ko ingabo z’u Rwanda na M23 aribo bari inyuma y’urupfu rw’ abasirikare 2 b’Abanyafurika y’Epfo ba SANDF baturikanywe n’igisasu cyanakomerekeje batatu. Itangazo riragira riti”Leta ya Congo ibabajwe n’urupfu rw’Abasirikare babiri ba Afurika y’Epfo (SANDF) barashweho n’igisirikare cy’u Rwanda na M23 ku birindiro byabo biri i Mubambiro kuwa 14 Gashyantare 2024 muri teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru.” Ubwo iki gisasu cyaturikanaga aba basirikare , SANDF yatangaje urupfu rwabo ariko ntiyagaragaza aho cyaturutse n’uwabigizemo uruhare.…
SOMA INKURUMuri Congo ingabo za ONU zamishijweho urusasu
Umukuru w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya demokarasi ya Congo aravuga ko abakozi ba ONU n’imodoka barimo baguye mu gico bamishwaho urusasu kuwa gatandatu mu murwa mukuru Kinshasa. Ni mu gihe hakomeje intambara mu burasirazuba bw’icyo gihugu ituma umwuka wo kwamagana izi ngabo wiyongera muri rubanda. Ibitero by’abantu bagendera ku mapikipiki byari bigandagaje mu karere ka Gombe i Kinshasa mu murwa mukuru w’icyo gihugu aho ibiro by’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) biherereye. Umunyamakuru w’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, wabibonye, aravuga ko aho bari bakoraniye bahatwikiye n’amapine y’imodoka. Umukuru wa MONUSCO muri Repubulika…
SOMA INKURUPerezida w’umutwe wa M23 yashyize hanze amakuru mashya ajyanye n’urugamba
Abinyujije ku rubuga rwa X, Perezida w’Umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 7 Gashyantare 2024, Ingabo za Leta n’imitwe bifatanya zagabye ibitero kuri uwo mutwe mu bice bya Mushaki n’ibindi biyizengurutse ndetse abaturage b’inzirakarengare bikabagiraho ingaruka. Yavuze ko uwo mutwe wirwanyeho ugasubiza umwanzi inyuma, ukigarurira tumwe mu duce twinshi twari mu maboko y’ingabo za Leta. Yagize ati “M23 yasubije umwanzi inyuma iramutsinda ndetse zifata n’uduce dutandukanye bakundaga gukoresha bagaba ibitero. Ingabo zacu zafashe ibice byose bya Nturo1, Nturo 2 n’agace kari kazwi cyane…
SOMA INKURUDonald Trump yaciye amarenga ku mikorere ye igihe yagirirwa icyizere cyo kongera kuyobora USA
Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, ugihatanye mu matora yo kuzahagararira ishyaka rye ry’Aba-Républicains nk’umukandida ndetse akaba anahabwa amahirwe menshi yo kuyatsinda kuko magingo aya arusha amajwi Nikki Haley wahoze ari Guverineri wa Carolina y’Epfo bahanganye cyane, yavuze k’uwo yifuza uzamubera visi perezida. Ubwo yaganiraga na Fox News kuri iki Cyumweru, tariki ya 4 Gashyantare 2024, abajijwe ku wo yifuza ko yazamubera Visi Perezida, Trump yavuze ko ashaka umuntu ufite ubushobozi bwo kuba yanaba Perezida bibaye ngombwa. Yagize ati “Buri gihe agomba kuba ari uwaba…
SOMA INKURUDRC: Intambara ikomeje gufata indi ntera uko bwije n’uko bukeye ihindura isura
Imirwano ihanganishije umutwe w’inyeshyamba wa M23 hamwe n’ingabo za Leta ya Congo iy’u Burundi ndetse n’abasirikare bo mu muryano wa SADC ikomeje gukara, dore ko nyuma y’uko hatangajwe Ambisikade yatezwe ingabo z’uburundi ziri muri iyo mirwano ubu noneho umubare wabamaze guhitanwa nayo wamenyekanye. Ni igico cyatezwe kuva 25 kugeza kuri 27 Mutarama 2024, ubwo Ingabo z’u Burundi zari zigabye igitero kuri M23 mu gace ka Muremure mu nkengero za Mweso muri Teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bikavugwa ko haguyemo abagera kuri 472 abandi 131 bagakomereka, harimo nabafashwe…
SOMA INKURUHagati ya Ukraine n’u Burusiya byongeye kudogera
Abasirikare ba Ukraine baguye mu mutego bisanga bazengurutswe n’ab’u Burusiya mu Mujyi wa Avdiivka ubarizwa mu gice cya Donetsk cyo mu Burasirazuba bwa Ukraine. Impamvu nyamukuru ni uko Avdiivka ari umujyi ubarizwa mu gice cya Donetsk cyamaze kwigarurirwa n’u Burusiya, uyu mujyi niwo usigaye mu maboko ya Ukraine ari yo mpamvu Abarusiya biteguye guhomba byinshi ariko Donetsk ikigarurirwa burundu. Avdiivka ni umujyi wabarizwagamo inganda cyane wabaye isibaniro ry’imirwano ku mpande zombi igihe kirekire ku buryo inyubako nyinshi zawubarizwagamo zarimbuwe. Kuri iyi nshuro imirwano iracyarimbanyije ku buryo abasirikare b’impande zombi bakomeje…
SOMA INKURUIsrael: Abaturage bashimutiwe ababo bakomeje kwinubira ubutegetsi
Abantu bagera kuri 20 bigaragambirije ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Israel bamwe muri bo bafite ibyapa biriho amafoto y’abantu babo babuze. Bagiraga bati “Ntimwakwicara aha mu gihe abana bacu bari gupfa.” Netanyahu ntiyarahari bigaragambya ariko hari hashize umunsi umwe bamwe barashinze amahema hafi y’urugo rwe, basaba ko agirana amasezerano n’umutwe wa Hamas ku buryo abafashwe bugwate bagifungiye muri Gaza barekurwa. Hamas yari yashimuse abantu 250 mu gitero yagabye kuri Israel tariki 7 Ukwakira 2023. Abantu 105 barekuwe binyuze mu biganiro byagizwemo uruhare na Qatar, mu gihe ingabo za Israel…
SOMA INKURUM23 yatangaje ko ingabo za RDC zabakoreye ubushotoranyi bukomeye bazishyura ikiguzi kinini
Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Major Willy Ngoma, yatangaje ko kwicwa kw’abasirikare bayo bakuru bishwe kuwa 16 Mutarama 2024, ari ubushotoranyi Ingabo za RDC zakoreye uyu mutwe, mu gihe impande zombi zari zaremeye guhagarika imirwano. Yagize ati “Baje kutugabaho ibitero. Abofisiye babiri bagiraga uruhare mu guhumuriza abaturage, nk’igihe Leta yarasaga amabombe ku nzu, ibitaro n’amashuri, abagabo babaga hafi y’abaturage, bumvaga abaturage, babafashaga, ni abakomanda b’intwari, babishe.” Yavuze ko Ingabo za Leta ya RDC zahaye ubutumwa M23 kandi ngo yabwumvise. Ati “Bazishyura ikiguzi kinini. Dufite imbaraga, turiteguye bijyanye n’intego…
SOMA INKURU