Nyuma y’imyaka 20 muri gereza ashinjwa kwihekura abana 4 yagizwe umwere

Urukiko rw’Ikirenga rwa leta ya New South Wales kuri uyu wa kane rwanzuye ko ikimenyetso cyashingiweho mu guhamya ibyaha Kathleen Folbigg “atari icyo kwizerwa”. Umugore wigeze kwitwa “Umubyeyi mubi kurusha abandi muri Australia” yahanaguweho ibyaha yari yarahamijwe byo kwica abana be bane. Mu kwezi kwa Kamena (6) uyu mwaka, uyu mugore w’imyaka 56 yafunguwe ahawe imbabazi, nyuma yo kumara imyaka 20 muri gereza. Kathleen yishimiye aya makuru mashya ariko avuga ko ibimenyetso by’uko ari umwere byakomeje “kwirengagizwa no kwangwa” mu myaka za mirongo ishize. Imbere y’urukiko kuri uyu wa kane…

SOMA INKURU

Amakuru mashya kuri Kabuga Félicien iregwa ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi

Urugereko rwo mu Buholandi rwaburanishaga Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, rwabwiwe ko hari intambwe imaze guterwa mu gushaka igihugu azarekurirwamo by’agateganyo. Kabuga, inyandiko y’urukiko ivuga ko afite imyaka 88, ntiyari ari mu cyumba cy’urukiko kubera uburwayi. Muri Nzeri (9) uyu mwaka, uru rukiko rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urwari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, rwanzuye ko rukomeje ingingo yo guhagarika by’igihe kitazwi urubanza rwa Kabuga ku mpamvu z’uburwayi, kandi ko azarekurwa by’agateganyo. Icyo cyemezo cyamaganywe na leta y’u Rwanda n’abarokotse jenoside. Kabuga aregwa…

SOMA INKURU

World Teacher’s Day: Why teachers’ shortage is still an issue

The world Teachers’ Day will be celebrated in Rwanda on December 14, under the theme “The teachers we need for the education we want: The global imperative to reverse the teacher shortage.” The day is also aimed at examining how schooling systems, communities, societies, and families perceive, appreciate, and effectively support instructors. Speaking to some of the educators, they highlighted the cause of teacher shortage, how to address it, and the support they require from society. William Niyonzima, a teacher at the Institute of Applied Sciences (INES) – Ruhengeri, explained…

SOMA INKURU

RANGO SUPER MARKET isoko ry’icyerekezo riziye igihe

Ni isoko ryari risanzwe rikora ariko kuri ubu rikaba ryarubatswe mu buryo bujyanye n’icyerekezo riherereye i Rango, mu murenge  wa Mukura, mu karere ka Huye. Ni isoko rije rifite umwihariko kuko umuntu yakwinjiramo agahaha ibyo akeneye (ibiribwa, ibinyobwa, imyambaro n’inkweto, n’ibindi ). Biteganyijwe ko iri soko rizatahwa ku mugaragaro tariki 15 Ukuboza 2023. Abahaturiye bagaragaza ko bishimiye iri soko ry’icyerekezo ribegerejwe kandi ngo baryitezeho kurushaho kunoza imibereho yabo mu buryo bwo kubona akazi, guhaha neza bizira inenge hafi yabo         UBWANDITSI: umuringanews.com

SOMA INKURU

Kigali umwe mu mijyi yafashishwe guhangana n’imihandagurikire y’ibihe

Umujyi wa Kigali uri mu mijyi itatu yo muri Afurika yatoranyijwe guhabwa inkunga yo kubaka ubudahangarwa mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere. Iyi nkunga yatangarijwe mu nama ya 28 y’umuryango w’abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ikirere (COP28) yabereye mu gihugu cya UAE i Dubai, yari ifite insanganyamatsiko yo gufasha imijyi yo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa sahara kubona ibisubizo ku mihindagurikire y’ikirere, “Scaling Urban Nature Base Solutions for Climate Adaptation in Sub-Saharan Africa (SUNCASA).” Indi mijyi yatoranyijwe kugira ngo ihabwe iyi nkunga harimo Dire Dawa muri…

