U Rwanda rwashyizwe mu bihugu bidafite ubwisanzure mu itangazamakuru

Raporo z’imiryango mpuzamahanga y’abanyamakuru zishyira u Rwanda mu bihugu bya nyuma ku isi aho itangazamakuru ritisanzuye, leta y’u Rwanda yo ivuga ubwo bwisanzure buri ku gipimo cya 77% [2018], abanyamakuru bo ubwabo babivugaho iki? Uyu ni umunsi mpuzamahanga wahariwe ubwisanzure bw’itangazamakuru, raporo y’uyu mwaka y’umuryango Reporters Without Borders ishyira u Rwanda mu bihugu 30 bya nyuma ku isi “aho itangazamakuru rikinizwe”. BBC yagerageje no kuvugana n’abakuriye abanyamakuru, n’abashinzwe itangazamakuru muri leta ntibyashoboka, abanyamakuru bo bavuga ibitandukanye ku bwisanzure mu kazi kabo mu gihugu. Aisha Rutayisire Bonaventure, amaze imyaka 17 akora…

SOMA INKURU

Kirehe: Abafungwa batanu bishwe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mata 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu murenge wa Nyarubuye, mu karere ka Kirehe, yarashe imfungwa eshanu zari zagerageje gutoroka ubwo zari zigiye gukaraba. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera John Bosco yagize ati “ Abapolisi bahaga amazi yo gukaraba abafungwa mu gitondo. Binjijemo amazi rero abandi bahita basohoka bariruka, abapolisi barasa hejuru abandi banga guhagarara, nibwo barashemo abo batanu”. Izo mfungwa zarasiwe kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) zitegereje kugezwa mu bushinjacyaha. CP Kabera yavuze ko inzego zibishinzwe…

SOMA INKURU

Abemera kwiyandikishaho imitungo y’abandi baraburirwa

Mu kiganiro cyaciye kuri Televiziyo Rwanda cyari kigamije kuvuga ku kurwanya ruswa n’akarengane, Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yibukije abantu ko abemera kwiyandikishaho imitungo y’abandi ari ikwirahuriraho umuriro. Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, yaburiye abantu bemera kwandikwaho imitungo itari iyabo, avuga ko baba bari kwishyira mu mazi abira kuko bishobora kubagiraho ingaruka mu gihe batazi neza inkomoko y’iyo mitungo. Hakunze kumvikana kenshi abantu bandikwaho imitungo y’abandi, bigakorwa na ba rusahurira mu nduru bashaka guhisha uburyo babonyemo iyo mitungo akenshi buba bunyuranyije n’amategeko cyangwa se ari umutungo wa Leta warigishijwe. Ati “Abantu batekereza…

SOMA INKURU

Bwa mbere indege yagurukijwe mu kirere cy’undi mubumbe

Indege itagira umupilote yiswe “Ingenuity” iherutse koherezwa kuri Mars n’Ikigo cy’Abanyamerika gikorera Ubushakashatsi mu Isanzure, NASA, yagurukijwe mu kirere cy’uwo mubumbe bwa mbere. BBC yatangaje ko iyo ndege yagurutse igihe kitageze ku munota ariko abashakashatsi ba NASA babyinnye intsinzi kuko ni ubwa mbere indege yagurutswa mu kirere cy’undi mubumbe utari Isi. Umuyobozi ushinzwe Umushinga w’ubwo bushakashatsi iyo ndege irimo, MiMi Aug, ni we wabanje gutera akaruru k’ibyishimo hejuru ati “Birabaye”; na bagenzi be bari bugufi bakoma amashyi ubwo amashusho yazaga ku Isi abereka ko indege yagurutse. Aug yagize ati “Ubu…

SOMA INKURU

Werurwe ukwezi gufite umwihariko kuri Jenoside yakorewe abatutsi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascene, mu bushakashatsi yakoze yagaragaje ibikorwa bitandukanye by’ingenzi, bigaragaza ku buryo buziguye itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi hagati ya Mata na Nyakanga 1994. Muri ibyo bikorwa Dr Bizimana agaragaza, byakorwaga mu mezi ya Werurwe guhera mu mwaka wa 1991, kugeza 1994. Muri ibyo bikorwa nk’uko Dr Bizimana abigaragaza harimo, gukomeza ubwicanyi bwatangiye muri 1990 bwibasiye Abatutsi muri Ruhengeri na Gisenyi, ubwicanyi muri Bugesera muri 1992, noneho ukwezi kwa Werurwe 1994 kuba igihe cyo gushyiraho uburyo bwo gukorera kudeta (Coup…

