Gisagara: Icyaha cyo gusambanya abana gikomeje gukaza umurego


Iki kibazo cyo gusambanya abana mu Karere ka Gisagara kimaze gufata intera nyuma y’aho umusaza w’imyaka 64 wo mu mudugudu wa Nyarunyinya akagari ka Rusagara mu Kigembe,akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka ine y’amavuko ubwo ari atembereye akagera mu rugo rwe nyina yagiye kuvoma.

Tariki 16 Mutarama 2020 mu ma saa munani nibwo uyu mwana yatembereye agera mu rugo rw’uyu musaza aramusambanya bimenyekana ari uko ababyeyi b’uyu mwana babonye umwana wabo ari kuvirirana.

Nirere yagiye kuvoma asiga umwana we ku muturanyi witwa Mukantabana Arodie, ariko hanyuma uyu mwana yaje kuva kuri uwo muturanyi agenda atembera mu baturanyi yisanga ageze mu rugo rw’uyu musaza bikekwa ko yamusambanyaje.

Uyu mwana bamusanze mu rugo rw’umusaza arimo kuva amaraso nibwo abaturage bahise babibwira ubuyobozi, bihutira kumujyana ku bitaro bya Kibilizi naho umusaza atabwa muri yombi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’ amajyepfo CIP Twajamahoro yatangaje ko uyu musaza utatangajwe amazina afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyanza I Nyaruteja.

Uyu musaza yemera icyaha cyo gusambanya uyu mwana akavuga ko yabitewe n’inzoga yari yanyoye.

Ni mu gihe kandi umunsi uyu musaza yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka ine, hari habaye urubanza rw’umusore baturanye w’imyaka 20 ukurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka ibiri.

Amakuru avuga ko tariki 2 Mutarama 2020, uyu musore yanyoye inzoga arasinda ajya ku muturanyi we witwa Minani asanga umwana w’imyaka 2 ari kwanura ibishyimbo hamwe n’abandi bana aramushuka amujyana mu kigunda muri metero nka 40 uvuye kwa Minani aba ariho amusambanyiriza.

Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda,Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 mu ngingo yaryo yi 133,havuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina birimo :icyo gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana ; gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana ; gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri, ubwo aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

UWIMPUHWE Egidia

umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment