Nyagatare: Uwihaye Imana akaba n’umurezi arakekwaho gusambanya umwana w’umuhungu


Mu karere ka Nyagatare, umurenge wa Nyagatare, akagari ka Nyagatare,uUmudugudu wa Nyagatare ya II, umufurere ushinzwe imyitwarire y’Abanyeshuri mu kigo cy’amashuri aracyekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko uyu “mufurere hari impamvu zifatika zigaragaza ko yahohoteye uyu mwana mu bihe bitandukanye harimo na tariki ya 27 Ukuboza 2021.”

Ati “Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyagatare mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.’’

Dr Murangira yasabye ibigo by’amashuri gushyiraho Komite zishinzwe kurwanya ibyaha byo gusambanya abana, ikajya ibigisha ibimenyetso bishobora kwerekana uko bagushwa mu busambanyi bukorerwa abana.

Yanashimangiye ko byagaragaye ko akenshi abana basambanywa ariko bakabura abo babwira bumva bizeye. Uru rugamba rwo kurwanya gusambanya umwana ntirwatsindwa n’urwego rumwe gusa, gufatanya ni ingenzi.

Uyu mufurere w’imyaka 36 yatawe muri yombi ku wa 11 Mutarama 2022, mu gihe icyaha akurikiranyweho bikekwa ko yagikoze mu mpera z’umwaka ushize, aramutse ahamijwe iki cyaha n’urukiko yahanishwa ingingo ya 4 y’itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 riteganya igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

 

KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment