Afurika ifite amahirwe menshi yo kugira ubuhinzi buteye imbere ariko adakoreshwa


Minisitiri w’intebe Dr Ngirente yavuze ko Afurika ifite amahirwe menshi yo kugira ubuhinzi buteye imbere ariko adakoreshwa, Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ubwo yafunguraga inama Nyafurika y’iminsi ine yiga ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika (African Green Revolution Forum 2018).

Minisitiri w’intebe Dr Ngirente

Minisitiri w’intebe Dr Ngirente yemeje ko nubwo hari amahirwe menshi y’umusaruro w’ubuhinzi, ko Afurika ikiri inyuma mu bijyanye n’umusaruro w’ubuhinzi. Ibibazo birimo ni nko kudakoresha uburyo bugezweho mu buhinzi, kudakorana n’ibigo by’imari, kubura isoko ndetse n’ikoranabuhanga rikiri hasi.

Yagize ati “guteza imbere ubuhinzi bwa Afurika bisaba abayobozi bumva akamaro kabwo n’ibibazo birimo kandi bakihatira gushyira mu bikorwa gahunda zihari zigamije kubuteza imbere”.

Dr Agnes Kalibata, Umuyobozi w’Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRA) yavuze ko Leta zo muri Afurika zikwiye gufasha abahinzi kwiteza imbere zishyiraho uburyo buborohereza kubona umusaruro mwiza, yagize ati “Ibyo nibikorwa uzizera ko abahinzi bawe bashobora kwigurira imbuto, ifumbire n’urwego rw’abikorera ruzabyungukiremo. Guha ubushobozi abahinzi ni uguteza imbere abikorera.”

Kalibata yavuze ko Guverinoma zikwiye no kongerera ubushobozi abahinzi mu bumenyi, ku buryo babasha gukora imishinga banki zishimira.

Afurika isohora miliyari 35 z’amadolari ku mwaka igura ibiribwa hanze, nta gikozwe bizikuba gatatu bitarenze umwaka wa 2025.

Muri Afurika, ubuhinzi bugira uruhare rwa 32% ku musaruro mbumbe w’igihugu mu gihe bukorwa n’abagera kuri 70%.

 

HAGENGIMANA Philbert


IZINDI NKURU

Leave a Comment