Covid-19 itumye amasoko 2 akomeye muri Kigali afungwa


Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuva kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kanama 2020, hatangira igikorwa cyo gupima abacuruzi n’abarema amasoko atandukanye, by’umwihariko Isoko Rikuru rya Nyarugenge ndetse n’isoko rizwi nko kwa Mutangana riri i Nyabugogo, mu rwego rwo kureba uko ubwandu bw’icyorezo cya COVID-19 buhagaze.

Aha ni ahazwi nko kwa Mutangana ku isoko

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’aho bigaragariye ko mu masoko atandukanye icyo cyorezo gishobora kuba cyarahaciye icyuho kuko abantu badohotse ku mabwiriza yo kwirinda nk’uko yagenwe n’inzego z’ubuzima.

Kimwe mu byashimangiye ko abacuruzi ndetse n’abagana amasoko badohotse ku mabwiriza ni uko abenshi mu bantu 151 bagaragayeho COVID-19 ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu w’iki cyumweru batahuwe mu masoko, abake bakaba ari bo baboneka mu bigo na za Minisiteri.

Muri iyo minsi ibiri iheruka abenshi bagaragaye mu Isoko Rikuru rya Nyarugenge ndetse no mu isoko rizwi nko kwa Mutangana riri i Nyabugogo, yose aherereye mu Karere ka Nyarugenge.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel, yatangaje ko ibyo byatumye bagira impungenge zo kuba iki cyorezo gishobora kuba cyarabonye icyuho mu burangare bw’abarema amasoko kigakwirakwira mu bantu benshi.

Ati “Turaza gusuzuma n’andi masoko yo mu Mujyi wa Kigali twibanda ku masoko akorera ahantu hafunganye. Ibyemezo bizafatwa bizashingira ku ishusho y’uko ubwandu buhagaze mu bipimo bizaba byafashwe.”

Yavuze ko bitewe n’uburemere bw’uko bazasanga mu masoko byifashe, hashobora gufatwa ibyemezo bikomeye birimo no kuba abaturage basubizwa muri gahunda ya Guma Mu Rugo, kuko Leta yo itazigera irebera abantu barushaho kwandura kubera uburangare bwabo.

Yagize ati “Ibyemezo bizafatwa bizashingira ku myitwarire y’abaturage ubwabo.”

Yakomeje avuga ko muri ibi bihe abari mu bikorwa by’ubucuruzi ari bo bibasiwe cyane no kwandura ndetse no gukwirakwiza COVID-19, mu gihe mu mezi ashize byagaragaraga ko nta kibazo cyari gihari.

Ati “Ntabwo ari bwo bwa mbere tugiye gusuzuma bariya bantu, mu kwezi gushize twari twatangiye kugaragaza ko hari ibibazo.”

Mu barwayi bashya batahuwe mu minsi ibiri ishize harimo n’abakarani, bafasha abaguzi gutwara imizigo, bivuze ko gukurikirana abo bafashije bitoroshye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP. John Bisco Kabera, yavuze ko inzego z’umutekano zikomeza gukorana n’inzego z’ibanze ndetse n’abakorerabushake mu gukaza ingamba zo kwirinda iki cyorezo  ndetse ngo hari n’ingamba nshya ziri bufatwe zigamije koroshya gahunda y’amasoko idateje ingorane.

NIYONZIMA Theogene 


IZINDI NKURU

Leave a Comment