Ibyifuzo by’abaturage ku nteko ishinga amategeko nshya


Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rwamagana barasaba ko inteko ishinga amategeko nshya izatorwa mu kwezi kwa nzeri yazita ku ireme ry’uburezi no kubabonera isoko ry’umusaruro wibyo bejeje.

Ikinyamakuru UmuringaNews.com cyaganiriye na bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Rwamagana bavuga icyo biteze ku nteko ishinga amategeko nshya bazitorera mu kwezi gutaha.

Uwingeneye Asiya ni umwe muri aba baturage yagize ati “hari ibibazo bibiri twifuza ko inteko ishinga amategeko yazibandaho kurusha ibindi, icya mbere ni uburyo abana bacu bigamo n’ubumenyi bahabwa, kiriya kintu cyo kwimura abana uko bishakiye batitaye ku bumenyi bahawe ni kimwe mubiduhangayikishije, hari umwana nzi ageze mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza ntazi kwandika izina rye, kandi umwaka utaha ubwo azaba agiye mu mwaka wa 6 akore ikizamini cya leta, ikindi nabasaba ni uko bazaganira na leta ikatworohereza mu bucuruzi, bakatugabanyiriza imisoro cyane cyane twe turi hasi, abantu ntibakajye birirwa birukankana n’inzego z’umutekano”.

Abadepite bazatorwa mu kwezi gutaha barasabwa kuzita cyane ku ireme ry’uburezi

Mu bukungu hari abaturage bagaragaza ko inteko yazabafasha  bakabona isoko ku musaruro bejeje, Maniriho Josue ni umuturage wari uzindukiye mu isoko rya Rwamagana agiye kuranguza inyanya ibyo bita intebo, yagize ati “bazadutorere amategeko arengera umuhinzi ku musaruro yabonye abantu ntibakamwunameho, nk’ubu mu cyaro ibigori bigura amafaranga atarenze 100, nta buryo wabyibikira ngo nawe uzabigurishe nyuma amafaranga menshi, natwe tubitangira amafaranga macye kuko ari yo baduha ntiwakora gutya uri umuhinzi ngo uzatere imbere twifuza ko ingamba zafashwe ku gihingwa nka kawa aricyo cyafatwa ku bindi bihingwa ntihagire umuturage uhendwa n’abacuruzi”.

Abaturage kandi bifuza guhura n’abadepite inshuro nyinshi zishoboka, Murangwa lorien ni umwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Rwamagana yagize ati “nabonye kuri lisiti y’abakandi ba FPR Inkotanyi hariho Uwamariya Odette turamuzi inaha I Rwamagana yabaye guverineri, nitwe twamwitoreye muri Kigabiro,  turifuza ko we n’abandi twatoye bazagaruka bakareba ibibazo dufite cyane iby’ubushomeri bakaganira n’inzego bireba kugirango natwe tubone icyo dukora, bazite cyane ku mikorere y’amakoperative yakijije abayobozi kurusha uko yagiriye akamaro abanyamuryango bayo”.

Abandi baturage bemeza ko bakeneye ubuvugizi umujyi wa Rwamagana nawo ugatera imbere ntukomeza kuba umujyi udatera imbere nk’uko indi mijyi bigenda, Mwiseneza Djuma ni umwe mu bakora akazi ko gutwara abantu mu mamodoka , yagize ati “umujyi wacu wa Rwamagana niwo mujyi ugeramo ukabona ntutera imbere, Kayonza yamaze kuducaho ntaho tugihuriye nayo nyamara Rwamaganaa cyera niwo wari umujyi ukomeye inaha mu burasirazuba, turifuza ko abadepite bacu bazaganira n’abayobozi b’Akarere bagashaka icyakorwa kugirango Rwamagana yacu igarure izina ryayo”.

Abaturage b’i Rwamagana bifuza ko umujyi wabo wakura kandi n’ibikorwa remezo biwurimo bikabungwabungwa

Ibindi byifuzo bigaragazwa n’aba baturage birimo ko hagenzurwa cyane ibikorwa remezo byakozwe ndetse naho byangirika bigasanzwa vuba, basaba ubuyobozi kurushaho kubegera bagasobanurirwa gahunda za leta zigezweho kugirango nabo bazigiremo uruhare.

 

HAKIZIMANA YUSSUF


IZINDI NKURU

Leave a Comment