Kigali: Ivuriro ryavugwagaho umwanda na serivisi mbi ryafunzwe


Ibyishimo ni byose mu baturage bo Kagari ka Karamako mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge nyuma y’aho Minisiteri y’ubuzima n’Akarere Nyarugenge bifungiye Poste de santé yitwa Ubutabazi kubera gukorera ahantu hatujuje ubuziranenge.

Mu cyumweru gishize nibwo abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima n’ab’Akarere ka Nyarugenge bakoze ubugenzuzi muri iyi Poste de santé basanga hari ibyo itujuje bahita bayifunga

Bamwe muri bo babwiye IGIHE ko bishimiye ko iri vuriro rifungwa bitewe n’uko ryari rito ndetse rikaba ryarabahaga serivisi mbi.

Mukabatesi Chantal, yagize ati “Twumvise ko ryafunzwe biradushimisha. None se koko wowe uko wabibonye wabonye ari ivuriro rikwiye kubarizwa mu Mujyi wa Kigali? Ibaze ni ivuriro mudashobora kwicaramo muri abantu batanu ngo muhumeke naho iby’umwanda uribamo nta wawuvuga ngo awuvemo.”

Byukusenge Emmanuel, we yavuze ko yatunguwe n’ingano y’ibyumba by’iri vuriro ubwo yari agiye kuryivurizamo.

Ati “Njye nigeze kurwara njyayo kwivuza ariko ndakubwiye ko nari ngiye kuburira umwuka mu kumba bantereyemo urushinge bitewe n’uburyo ari gato.”

Nyiri iri vuriro, Théophile Munyaneza Nduwayezu yabwiye IGIHE, ko ahantu koko bakoreraga ari hato ariko ahakana ibyo gutanga serivisi mbi.

Ati “Serivisi dutanga tuzitanga 100% gusa ikibazo cy’iriya nzu ni nto. Ndimo ndashaka indi, ubundi hari inzu nakoreragamo haza ikibazo cyo kuhashyira kaburimbo barayisenya. Nashatse inzu nakoreramo ndayibura pe ariko ubu hari inzu nari nabonye.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy yavuze bahisemo gufunga iri vuriro mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage.

Ati “Tukibimenya twagiyeyo turarigenzura dusanga ari rito n’utwumba ari duto mbese hari ibyo ritujuje turarifunga.”

Iyi Poste de santé yashinjwaga n’abaturage kugira umwanda ukabije

Hamwe mu habikwaga imiti ni uko hasa

Yari ifite ibyumba bifunganye kandi birimo umwanda

Source: igihe

IZINDI NKURU

Leave a Comment