Umuraperi Fireman yatawe muri yombi


Kuri ubu amakuru ahari kandi yizewe ava mu nshuti za Fireman ni uko umuraperi  yatawe muri yombi akaba afungiye aho bita kwa Kabuga, bikaba bivugwa ko akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, uyu muraperi amaze iminsi ibiri afashwe akaba yarafatiwe i Kanombe aho yabaga .

Umuraperi Fireman yatawe muri yombi

Ibi bikaba bibaye hari hashize amezi abiri uyu muraperi Fireman afunguwe, aho nanone yari amaze iminsi isaga makumyabiri muri iyo gereza yo kwa Kabuga akurikiranyweho nabwo icyaha cyo gukoresha ibyobyabwenge, icyakora icyo gihe uyu muraperi akirekurwa yabwiye itangazamakuru ko impamvu bamurekuye ari uko basanze arengana.

Mu nkuru itaha tukaba tuzabagezaho iyi nkuru ku buryo burambuye,  tunabagezaho ibyo ubuvugizi bwa Polisi bwavuze ku iri iyi nkuru y’ifungwa ry’umuraperi Fireman.

 

 

 

HAGENGIMANA Philbet

 

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment