RDC: Kubura inkunga yo kurwanya Ebola, ihurizo no ku baturanyi


Ejo hashize kuwa Kabiri tariki 14 Gicurasi 2019, nibwo Umuryango w’Abibumbye  wagaragaje ko  kuva muri Kanama umwaka ushize wa 2018, icyorezo cya ebola kibasiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abantu bagera ku 1705 nibo bamaze kwibasirwa nacyo, abarenga 1100 cyarabahitanye, ariko  igatangaza ko igihangayikishije kurushaho ari ibura ry’inkunga yo kuyirwanya ikomeje kuba ikibazo.

Ibiro bishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (OCHA), bigaragaza ko muri miliyoni 148z’amadolali yasabwe yo gutanga ubutabazi bwihuse ku bibasiwe na Ebola muri Nyakanga habonetse igice cyayo.

Iri bura ry’amafaranga rishobora gutuma Ebola yiyongera ndetse ikagera no mu bindi bihugu kuko abahunga hari ubwo bahungira mu bice yibasiye, bamwe bakajya no mu  bihugu bikikije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  mu buryo butemewe badapimwe.

Umuvugizi wungirije w’Umunyamabanga mukuru w’ Umuryango w’Abibumbye , Farhan Haq, yatangaje ko abantu 1122 aribo Ebola imaze kwica, bakaba ari  2/3 by’abo yagaragayeho, ariko amafaranga yo kuyirwanya akomeje kubura. Ati “Muri rusange amafaranga agenewe ubutabazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni make cyane, angana na 12% bya miliyari $1.65. ibyo bibangamira bikomeye ubutabazi ndetse no kwirinda iki cyorezo.”

 

TUYISHIME Eric

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment