Covid-19 yatumye abafite amazu atunganyirizwamo imyenda barira ayo kwarika


Nyuma y’aho u Rwanda rugenda rurushaho gutera imbere usanga hirya no hino by’umwihariko mu mujyi wa Kigali hagaragara amazu atunganyirizwamo imyenda ” Dry cleaner”, akaba ari muri urwo rwego hifujwe kumenya niba Covid-19 yaragize ingaruka ku mikorere yabo nk’uko bigaragara mu bikorwa by’ubucuruzi binyuranye.

Akaba ari rwego habayeho kwegera Mukamusonera Maria umubyeyi w’imyaka 65,  utuye mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Nyarugunga, akagali ka Nonko, ufite inzu itunganyirizwamo imyenda (Dry cleaner), atangaza ko Covid-19 yagize ingaruka zikomeye ku bucuruzi bwe, ngo kuko ari mu nzira zo gufunga imiryango.

Ati  ” Njye nageze mu myaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, amafaranga bampaye nyakoramo umushinga wa ‘dry cleaner’, rwose waramfashaga kuko nta mwana wanjye narushyaga ngira icyo musaba, ahubwo hari n’abo nunganiraga batakaje akazi, ariko ndakurahiye iki cyago cya Covid-19 cyambujije abakiriya, ku buryo uku kwezi gushobora gusiga nkinze imiryago”.

Mukamusonera yashimangiye ko iki kibazo atakihariye wenyine kuko hari bagenzi be bakoraga akazi kamwe bakorera mu kajagari ka Kanombe bari bahuriye mu kimina kibafasha kwiteza imbere aho bahanahanaga amafaranga, utahiwe agafata ibihumbi magana atatu (300,000frs), ngo ariko Covid-19 yasheshe icyo kimina cyabo kuko bose bataka igihombo kuko babuze abakiriya bikabije.

Mukamusonera yakomeje atangaza ko iyo yabaga yishyuye inzu, umukozi, yaguze umuriro ndetse yakemuye ibintu byose bikenera amafaranga mu kazi ke, ngo ntiyaburaga amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000frs) ku kwezi asigarana ari nayo yari umushahara we, ngo ariko kwishyura inzu hamwe n’umukozi nabyo byamunaniye.

Uyu mubyeyi yahishuye ko ikimushengura kurushaho ari ukuba yasabye ko nawe yahabwa inkunga y’ingoboka yagenewe abagore Covid-19 yateje igihombo, bamwangira kumwandika ngo bamubwira ko ari umukire, inkunga yagenewe abacuruzaga ibyoroheje nk’aba gataro n’abandi baciririritse.

Mukamusonera akaba yarasabye leta ko amahirwe azongera kubaho yo kugoboka abakora ubucuruzi buciriritse bahombejwe n’ingaruka za Covid-19, bazagena itsinda riturutse ahandi bagahitamo abagenerwa ingoboka nta marangamutima abayeho ngo kuko inzego z’ibanze zahereye ku bagore babo, inshuti zabo n’abo mu miryango yabo, ngo akaba abona ibi bitatuma leta igera ku ntego iba yihaye.

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment