Tariki ya 13 Mata 1994 umunsi utazibagirana


Ku wa 13 Mata 1994, Abatutsi biciwe mu kigo Ndangamuco cya Islam kwa Kadafi, giherereye ku Kivugiza muri Nyamirambo.

Icyo gihe kandi impunzi z’Abatutsi zisaga 35000 zaturutse muri za Komini Rukira, Rusumo, Birenga, Kigarama na Rukara no ku musozi wa Nyarubuye, ziciwe kuri Kiliziya ya Nyarubuye n’Interahamwe ziyobowe na Burugumesitiri Sylvestre Gacumbitsi (wakatiwe igifungo cya burundu na ICTR) afatanyije na Evariste Rubanguka wari umucamaza kuri komini n’abajandarume bo mu kigo cya Nasho. Uwo munsi Abatutsi 18 gusa ni bo barokotse ubwo bwicanyi.

Abatutsi bari bahungiye ku Kiliziya ya Musha (ubu ni mu Karere ka Rwamagana) kandi barishwe bose.

Muri icyo gihe interahamwe zishe Abatutsi bose bari bahungiye kuri Kiliziya ya Gishaka muri Bumbogo. Zakusanyirije abatutsi b’i Shyorongi, Kanyinya (mu Karere ka Nyarugenge) mu nzu ya Mukarumanzi, zirabica bose zirabarangiza.

Abatutsi bari bahungiye ahahoze urusengero rwa ADEPR (rwahindutsemo urwibutso rwa Jenoside) mu Murenge wa Rusiga nabo barishwe kimwe n’ab’i Rukara mu Karere ka Kayonza.

Abatutsi bari bahungiye mu ishyamba ryo ku musozi wa Maranyundo, muri Bugesera nabo barishwe. Guhera ku itariki ya 13 Mata 1994, Abatutsi bose Interahamwe zicaga zibakuye i Cyabakamyi, Rwabicuma n’ahandi (mu Karere ka Nyanza) zabajugunyaga mu mugezi wa Mwogo.

Abatutsi bagera ku 30,000 bari bahungiye mu Kiliziya ya Kibeho, bagabweho ibitero bibiri n’Interahamwe, zicamo abagera kuri 2200, kubera kwirwanaho kw’impunzi, zabashije kwirukana Interahamwe.

Abatutsi bari bahungiye kuri Komini Kinyamakara, ku mashuri ya Mbogo no ku musozi wa Mbogo, ubu ni mu Karere ka Huye, bishwe n’Interahamwe ziturutse mu ma Komini anyuranye ya Perefegitura ya Gikongoro.

Hishwe Abatutsi i Nyakabuye mu Kagali ka Kamanu mu Mudugudu wa Mpanga bicirwa ahahoze ari Komine Nyakabuye (Cyangugu).

Hishwe Abatutsi b’i Gitambi mu Kagali ka Gahungeri Umudugudu wa Kamagaju.   Hishwe Abatutsi b’ i Karenge (Cyangugu). Hishwe Abatutsi i Kibingo muri Gihombo (Cyangugu) bicirwa kuri Paruwasi ya Kibingo.  Hishwe Abatutsi bo ku Muhororo muri Kirimbi (Nyamasheke). Abatutsi benshi baroshywe mu mugezi wa Nyabarongo ku Cyome i Gatumba (Ngororero). Hishwe Abatutsi benshi i Kibilira muri Ngororero.

 

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment