Amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona kuri Rayon Sports akomeje gukendera


Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukuboza 2018 nibwo  habaye umukino wahuje Rayon Sports na Espoir FC, kuri Stade ya Rusizi yahoze yitwa Kamarampaka, ikipe yambara umweru n’ubururu yanganyije n’iyi kipe yo hakurya ya Nyungwe, ibi bikaba biri gutuma Rayon Sports itangira gutakaza amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona.

Abafana bari bitabiriye uyu mukino

 

Ubwo Rayon Sports yanganya 0-0 n’ikipe ya Espoir

Mu gice cya mbere cy’umukino ku munota wa 24 ndetse no ku munota wa 38 Espoir FC yasatiriye izamu rya Rayon Sports cyane ariko umuzamu akora aaaakazi ke neza, bituma imipira bateye ijya hanze bityo  koruneri zavuyemo ntizagira umusaruro zibyara.

Mu gice cya kabiri umutoza wa Rayon Sports Robertinho wari wanahinduye ikipe isanzwe ibanza mu kibuga, yakoze impinduka ku munota wa 62 yinjiza Mugisha Gilbert mu mwanya wa Rutanga Eric wakinaga ku ruhande rw’ibumoso asatira nubwo asanzwe ari myugariro na Manishimwe Djabel asimbura Da Silva Raphael ukomoka muri Brazil, utorohewe n’imiterere y’ikibuga, ibi byatuma iminota ya nyuma y’igice cya kabiri Rayon Sports yagaragazaga inyota yo gushaka igitego cyane ariko nta gitego cyabonetse, bityo umukino urangira nta gitego cyibonetse ku mpande zombi.

Ibi rero byo gutakaza amanota ku ikipe ya Rayon Sports byakomeje kugabanya amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona kuko yagiye ku mwanya wa kabiri n’amanota 19 inganya na APR FC iyoboye urutonde na Mukura VS ya gatatu gusa aya makipe yo afite imikino y’ibirarane itatu. Ni ukuvuga ko hagize ikipe iyitsinda yose yarusha Rayon Sports amanota icyenda.

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment