MUSANZE: Abasigajwe inyuma n’amateka baratabaza


Nyuma y’aho icyorezo cya Covid-19 cyibasiye isi n’u Rwanda rudasigaye, abasigajwe inyuma n’amateka bo mu mirenge ya Kinigi na Nyange, mu karere ka Musanze, intara y’Amajyaruguru,  batangaza ko iki cyorezo cyabateje ibibazo binyuranye, harimo ibyabatwarira ubuzima baramutse badahawe ubufasha mu maguru mashya.

Ukigera aho aba basigajwe inyuma n’amateka batuye benshi muri bo bibera mu nzu zidahomye, iyo uri hanze ureba mu nzu, winjiye mu nzu nta kintu kiba kirimo uretse utugozi turiho imyenda nayo mike, mu byumba usanga ahenshi nta buriri burangwamo n’aho buri ugasanga ari agakarito kibereyemo, mu gihe mu ruganiriro haba hateyemo amashyiga y’amatafari n’inkono hafi y’amashyiga.

Umwihariko usanga abenshi muri bo, yaba umusore urongoye cyangwa umukobwa urongowe azana uwo bashakanye mu rugo iwabo, aho usanga mu nzu imwe hashobora kubamo imiryango itanu.

Iyo bukeye yaba umugore, yaba umwana ndetse n’umugabo bose baba basiganwa no kujya mu gasantire ka Ninda karimo isoko rirema buri munsi, ari abakora uturaka two kwikorera imizigo, ari abaje gucuruza imyaka nubwo bivugira ko badahinga, hari n’ababa badafite icyo bakora, bacunga ubagurira ikigage kuko aho babicururiza haba hafunguye, aho hagati ya saa cyenda na saa kumi n’ebyiri usanga abenshi muri bo baba banyweye, basinze.

Benshi muri bo usanga batazi uko inkweto zisa, urubyiruko n’abagabo baba bambaye imyenda isa nabi, abana babo bacoceye bambaye imyenda yuzuye umwanda, akenshi inacitse yemwe ubona badaheruka koga. Gusa ariko abagore bamwe na bamwe nibo baba bambaye imyambaro ifite isuku n’inkweto.

Abasigajwe inyuma n’amateka bashinja Covid-19 kubateza inzara idasanzwe

Bizimana Yohani, umugabo ufite abana 6, utuye mu mudugudu wa Kabagorozi, akagali ka Ninda, umurenge wa Nyange, mu karere ka Musanze, yatangaje ko Coronavirus  yazanye n’inzara ikomeye mu muryango we.

Yagize ati “Covid-19 yanteje inzara ikomeye,  icyambabaje kurushaho mudugudu wacu yagezaga ibiribwa ku bantu bifashije, ariko twe akatwima”.

 

Bizimana Yohani atangaza ingaruka za Covid-19 kuri we n’umuryango we (Foto Nkusi Nikuze Diane)

Kabeni Jean Bosco utuye mu mudugudu wa Butogo ya mbere, akagali ka  Nyonirima, umurenge wa Kinigi, mu karere ka Musanze, yatangaje ko  inzara ikomeye yibasiye cyane umuryango we.

Kabeni atangaza ibibazo binyuranye byinshi birimo inzara ( Foto Nkusi Nikuze Diane)

Ati “Njye mfite umuryango w’abantu icyenda, ariko Covid-19 yanteje inzara, yaradukubise iratwumvisha, abayobozi ntibatugeraho, baraturobanura bitwaje ko nta nkweto tugira, bakatuziza uko twavutse, sinzi impamvu  batatwitaho kandi turi abaturage nk’abandi”.

Yakomeje atangaza ko kuba abayobozi b’inzego z’ibanze batabaha amahirwe angana nk’ay’abandi banyarwanda bibaca intege.

Kudahabwa ubufasha bukwiriye ni rusange mu basigajwe inyuma n’amateka

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Abasigajwe inyuma n’amateka (COPORWA), Bavakure Vincent yatangaje ko ikibazo cy’abasigajwe inyuma n’amateka cyo kwimwa ubufasha bw’ibanze ari rusange.

Abasigajwe inyuma n’amateka ni abanyarwanda nk’abandi

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle avuga ku bibabazo by’abasigajwe inyuma n’amateka bo muri Kinigi na Nyange (Foto Nkusi Nikuze Diane)

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,  Kamanzi Axelle yatangaje ko abasigajwe inyuma n’amateka ari abanyarwanda nk’abandi, ko haramutse harabayeho kubarobanura mu bandi byaba ari ikosa rigomba gukurikiranwa.

Ati “Imfashanyo bayiha buri muturage ufite ikibazo, by’umwihariko bariya basigajwe inyuma n’amateka bafite imiryango myinshi ibatera inkunga, ngaho ibyo kubura imirimo byo babihuriyeho n’abandi baturage bo muri Musanze”.

Ubushakashatsi buheruka gukorwa na COPORWA mu mwaka wa 2018, bwerekanye ko abenshi mu basigajwe inyuma n’amateka bagize igice cy’abanyarwanda batishoboye, bakaba ari 0,29% ni  ukuvuga 36,073 by’abanyarwanda bose bangana na miliyoni 12 zisaga, bakaba baboneka mu turere twose 30 tugize u Rwanda.

 

 

Ange KAYITESI & NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment