Ingamba zinyuranye za MINISANTE mu gukumira ebola mu Rwanda


Mu cyumweru gishize nibwo Minisiteri y’ubuzima muri RDC yatangaje ko Ebola yagaragaye ku butaka bwayo nyuma y’iminsi 42 gusa itangaje ko itagihari, ndetse ubu abantu 34 imaze kubahitana, Nyuma y’iryo tangazo, u Rwanda rwahise rushyiraho ingamba zigamije gukumira ko hari umuntu wayiturukana muri Congo akayanduza Abanyarwanda, zirimo gupima abinjirana mu Rwanda baturutseyo.

Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) yanaboneyeho umwanya wo kumara impungenge Abanyarwanda ko icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kitaragera ku butaka bw’u Rwanda, inagaragaza ibyo bakwiriye kwitwararika birimo isuku kugira ngo hatazagira uyandura.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba yavuze abantu badakwiye gukangarana bibaza ko iyo ndwara izagera mu Rwanda, akaba yaragize ati “Ku butaka bw’u Rwanda nta Ebola ihari, ntayo ariko icyo tugomba kubwira Abanyarwanda ni ugukomeza kwirinda. Ebola ni indwara idapfa kwandura, kugira ngo umuntu ayandure ni uko aba yakozweho n’uyifite cyangwa yahuye n’amatembabuzi y’uyirwaye.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba atangaza ko Minisante yafashe ingamba zinyuranye zo gukumira ebola ku butaka bw’ u Rwanda

Dr. Gashumba yavuze ko abanyarwanda bitwararitse kugira isuku, nta kabuza haba hari icyizere ko ntawe ushobora kuyandura.

Ati “Ibyo rero birerekana ko habayeho gahunda y’isuku, ikaba umuco, gukaraba intoki n’isabune igihe cyose, ntabwo yatugeraho. Nubwo mu gihugu cyacu hakwinjira uyifite, tubyirinze ntabwo yatwanduza.”

Minisitiri Dr Gashumba yasabye abaturage kumenya ibimenyetso by’iyo ndwara, ku buryo mu gihe hagira ubibona yihutira kwivuza cyangwa kumenyesha ubuyobozi bumwegereye no guhamagara kuri Telefone itishyurwa 114 cyangwa akabimenyesha Polisi kuko inzego zose zifatanije kuyikumira.

Bimwe mu bimenyetso bihita bigaragara ku muntu urwaye Ebola ni ukuva amaraso ahari umwenge hose, uguhinda umuriro, gucika intege, kubabara mu ngingo kubabara umutwe no mu muhogo bishobora kugaragara nyuma y’iminsi ibiri kugeza ku minsi 21 nyuma y’ubwandu, kuruka no guhitwa.

Gusa ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, rivuga ko ibi bimenyetso umuntu ashobora kubanza kubyitiranya n’iby’izindi ndwara nka Malaria, Tifoyide cyangwa Mugiga.

HAGENGIMANA Philbert


IZINDI NKURU

Leave a Comment