SOMA INKURU

Muhanga: Padiri yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umuhungu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Padiri Habimfura Jean Baptiste wo muri Paruwasi ya Ntarabana muri Diyosezi ya Kabgayi.  Akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17 wabakoreraga. RIB itangaza ko kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Gashyantare ari bwo uyu mupadiri yafashwe ageze ku  ku mupaka wa Rusumo mu Karere ka  Kirehe, agerageza gutoroka. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry avuga ko Padiri Habimfura afungiye kuri Stasiyo ya RIB i Nyamabuye mu gihe iperereza rikomeje ku byaha akurikiranyweho. NIYONZIMA Theogene

SOMA INKURU

RDF yahawe umuvugizi mushya

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje Lt Col Ronald Rwivanga nk’Umuvugizi mushya, akaba asimbuye Lt Col Innocent Munyengango wari usanzwe muri uyu mwanya kuva tariki ya 26 Nzeri 2017. Lt Col Rwivanga yari asanzwe ari Umuhuzabikorwa w’Amasomo mu Ishuri rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College) riherereye mu Karere ka Musanze. Bivugwa kandi ko  Lt Col Rwivanga yakoze indi mirimo itandukanye mu Ngabo z’u Rwanda, aho yabaye n’Umwanditsi Mukuru w’ikinyamakuru cy’Ishuri rikuru rya Gisirikare, Warrior Magazine. Lt Col Rwivanga yabaye  umwe mu bagize ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu (Republican…

SOMA INKURU

Polisi y’u Rwanda yaburiye abaturarwanda muri ibi bihe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 21 Ukuboza 2020, icyumweru kirimo umunsi mukuru wa noheri wizihizwa n’abatari bake hirya no hino ku isi n’ u Rwanda rudasigaye,  Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abaturarwanda kwitwararika muri ibi bihe by’iminsi mikuru, birinda kwanduzanya no gukwirakwiza COVID-19. Uku gukebura abaturarwanda Umuvugiziwa Polisi CP J.B Kabera, yabikoze yifashishije  ubutumwa bugufi bwanyujijwe ku rubuga rwa Twita mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere. Umuvugizi wa Polisi, CP Kabera ati “ Dutangiye icyumweru kizarangwa n’iminsi mikuru na wikendi ndende! Ibi ntibibe intandaro yo kwandura…

SOMA INKURU

Ingamba nshya mu guca ubucucike mu magereza

Urwego rw’ubucamanza mu Rwanda ruravuga ko harimo gutegurwa politiki ijyanye no gukurikirana ibyaha nshinjabyaha (criminal justice policy) yitezweho kugira uruhare mu kugabanya umubare w’abinjira mu magereza ahubwo bagahabwa ibindi bihano hanze ya gereza. Ibi biravugwa mu gihe ubucucike muri gereza kuri ubu buri hejuru ya 120% by’ubushobozi bwazo. Gukoreshwa imirimo nsimburagifungo, kwambikwa igikomo gituma umuntu agenzurwa aho ari hose ndetse no gutanga amafaranga y’ingwate hari abemeza ko byagira uruhare mu kugabanya umubare w’ubucucike bw’abafungirwa mu magereza ari hirya no hino mu gihugu. Perezida w’Urugaga rw’abavoka mu Rwanda Kavaruganda Julien asanga…

SOMA INKURU

Uwabuze uwe igihe ataramushyingura aba afite ikibazo ajyendana-Min Busingye

Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 1 Ugushyingo 2020, mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri igera ku 140 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biciwe i Nyamirambo- Kivugiza iheruka kuboneka mu rugo rw’uwitwa Simbizi François ahitwa, Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnson wari waje muri uyu muhango yatangaje ko  hakiri ibigomba gukorwa kugira ngo ubutabera bwuzure, kuko igihe cyose uwabuze uwe atari yamushyingura hari ikibazo agendana na cyo. Ati “Tugomba gukomeza gushyira imbaraga mu gukangurira abaturage gutanga amakuru y’ahakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingurwa; bikaba umuhigo wa buri wese ufite…

SOMA INKURU