Bagizweho ingaruka zikomeye biturutse ku cyenewabo mu tubari twahindutse resitora


Nyuma y’aho Covid-19 igeze mu Rwanda, utubari ntitwemerewe gukora kugeza ubu, udukora natwo ni utwashyizemo ibiribwa, ariko usanga akenshi ba nyiri utubari baragabanyije abakozi basigarana bake, aho binavugwa ko abenshi basigaye bikorera bo ubwabo, bakoresha abana babo ndetse n’abo mu miryango yabo, hagamijwe guhangana n’ingaruka za Covid-19.

Uku kugabanya abakozi mu tubari twongewemo resitora ndetse hakiyongeraho ikimenyane gihetse icyenewabo, bamwe mu bakoragamo batangaza ko bashaririwe n’ubuzima, aho bamwe badatinya gutangaza ko nta cyizere cy’ejo hazaza bagifite.

Uwizeye Alicia utuye mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Kimisagara, akagali ka Katabaro, wakoraga mu kabari gaherereye Nyabugogo, ubu akaba amaze amezi arenze atandatu nta kazi afite abayeho mu mayobera nk’uko abyivugira, akaba yatangaje ko iby’ejo hazaza atakibitekerezaho kuko abara ubukeye mu buryo ubwo ari bwo bwose yabigeraho.

Ati ” Kigali sinayivirira ariko atari ibyo mfite abana babiri nabyariye mu kazi kandi ba se ntacyo bamfasha, ahubwo naboherereje mukecuru wanjye baba mu cyaro, ni njye babaza byose, ubwo rero nkora akazi kose yaba ku manywa cyangwa ninjoro umugabo ugannye ndamwakira, kandi ibyitwa agakingirizo sinkibiha agaciro kuko mba nkeneye amafaranga, ibyo kurwara Sida cyangwa ibindi bibazo nahura nabyo ntacyo bikimbwiye, kuko aho kugira ngo inzara inyice, nyiri nzu anyirukane ndetse n’abana banjye bapfire mu cyaro, ngomba kwakira abangana ntitaye ku ngaruka byangiraho”.

Uwizeye akomeza atangaza ko ubu buzima arimo abuhuriyemo na bagenzi be bakoraga akazi kamwe, aho nawe ubwe yemeza ko urebye ubuzima abakobwa bakoraga mu tubari babayemo bubabaje by’umwiriko abakobwa bakiri bato Covid-19 yasanze ari bwo bakinjira mu kazi, ngo kuko bamwe mu bakobwa bakuze cyangwa abagore bakoranaga mu tubari, babagurisha ku bagabo ngo kuko baba bashaka inkumi.

Nyuma yo gutangarizwa aya makuru y’igurishwa ry’abakobwa bakiri bato bakora mu tubari, abo Uwizeye yatweretse twagerageje kubavugisha ntibadukundira ndetse n’abo bavugwaho kubacuruza barabyigurutsa.

Twabajije ubuyobozi niba iki kibazo cy’ubuzima buri mu kaga bw’abakoraga mu tubari bwaba bukizi, umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage mu karere ka nyarugenge, Huss Monique, yatangaje ko nta makuru abifiteho ariko abashishikariza gushaka abashinzwe imibereho myiza y’abaturage (affaires socials) ku mirenge yabo kugira ngo arebe icyo bafashwa.

NIKUZE NKUSI Diane 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.