Abana batandatu batawe n’ababyeyi bahawe ubufasha


Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwashyikirije ibiribwa n’ibikoresho byo mu rugo  abana batandatu batawe n’ababyeyi babo batuye mu mudugudu wa Rusongati, akagari ka Gisa, mu Murenge wa Rugerero, mu karere ka Rubavu.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bubikoze nyuma y’uko iki kibazo cy’aba abana kimaze imyaka ine bibana kigaragaye mu itangazamakuru, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, agasaba akarere ka Rubavu kubafasha.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique, yasuye uyu muryango w’abana batandatu batawe n’ababyeyi babo basigaranwa na Nyirasenge, Marie Chantal Barayavuga, abashyikiriza ubufasha bw’ibiribwa, ibiryamirwa ndetse n’ibikoresho byo mu gikoni ndetse n’iby’isuku.

Uwo muyobozi avuga ko abayobozi mu nzego z’ibanze bafite inshingano zo kureberera abaturage no kubaba hafi.

Ati “Abayobozi ntibakwiriye kuzarira mu gihe bafite umuturage ufite ikibazo kandi babona ko kibarenze ubushobozi, bakwiye kukigeza ku buyobozi bubakuriye kugira ngo gishakirwe igisubizo mu buryo bwihuse.”

Ikibazo cy’abana batandatu bibana mu nzu cyabaye muri 2018, nibwo batangiye gufashwa na Nyirasenge Barayavuga Marie Chantal uturanye nabo, nyuma y’uko se ubabyara Twizerimana Jean Paul na nyina Uzamukunda Claudine bagiranye amakimbirane bakabata.

Barayavuga avuga ko umugabo yataye urugo mu kwezi kwa kabiri 2018, ariko umugore yabanje kugenda amara amezi atanu aza kugaruka, muri 2019 nibwo yagiye ntiyagaruka abana basigara mu nzu bonyine.

Ati “Baba mu nzu yabo idakinze, naho ku manywa ndabagaburira, mu gihe nijoro batekera iwabo kugira ngo inzu yabo ishyuhe kuko harakonja.”

Akomeza agira ati “Abana bose bariga, ariko bafite ibibazo bitandukanye birimo kutagira ubwiherero, inzu irarangaye ntikinze, na ho imirima ntayo, bavoma kuwa Gatandatu ubundi bagakoresha amazi twavomye.”

Uyu muryango w’abana batandatu bibana umukuru afite imyaka 16 akaba agorwa no kubona ibikoresho by’isuku.

Ati “Byarananiye kumufasha kuko iyo agiye mu kwezi biragorana ndetse agasiba ishuri kuko ntabushobozi, ikindi gikomeje kugora uyu mwana mukuru, ubu yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza yigana n’abana batangana, iyo byiyongereyeho ibibazo byo mu rugo ntakurikira neza.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwasuye uyu muryango bwasize bukuye abana mu nzu yabo idakinze, basaba Barayavuga kuba abacumbikiye mu gihe akarere kagiye kuyisana.

Barayavuga ahamya ko ibi bibazo bimugoye asabira aba bana ubufasha burimo kubona imyenda, inkweto ibikoresho by’ishuri hamwe n’iby’isuku.

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.