Kuri uyu wa gatatu tariki 8 Gicurasi 2019, ubwo ihuriro rigamije kuganira ku kibazo cy’ihungabana mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ryabagaho, Mme Jeannette Kagame yatangaje ko nk’uko nta we uhagarika urugamba rwo kwibohora nta n’uhagarika urugamba rwo gukira ibikomere afite.
Mme Jeannette Kagame yatanze ingero za bamwe mu batanze ubuhamya bwabo ku byo bibuka, avuga ko hari abo usanga bariciwe ababyeyi muri 1959, 1963 cyangwa mu 1973 abo ngo bagendana n’ihungabana rikomeye.
Abandi Mme Jeannette Kagame yatangaje bafite ihungabana ni ababyeyi bandujwe virus itera SIDA muri Jenoside yakorewe Abatuts, abana barokotse iyo Jenoside, hakaba n’abandi babyeyi ababo bakoze Jenoside cyangwa bayigize uruhare.
Ati “Hari uwitwa Albert Nsengimana wari ufite imyaka 7 muri Jenoside, agendana ihungabana kuko nyina yatanze bene Se barimo na we ngo bicwe, yanditse igitabo (Mama Yaranyishe).”
Mme Jeannette Kagame yemeje ko guhangana n’iryo hungabana ry’abo yatanzeho urugero n’iry’abandi muri rusange bisaba kumva neza umwihariko w’amateka y’u Rwanda.
Mme Jeannette Kagame yavuze ko abagiye bandika ibitabo ku bijyanye n’ihungabana batari Abanyarwanda bahereye mu biri mu mico yabo n’inzira banyuzemo, ariko ngo hakwiye no gukorwa ubushakashatsi kugira ngo uburyo u Rwanda rwita ku ihungabana na bwo byigirweho ku rwego mpuzamahanga.
Yanatangaje ko kuba abize iby’ihungabana bagera ku 2000, ari intambwe ikomeye, akaba yanasabye ko aba bize ibijyanye no gutanga ubufasha ku muntu wahungabanye bajya bashyirwa ahahurirwa n’abantu benshi, bityo uwahungabanye akitabwaho n’ababyigiye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascene, avuga ko ubushakashatsi bwagaragaje ko ihungabana rihererekanywa mu miryango, rikava ku bana barokotse Jenoside barifite bakazariha n’abazabakomokaho.
Uyu muyobozi wa CNLG yanatangaje ko ubushakashatsi bwakozwe mu 1995 na UNICEF ku bana bari barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Perefegitura zose, basanze 21% bafite ibimenyetso by’ihungabana, naho ubwakozwe muri 2001 ku bagizwe abapfakazi na Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo 41% bari bafite ihungabana.
TETA Sandra