Ibikorwa byo kurwanya inzoga zitemewe birakomeje


=Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru  tariki ya 07 Kamena 2020, Polisi y’u Rwanda ikorera kuri Sitasiyo ya Ndera mu Karere ka Gasabo,  ku bufatanye n’izindi nzego yatahuye urugo rwakorerwagamo inzoga zitemewe zizwi ku izina ry’Agasusurutso, zari litiro 6,000 zuzuye mu ngunguru 22, zafatiwe mu kagari ka Cyaruzinge  mu mudugudu wa Ayabakora.

Ubwo izi nzoga zari zigiye kumenwa hari Mwizerwa Olivier, umukozi  w’Ikigo  gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti mu Rwanda (FDA).

Yavuze ko kugira ngo amakuru amenyekane byaturutse kuri umwe mu baturage bakora ikinyobwa kitwa  Agasusurutso ndetse abifite ibyangombwa avuga ko hari abantu bamwiganiye ikinyobwa bakaba bigana inzoga ye bakora inzoga zitujuje ubuziranenge.

Ahafatiwe izi nzoga hagaraye ibikoresho bitandukanye byifashishwaga mu gukora iyi nzoga birimo nka Tangawizi, amasukari, alukoro (Spirit), amazi n’ibindi bitandukanye.

Mwizerwa avuga ko  ibi byose ari byo bavangavanga bikavamo icyo kinyobwa cyahinduye ibara. Akomeza avuga ko urwo ruvange rukunze gutera uburwayi abanyoye izo nzoga.

Yagize ati “Biriya bintu byose iyo babivanze unyoye iriya nzoga ashobora guhuma kubera iriya alukolo nyinshi bashyiramo bashaka ko bishya vuba. Ziriya nzoga bazipfunyika mu macupa ya purasitike (Plastic) kandi imisemburo na Pulasitike ntibikorana  bityo unyoye izo nzoga bikazamutera uburwayi butandukanye burimo na kanseri.”

Uwinkindi Angelique ni umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo mu murenge wa Ndera.   Yavuze ko umuturage wakoraga izi nzoga n’ubwo yamenyeko agiye gufatwa agacika ariko arazwi kuko ubuyobozi bw’akarere bwari buherutse kumuhagarika gukora izo nzoga ariko yongeye kuzikora rwihishwa.

Uwiknkindi yagize ati “Uyu muturage ubuyobozi bw’Akarere bwari buherutse kumuhagarika, ariko yitwikiraga ijoro we n’abakozi be bagakora. Ntabwo yazicururizaga mu Murenge wa Ndera kuko yazipakiraga imodoka akajya kuziruriza ahandi.”

Akomeza avuga ko n’ubusanzwe ariko mu Murenge wa Ndera hakunze kumvikana ibibazo by’umutekano muke biturutse ku businzi bw’izi nzoga zitujuje ubuziranenge.

Ibi biremezwa na Twagirimukiza Jean de Dieu umuturage wo mu mudugu wa Ayabahizi mu kagari ka Cyaruzinge,  ahafatiwe izi nzoga. Avuga ko izi nzoga zatumye agira amakimbirane n’umugore  we kubera ubusinzi bituma batandukana.

Ati “Ngewe izi nzoga zankozeho kuko umugore wanjye duherutse gutandukana kubera zo. Nigeze kugira akazi ahantu zakorerwa nkajya nza nazisinze tukarwana bituma yigira iwabo ubu twarandukanye kubera amakimbirane.”

Inzoga nk’izi zitujuje ubuziranenge si mu murenge wa Ndera zigaragaye gusa kuko mu minsi ishize mu turere twa Kicukiro na Nyarugenge naho hagiye hagaragara ibihumbi bya litiro zazo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie-Gorette Umutesi, avuga ko hamaze iminsi hatangiye ibikorwa byo kumena  izi nzoga aho zivugwa hose mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Turimo gufatanya n’abaturage, abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti. No kugira ngo izi litiro ibihumbi 6 zifatwe n’umuturage waduhaye amakuru ko hari abantu barimo kumwiganira inzoga.”

CIP Umutesi akomeza avuga ko nyiri izi nzoga zafatiwe mu murenge wa Ndera  hari izo yajyanaga gucuruza  mu isoko rya Nyarugenge ari naho zafatiwe bakurikiranye basanga zikorerwa i Ndera. Gusa nyiri kuzikora yamenye ko arimo gushakishwa aracika aracyakurikiranwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali avuga ko ibikorwa bigikomeje kuko hari amakuru ko haba hari ikindi kinyobwa kirimo gukorwa na cyo cyangiza ubuzima bw’abantu. Yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe mu rwego rwo kurengera ubuzima n’umutekano byabo.

Ubwanditsi


IZINDI NKURU

Leave a Comment