Bwa mbere indege yagurukijwe mu kirere cy’undi mubumbe


Indege itagira umupilote yiswe “Ingenuity” iherutse koherezwa kuri Mars n’Ikigo cy’Abanyamerika gikorera Ubushakashatsi mu Isanzure, NASA, yagurukijwe mu kirere cy’uwo mubumbe bwa mbere.

BBC yatangaje ko iyo ndege yagurutse igihe kitageze ku munota ariko abashakashatsi ba NASA babyinnye intsinzi kuko ni ubwa mbere indege yagurutswa mu kirere cy’undi mubumbe utari Isi.

Umuyobozi ushinzwe Umushinga w’ubwo bushakashatsi iyo ndege irimo, MiMi Aug, ni we wabanje gutera akaruru k’ibyishimo hejuru ati “Birabaye”; na bagenzi be bari bugufi bakoma amashyi ubwo amashusho yazaga ku Isi abereka ko indege yagurutse.

Aug yagize ati “Ubu twavuga ko ibiremwamuntu byagurukije indege ku wundi mubumbe. Tumaze igihe kirekire tuvuga kuri ubu bufatanye buzatuma dukora nk’ibya “Wright n’umuvandimwe” kuri Mars, none dore birabaye.”

Aha Wright bavugaga ni Orville Wright wafatanyije na Wilbur bavumbuye bakanagurutsa indege bwa mbere mu kirere cy’Isi.

NASA yavuze ko uko ikoranabuhanga rirushaho kubakwa iyo ndege izagurutswa igihe cyisumbuye mu minsi iri imbere.

Ingenuity yagejejwe kuri Mars ku wa 18 Gashyantare 2021, ijyanywe hamwe na Robot yiswe Perseverance. Ibyo bikoresho byose byitezweho gukusanya amakuru kuri uwo mu bumbe mu gihe cy’imyaka ibiri, hafatwa amafoto hanacukurwa itaka bizifashishwa n’abashakashatsi.

Ni amakuru anitezweho gufasha NASA mu mushinga wayo wo kuzageza abantu kuri Mars mu 2026, byarimba bakanahatura.

 

Source: BBC


IZINDI NKURU

Leave a Comment