Nduba: Aratabaza nyuma yo kurenganwa agahuguzwa inzu ye


Umuryango wa Mbarwabukeye Eugene na Mukandanga Elisabeti utuye mu Mudugudu wa Nyakabungo, Akagali ka Gasanze, Umurenge wa Nduba, Akarere ka Gasabo,  uratabaza nyuma yo gukorerwa icyo bise akarengane, ugaterezwa cyamunara inzu yabo irimo ebyiri, aho bemeza ko banki y’abaturage (Banque Populaire) yabahaye inguzanyo yayihaye  agaciro k’amafaranga asaga miliyoni 50, ariko igatezwa cyamunara kuri miliyoni 11 atagura n’ikibanza iyo nzu irimo.

Inzu ba nyirayo bemeza ko yatejwe cyamunara mu buryo bubarenganya

Mbarwabukeye yatangaje ko iyo cyamunara yaturutse ku nguzanyo yahawe na Banki y’Abaturage ingana na miliyoni 22 yafashe mu mwaka wa 2016 akaba yari yarahawe igihe cyo kwishyura  cy’imyaka 10 ni ukuvuga ko yari kuzarangiza kwishyura mu mwaka wa 2026, akaba yarishyuraga neza, nyuma akagira ikibazo aho yari afite igaraje bakaryimura kuko ryari mu gishanga, bigatuma akazi ke gahungabana mu mikorere bityo ananirwa kwishyura mu gihe kigeze ku mezi 6 ariko abimenyesha banki.

Abaturanyi  ba Mbarwabukeye harimo Ahishakiye Aroni, bemeza ko iyi cyamunara harimo uburiganya kuko cyamunara si ikintu kiba mu ibanga, ariko bamenye ko habaye cyamunara ikozwe ku nshuro banki yavuze ko ari iya gatanu, kandi nabwo ngo hajemo abakomisiyoneri bazanye n’umuhesha w’inkiko  wa banki kandi nabwo ngo nta jambo bigeze babaha.

Yagize ati “Iyi cyamunara nubwo bavuze ko yuari ibaye ku nshuro ya gatanu, inshuro zayibanjirije ntitwazimenye, iyi ya gatanu nabwo bahaga ijambo abazanye n’Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga wa banki, ari nabwo baboneyeho umwanya wo kwitwaza ngo ni ku nshuro ya gatanu, bituma bagurisha inzu ebyiri zose zirangiye neza ndetse zifite n’amanexe ku mafaranga miliyoni 11”.

Abaturanyi bemeza ko n’ikibanza iyi nzu irimo kitagurwa miliyoni 11

Abaturanyi bemeza ko iyi nzu yatejwe cyamunara mu buriganya

Umuhesha w’Inkiko w’umwuga utarashatse ko amazina ye atangazwa muri iyi nkuru, yashimangiye ko nawe abona iyi cyamunara itarakozwe mu mucyo ko bishobotse uyu muryango warenganurwa.

Uyu muryango waterejwe cyamunara inzu irimo 2 (two in one) ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni 11, iri mu kibanza gifite 25  kuri 35 metero kare, ifite icyangombwa gifite UPI 1/02/12/02/1314, ayo mazu abiri ari muri imwe yose ararangiye neza, ndetse buri yose ifite ibyangombwa byose biranga inzu ikoreye amasuku ku buryo bugezweho hamwe n’anexe, uratabaza inzego zinyuranye kugira icyo zikora kuri iki kibazo, kuko bari kwirukanwa mu nzu imwe babagamo n’indi yari ibatunze ndetse inabafasha kwigisha abana babo, bakaba batangaza ko batifuza kuba inzererezi hamwe n’abana babo cyane ko yaba umugabo cyangwa umugore bose nta numwe ufite akazi, bakaba basaba kurenganurwa.

Amasezerano bagiranye na banki bemeza igihe bagomba kurangiriza kwishyura inguzanyo

Integuza ibirukana mu nzu

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment