Byinshi ku mpanuka y’ubwanikiro bw’ibigori yahitanye abatari bake


Mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Rusororo, akagari ka Gataraga, mu gitondo cyo kuwa gatanu nibwo nibwo habaye impanuka ihitana abantu 11 bagwiriwe n’ubwanikiro bw’ibigori hakomereka 36, ubwo bari mu mirimo yo gutunganya umusaruro wabyo. Ibi byabaye ahagana saa mbili za mu gitondo. 

Abari bari aho impanuka yabereye batangaje ko yatewe n’umuyaga ndetse ubwanikiro butari bukomeye mu gihe bwariho ibigori byinshi cyane, banemeje ko ibigori byagwiriye abaturage ari ibyo bari bamaze gukura mu murima banze kubisiga ku gasozi bakaba bakoreraga muri koperative y’abahinzi.

Uwitwa Mukarutesi yagize ati ” Ubu bwanikiro bwarimo abantu benshi higanjemo abagore, bari abantu basaga 100. Twagiye kumva ikintu gikubise, twiruka tujya kureba dusanga ni ubwanikiro bwagwiriye abantu. Twasanze hari abamaze gupfa harimo n’abakiri bazima bakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga.

Kubwimana uri mu barokotse iyi mpanuka y’ubwanikiro yagize ati “ Mu bwanikiro twarimo turi benshi kuko twarimo dusharika ibigori tumanika hejuru kuri biriya biti abandi bamwe bari hagati abandi bari hepfo. Cyagwiriye ab’epfo abaruguru bagerageza kuvamo bamwe na bamwe bavamo baradutabariza”

Yakomeje atangaza ko nawe yari mu gice cya ruguru, yemeza  ko ibiti byari byubakishije iyi hangari byari bishaje byaranariwe n’imiswa ndetse n’ibigori byari hejuru yayo byari biremereye kubera ko umusaruro wabyo wari mwinshi.

Kayumba Jean Nepomuscene,  umuyobozi w’uyu mudugudu wa Rugagi wabereyemo impanuka yatangaje byinshi kuri iyi mpanuka aho yagize ati “ Iyi mpanuka yatewe n’umuyaga, abantu bagize gutya bahita bumva ikintu kirabagwiriye barakomereka abandi barapfa, abo niboneye bapfuye ni 10 abandi barenga 30bakomeretse ariko nyine nta wuzi niba nta bandi bari bupfire kwa muganga.”

Nsabimana Matabishi Desire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusororo, we yatangaje ko intandaro y’iyi mpanuka ko ari  ibiti byari byubakishije ubu bwanikiro byari byaratangiye kumungwa.

Ati “ Icyakora nk’uko bigaragara ibiti bigaragara ko hasi byari byatangiye kumungwa. Umusaruro rero w’ibigori bigaragara ko ibigori byabaye byinshi uburemere bwabyo bikaba byananiwe kwihanganira ibyo biti. Umuyaga rero wari umaze gucaho birumvikana ko ubwo buremere bw’ibigori n’umuyaga ibiti byananiwe kwihanganira ibyo bigori.”

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije ababuriye ababo muri iyo mpanuka. Abakomeretse bajyanywe kwa muganga, ubu barimo kwitabwaho. Guverinoma ikaba itanga ubufasha bukenewe ku miryango yabuze ababo no ku bakomerekeye muri iyi mpanuka. Guverinoma yanijeje abaturage ko hagiye kongerwa imbaraga mu ngamba zo gukurikirana ireme ry’imyubakire kugira ngo impanuka nk’izi zirindwe.

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA MUHONGERWA Frida


IZINDI NKURU

Leave a Comment