SOMA INKURU

M23 yatangaje agace yigaruriye gaherereye muri teritwari ya Masisi

Umutwe wa M23 watangaje ko wigaruriye agace ka Mushaki muri teritwari ya Masisi nyuma y’imirwano ikomeye yahuje uwo mutwe n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’imitwe nka FDLR, ingabo z’u Burundi n’abacanshuro. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 7 Ukuboza n’umuvugizi w’uyu mutwe, Major Willy Ngoma abinyujije ku rubuga rwe rwa X. Yagaragaje ko muri iyo mirwano ikomeye uruhande rwa Leta rwahatsindiwe ndetse rukahatakariza benshi mu basirikare. Yagize ati “Intare za Sarambwe zabohoje Mushaki, umwanzi yahunze yasize intwaro nyinshi n’amasasu. Batakaje bikomeye ubuzima.” Mushaki ni agace…

SOMA INKURU

Lionel Messi yahishuye ibanga rikomeye

Rutahizamu Lionel Messi yemeye ko yari hafi gukurikira Cristiano Ronaldo muri Saudi Arabia. Uyu mugabo watwaye Ballon d’Or umunani,yatunguye benshi ubwo yangaga akayabo yahabwaga n’ikipe ya Al Hilal yo muri Saudi Arabia yashakaga kumuha miliyari y’amapawundi. Yavuye muri Paris Saint-Germain yerekeza muri Inter Miami muri Nyakanga,ariko yatsinze ibitego 11 mu mikino 14 yakinnye muri iyi kipe ndetse ayihesha igikombe cya mbere mu mateka yayo. Time Magazine yazirikanye kuza kwa Lionel Messi aho yavuze ko byazamuye mu buryo butangaje umupira w’amaguru muri Amerika. Kizigenza Messi yemeje ko yari hafi kwerekeza muri…

SOMA INKURU

Guerre en Ukraine : un général russe tué, 18 drones et un missile abattus par Kiev

Un général russe a été tué en Ukraine, a annoncé lundi le gouverneur de la région russe de Voronej. Cette annonce intervient alors que les troupes russes sont à l’offensive dans l’Est depuis le mois d’octobre. De son côté, Kiev a indiqué avoir abattu un missile et 18 des 23 drones lancés durant la nuit. Un général russe, haut gradé de la flotte du Nord, a été tué dans la zone des combats en Ukraine, a annoncé lundi 4 décembre le gouverneur de la région russe de Voronej (Sud-Ouest) où…

SOMA INKURU

Nyuma yo kuvugwaho byinshi, DJ Dizzo yongeye kuremba

Kuva ku wa 27 Ugushyingo 2023, DJ Dizzo ari mu bitaro bya gisirikare i Kanombe aho ari kwitabwaho n’abaganga nyuma yo kongera kugira ibibazo by’ubuzima. arembejwe n’uburwayi bwa kanseri bwongeye kumushyira hasi, agahamya ko akeneye amasengesho y’abantu. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, DJ Dizzo yavuze ko kugeza ubu ari kongererwa amaraso ariko anavomwa amazi mu bihaha. Agira n’icyo asaba abanyarwanda banyuranye batasibye kumuba hafi. Ati “Ikintu nasaba Abanyarwanda ni uko bafata akanya bakansengera atari njye gusa ahubwo basengere buri wese urwaye kanseri, njye nubwo amezi atatu ariyo nari nahawe akarenga ku…

SOMA INKURU

Musanze: Barataka ingaruka zikomeye zikomoka ku kimoteri cyuzuye

Abaturiye ikimoteri rusange giherereye mu murenge wa Cyuve, akarere ka Musanze bavuga ko babangamiwe no kuba cyaruzuye kikaba gikomeje kubateza umwanda n’umunuko bikabije, bagasaba inzego zibishinzwe kureba icyo zakora mu gukemura iki kibazo kugira ngo ingaruka baterwa n’uwo mwanda zigabanuke. Ubwo itangazamakuru ryageraga aho iki kimoteri giherereye mu mudugudu wa Bubandu, akagari ka Bukinanyana, yasanze abakozi baho batindurura imyanda, bakayisuka mu kindi gice cyo muri iki kimoteri kugira ngo haboneke umwanya wo gupakuriramo indi myanda. Umwe muri bo agira ati: “Imyanda bagiye bayimenamo bigera ubwo yuzura ikora ikimeze nk’umusozi kubera…

SOMA INKURU