TETA NA SANGWA 5


 

Keza ati “uriya ndamuzi twize ku kigo kimwe”, Teta aramwenyura asa nk’uwishimye aratekereza ati wabona mwene mama ambereye icyambu nambukiraho nkagera kuri Sangwa. Nuko ahita abaza mukuru we ariwe Keza ati “nonese mujya muvugana”? Nuko Keza aramuhakanira ati “ntituvugana ariko nzi iwabo”,  Teta ati “nonese iwabo ni ahagana he”?  Keza ati “ni uwahariya hafi y’isomero”, nuko Teta yiha gahunda yo kuzahamenya neza, kuko yirinze kubaza mukuru we byinshi ngo atamwibazaho cyane.

 

Biracyaza.

 

Musekeweya Liliane

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment