Rayon Sports yibasiwe bikomeye n’ubuyobozi bwa Skol


Umuyobozi w’uruganda rwa SKOL witwa Ivan Wulffaert yumvikanye avuga amagambo yuzuye uburakari no kunenga ubuyobozi bwa Rayon Sports ko bwuzuye amarangamutima ndetse batiteguye kongera amafaranga nk’uko yabisabye.

Uyu mugabo yavuze ko Rayon Sports iyobowe nabi n’abantu bifuza iby’umurengera, ku buryo atumva aho bahera bifuza amafaranga angana na Miliyoni 264 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru Funclub abitangaza,uyu muyobozi yavugiye aya magambo mu nama yahuje abayobozi b’uru ruganda n’abakozi ubwo umwe yari amubajije ku mikoranire yabo na Rayon Sports hanyuma afatwa amajwi atabizi.

Ivan yagize ati Rayon Sports ni ikipe idafite nyirayo, nta buryo bunoze bw’imiyoborere ifite, iyobowe nabi cyane. Ibi mbabwira nanabibwiye umuyobozi w’ikipe ubwo twarimo tuganira, kuko iyo nganira nawe, mbona ntaganira n’umuyobozi ahubwo nganira n’umuntu ufite amarangamutima menshi, bituma nta n’ikintu dushobora kuba twageraho.”

Uyu muyobozi wa SKOL yavuze ko nubwo Rayon Sports ifite abafana benshi, batayifashoramo imari ku buryo buhoraho ndetse yemeje ko batiteguye guha iyi kipe amafaranga ibasaba.

Uyu muyobozi yavuze ko Rayon Sports yabasabye gukuba karindwi amafaranga bayihaga kandi ko abona nta mpamvu babikora kuko ntacyo ibakorera.

Ati Barasaba ½ cy’ingengo y’imari yacu mu kwamamaza ngo tugishyire ku mwambaro wabo gusa? Ibyo ni ibintu nababwira ko bidashoboka.”

Amasezerano ya SKOL na Rayon Sports asigaje imyaka 2 akaba agomba kurangira muri 2022, Ivan uyobora uru ruganda akaba yavuze ko Rayon Sports isabwa kubaha aya masezerano bitabaye ibyo, amategeko azakurikizwa.

SKOL irasabwa gukuba inshuro 4 amafaranga yahaga Rayon Sports kugira ngo bakomezanye, ariko bikanavugwa ko igihe yageza kuri miliyoni 200 byashobokaga ko bakomezanya gusa ibi bisa nk’ibidashoboka kuko uru ruganda ntirubikozwa.

Rayon Sports ikoresha amafaranga agera kuri miliyoni 40 buri kwezi, mu guhemba abakinnyi, kubacumbikira twitegura imikino, agahimbazamusyi, ingendo zabo, imiti n’ibindi ariyo mpamvu yifuzaga ko SKOL yakongera amafaranga yabahaga.

Biravugwa ko hari abandi bafatanyabikorwa bari gucungira hafi ko iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda yatandukana SKOL bagahita bakorana.

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.