Imbangukiragutabara yahawe ibitaro bya kibungo yitezweho byinshi


Kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Gicurasi 2021,  ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwashyikirije ibitaro bikuru bya Kibungo imbangukiragutabara nshya yitezweho kubafasha gutanga serivisi nziza, ikaba ifite agaciro ka miliyoni 59 Frw.

Ubwo umuyobozi w’akarere ka Ngoma yashyikirizaga impano umuyobozi w’ibitaro bya Kibungo

Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Kibungo, Dr Gahima John, yashimiye ubuyobozi bw’Akarere bwabahaye imbangukiragutabara nshya yizeza ko izakoreshwa mu guha abaturage serivisi nziza.

Yagize ati “ Ubundi twakagombye kuba dufite imbangukiragutara 15 kuko dufite ibigo nderabuzima 15 kandi mu by’ukuri twakagombye kugira imwe kuri buri bitaro, ubu dufite ibigo nderabuzima birindwi bidafite imbangukiragutara, iyi rero izadufasha mu kuvana abarwayi kuri ibyo bigo nderabuzima .”

Dr Gahima yavuze ko bari basanzwe bafite imbangukiragutabara zigera kuri zirindwi zikora neza akaba ari nazo zitwara abarwayi hirya no hino mu bigo nderabuzima. Ku bijyanye n’imbogamizi bafite yavuze ko ikibabangamiye ari uko ibigo nderabuzima byose bitarabona imbangukiragutabara zishobora gufasha abarwayi.

Ati “ Nabo bandi bazifite zirakuze, ntabwo ari imbangukiragutabara zishimishije usanga zimwe zihora mu igaraje, ni kuvuga ko iyi rero iri budufashe ni ukuri.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis, yavuze ko imbangukiragutabara bahaye ibitaro yaguzwe miliyoni 59 Frw mu rwego rwo kubifasha gutanga serivisi nziza ku baturage.

Ati “ Icyo tuyitezeho ni ugutabara abaturage bacu barwariye hirya no hino mu mirenge ya kure igihe bakeneye kujya ku bigo nderabuzima cyangwa kujya ku bitaro bikuru bya Kibungo.”

Meya Nambaje yavuze ko muri iyi myaka ibiri ishize baguzemo imbangukiragutabara ebyiri zunganirana izindi zari zisanzwe kuri ibi bitaro mu kugeza serivisi nziza ku baturage.

Kuri ubu ibitaro bikuru bya Kibungo bifite imbangukiragutabara umunani harimo eshatu nshya, ebyiri baguriwe n’Akarere ka Ngoma mu myaka ibiri n’indi bahawe na Minisiteri y’Ubuzima.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment