Ingaruka za Covid-19 zabashoye gukora mu tubari zibavanye mu ishuri


Nubwo bizwi neza ko kuva Covid-19 yagera mu Rwanda muri Werurwe 2020, amezi akaba yihiritse asaga arindwi, zimwe muri serivisi zahagaze harimo utubari ariko ntibibuza ko hirya no hino muri Kigali uhasanga utubari dukora ariko twarashyizemo ibiryo. Akaba ari muri urwo rwego hasuwe akabari kanatanga ibiryo kari mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Kanombe, bamwe mu bakozi bagakoramo harimo abakobwa babiri biyemerera ko ari abanyeshuri, ariko urugendo rw’amasomo yabo rwarangiriye muri ako kazi, ko gahunda yo gusubira ku ishuri bo ntayo bafite.

Nzamukosha Lydia umukobwa w’imyaka 18, utarashatse gutangaza umurenge atuyemo ariko akemeza ko batuye mu karere ka Kicukiro, yatangaje ko yari ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, ngo ariko nyuma y’aho yatangiriye aka kazi yabonye nta kibazo afite, ikindi ngo n’ubundi hari abarangije amashuri yisumbuye bakora mu tubari, ngo we ntacyeneye gutakaza akazi ke, ngo dore ko n’umubyeyi  we Covid-19 yatumye ava mu kazi, ngo nubundi kubona amafaranga y’ishuri byagorana.

Ati ” Njye rwose nta gahunda mfite yo gusubira mu ishuri, mfite imyaka y’ubukure, niboneye akazi bampembera igihe, kandi buri munsi iyo ntahanye make ni nka 4000 abakiriya baba banyihereye. Njye icyaciye intege cyane zo gusubira ku ishuri ni uko hano dukora dukorana n’abana benshi barangije amashuri yisumbuye bakabura amahirwe yo kujya muri kaminuza ndetse bakabura n’akandi kazi kajyanye n’ibyo bize. Urumva rero ko aya mahirwe nabonye ntayapfusha ubusa cyane ko kongera kubona minerval byagorana dore ko umubyeyi wanjye ubu nta kazi afite”.

Uretse Nzamukosha,  muri aka kabari hakoramo ni uwitwa Akingeneye Shaniya we yatangaje ko afite imyaka 19, akaba yarageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, atuye mu murenge Kanombe, we ngo ni imfubyi yarerwaga na nyina wabo, ngo ariko muri ibi bihe bya Covid-19 ari nyina wabo ndetse n’umugabo we bose birirwa mu rugo ngo kuko ubucuruzi bakoraga bwarahombye, ngo kubw’izo mpamvu ishuri yamaze kurisiba mu bwonko bwe.

Ati ” Nubundi nabonaga amafaranga y’ishuri bigoranye kuko baturera turi benshi kandi nabo bafite abana babo, iyi Covid-19 yaje ari simusiga igamije kunkura mu ishuri, ubu namaze kubyakira rwose, abandi bana bari kwitegura gusubira mu ishuri, njye nanjye nshyira agatege mu kazi kuko nta mahitamo mfite”.

Nubwo aba bombi batangaza ko bagiye kuva mu ishuri kubw’ubushobozi buke bakaguma gukora mu kabari, Minisiteri y’Uburezi hari igisubizo yabahaye hamwe n’abandi bahuje ibibazo.

Minisiteri y’Uburezi: Ese ko ingaruka za COVID-19 zageze ku bukungu bw’imiryango ya bamwe ndetse bikaba bishoboka ko bamwe mu babyeyi bari bafite abana biga baba ku ishuri (Boarding) batazabona ubushobozi bwo kubishyurira ikiguzi cyo kwiga (School fees) birashoboka ko abashaka mwaborohereza mu guhindura ibigo bakajya kwiga muri 9YBE & 12 YBE?

Igisubizo: Yego birashoboka ku bazabyifuza bitewe n’imyanya izaboneka.

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment