Mbabazi Shadia wamenyekanye nka Shadyboo avuga ko hashize igihe gito ashyizeho uburyo bwo gutekera abantu ibiryo akanabibagemurira. Ni uburyo yise ‘Love on The Plate.’ Ateganya ko icyorezo, COVID-19, nikirangira azashinga restaurant aho abantu bazajya bajya gufata amafunguro.
Abinyujije kuri Instagram, Mbabazi Shadia yavuze ko akunda guteka kandi yizeza ‘abakunzi be’ ko ntacyo bazamuburana mubyo bakunda gufungura.
Ni akazi yatangiye gukorera iwe, agashyira abantu ibyo kurya aho bakorera cyangwa mu ngo zabo.
Ibijyanye n’ibiciro ndetse n’amakuru arambuye kuri ubu bucuruzi arayatangaza kuri uyu wa Mbere tariki 8 Kamena 2020 ku rukuta rwe rwa Instagram.
Mbabazi Shadia “Shadyboo’’ ni umubyeyi w’abana babiri.
Kuri Instagram niwe Munyarwandakazi ukurikirwa n’abantu benshi kuko kugeza ubu akurikirwa n’abantu ibihumbi 715.
Usibye kuba Shadia agiye gutangira Restaurant asanzwe akora umwuga wo kwamamaza abicishije ku mbuga nkoranyambaga.
IHIRWE Chris