Rwamagana: Ibigega bya gaz byibasiwe n’inkongi y’umuriro


Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukwakira 2021 ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba,  mu kagari ka Nyarusange,  mu murenge wa Muhazi, mu karere ka Rwamagana ahari ibigega bya gaz kuri sitasiyo ya SP byafashwe n’inkongi y’umuriro yakomereje mu kigo cya AVEGA Agahozo, yangiza inyubako zaho.

Umwe mu babonye iyi mpanuka igitangira kuba yavuze ko ubwo kuri ibi bigega bari gushyira gaz mu modoka, ngo umupira bakoreshaga wacomotseho. Icyo gihe mu kigo cya Avega hari hari kuzamuka umuriro kuko hari ibintu bari batwitse bimeze nk’imyanda, uwo muriro uhura na Gaz ngo bituma umuriro wiyongera cyane n’ibindi bice birafatwa.

Undi muturage yagize ati “Njye nari mpagaze hano ngiye kubona mbona amacupa atangiye guturika ajya hejuru, mbona abakozi bose basohotse biruka bishoboke ko hari ikintu cyari kibereyemo imbere kitari cyiza, nagerageje kubabaza ntibansubiza nyuma mbona umuriro mwinshi uzamutse hejuru.”

Uyu muturage yavuze ko iyi gaz basanzwe bayigirira amakenga cyane ngo kuko ububiko bwayo bwashyizwe ahantu habi ku muhanda hegeranye na lisansi kandi hatisanzuye.

Nyuma y’iminota mike izi gaz zitangiye guturika, Polisi y’igihugu yahise ihagera itangira kuzimya umuriro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CP Twizeyimana Hamdun, yavuze ko bakimenya amakuru y’iyo nkongi bahise batabara kugira ngo hatangirika byinshi.

Ati “Polisi yahise itabara tugerageza kuzimya umuriro, twarwanye no kuzimya kugira ngo umuriro utagira icyo wangiza. Ubu tugiye gufatanya n’izindi nzego mu iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yihanganishije AVEGA Agahozo ifite ibintu byinshi byangiritse.

Bamwe mu baturiye ibi bigega bavuga ko ahantu byashyizwe hatitaruye abantu cyane, bakagira impungenge y’uko n’undi munsi byazagenda gutya kandi byakwangiza byinshi.

 

NIYONZIMA Theogene 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.