OMS yatangaje byinshi ku Rwanda


Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryongeye kugaragaza ko ryanyuzwe n’uko u Rwanda rwitwaye mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 kugeza ubu.

Ni igitangaza ku bihugu bitandukanye kubona u Rwanda rufite ubuso bwa kirometero kare 26,338  rutuwe n’abantu barenga miriyoni 12, ariko hakaba hamaze gutahurwa abarwayi  2,152 gusa barimo abarenga 1,390 bakize n’imfu zirindwi gusa.

Igihugu kijya kungana n’u Rwanda mu bunini ni u Bubiligi bufite kirometero kare 30,528 n’abaturage miriyoni  barenga 11.5. Muri icyo Gihugu hamaze gutahurwa abarwayi 74,620 ba COVID-19 barimo 17,792 bakize na 9,879 bambuwe ubuzima n’icyo cyorezo.

Umuyobozi Mukuru wa OMS Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yagaragaje ko kuba u Rwanda rwahanganye n’icyorezo mu buryo bw’intangarugero  bituruka ku ruhurirane rw’imiyoborere myiza, ubuyobozi bukorana n’abaturage, serivisi z’ubuvuzi zikinguriye amarembo buri wese, abakozi bo mu nzego z’ubuzima bashyigikiwe ndetse n’itumanaho rikorwa mu buryo bwihariye mu nzego z’ubuzima.

Mu Kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye ku wa Mbere tariki ya 10 Kanama 2020, Dr. Tedros yatanze ingero z’ibihugu byagaragaje ubwitange budasanzwe mu guhashya COVID-19, by’umwihariko ashimangira gahunda y’u Rwanda yo gupima no kuvura abaturage ku buntu.

Yagize ati “Gahunda zo gupima, n’ubuvuzi buhabwa abatahuweho COVID-19, zikorwa ku buntu mu Rwanda, bityo hakemuwe ikibazo cy’ubushobozi bwari kubuza bamwe kwipimisha. Iyo abantu basanganywe COVID-19 bashyirwa mu kato, inzego zigakurikirana umuntu wese waba warahuye na bo.”

Dr. Tedros yashimangiye ko u Rwanda rwakoze uko rushoboye ngo abaturage bahabwe uburenganzira bw’ibanze, bwaba ubwo gusuzumwa ndetse n’ubwo kuvurwa.

Leta y’u Rwanda irashimirwa ko yafashe uburyo buyorohereza gukurikirana imiterere y’icyorezo mu Gihugu, igashyira imbaraga mu bice bizikeneye kurusha ibindi.

Gahunda yo gupima abaturage mu buryo bwa rusange mu Rwanda ikorwa ku buntu, kuri ubu abasabwa kugira uruhare batanga ni abisuzumisha ku bushake bifuza kumenya uko bahagaze, cyangwa abafite ingendo mu mahanga.

Ibipimo byabo bifatirwa ku ishami rya RBC rishinzwe gahunda z’inkingo riherereye hafi ya MAGERWA i Gikondo, no kuri Petit Stade i Remera, buri gipimo kikishyurwa amafaranga y’u Rwanda 47,200 Frw (amadorari y’Amerika 50) angana na kimwe cya kabiri k’igiciro bwite cyo kwisuzumisha.

Ku Isi yose, abamaze gutahurwaho icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) barenze miriyoni 20 zirimo abarenga miriyoni 13 bakize  n’abandi ibihumbi bikabakaba 739 bamaze guhitanwa n’icyo cyorezo, gikomeje umuvuduko udasanzwe mu bwandu bushya.

NIKUZE NKUSI Diane 


IZINDI NKURU

Leave a Comment