Kuri uyu wa Kabiri, i Nyakinama mu Karere ka Musanze, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’amahoro Col Julle Rutaremara ubwo yatangizaga amahugurwa azamara iminsi itatu y’abasirikare bakuru 17 bazahugura abandi, yavuze ko abasirikare baba bafite inshingano yo kurinda abaturage aho bari hose, bityo iyo bahawe amahugurwa birushaho kubafasha, kuko bashobora gutangira kumenya ahari ibimenyetso byagirira nabi abaturage, bigatuma batangira kubarinda ibyabatwara ubuzima.
Aba basirikare bakuru baturutse mu bihugu bitanu ari byo u Rwanda, Ethiopia, Malawi, Tanzania na Zambia, bahuguwe bakaba bazafasha abandi kurushaho kwiyungura ubumenyi mu kazi kabo mu butumwa bw’amahoro baba bagiyemo.
Umwe mu basirikare bakuru baje muri aya mahugurwa Lt Col Gerard Nyirimanzi witabiriye aya mahugurwa, avuga ko ari ingirakamaro kuko mu bihe by’intambara bigaragara ko abasivile baharenganira. Yagize ati ‟Byagaragaye ko mu bihe by’intambara abasivile baharenganira cyane bamwe bakahasiga ubuzima, akaba ariyo mpamvu hateguwe aya mahugurwa azatwongerera ubumenyi mu kurinda abaturage, twita cyane ku bana n’abagore kuko nibo bakunze kwibasirwa n’ibi bibazo.”
NIYONZIMA Theogene