Mu Ruganda rwa SteelRwa i Rwamagana abakozi baho bahuye n’uruva gusenya


Mu rukerera rw’ ejo hashize kuwa mbere,  abakozi  bo mu ruganda rukora ibyuma rwo mu Karere ka Rwamagana SteelRwa rukora ibyuma birimo imisumari na ferabeto (fer à béton), ubwo bari bari kugenzura ibyuma bigiye gushongeshwa kugira ngo bikorwemo fer à béton, babonye ikintu kimeze nk’igisasu baza kugikata bakoresheje imashini y’umuriro gihita kibaturikana, gikomeretsa abantu batanu barimo umwe cyaciye akaguru n’akaboko.

Aba bakoze b’uru ruganda bakomeretse bose bahise bajyanwa mu Bitaro birimo ibya Kanombe byakiriye babiri, undi umwe ajyanwa muri CHUK naho babiri barwariye mu bitaro bya Rwamagana.

Umuyobozi ushinzwe abakozi muri uru ruganda, Ndikubwimana Emmanuel, yagize icyo avuga ku byabaye ku bakozi ayobora. Ati“Hano twakira ibyuma bituruka mu gihugu hose ndetse n’ibituruka hanze. Hashobora kuzamo ibisasu n’ibindi bintu biturika, ni muri urwo rwego abakozi babiri bashidikanyije ku kintu bari babonye cy’icyuma batazi umwe ageze aho aragikata gihita giturika”.

Uyu muyobozi yavuze ko iyo umukozi agiriye impanuka mu kazi akurikiranwa kuko baba bafite ubwishingizi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yashimangiye ko abakomeretse bari kuvurwa ndetse banakurikiranirwa hafi ariko yanasabye ubuyobozi bw’uru ruganda kongera ubwirinzi no gushishozi mu kazi kabo ka buri munsi.

Nubwo aba bakozi bakomeretse barikwitabwaho ndetse hakaba hanavugwa ko bishobora kuba ari igisasu cyabaturikanye, ntibyarangiriye aho kuko Ingabo z’u Rwanda zatangiye iperereza ngo hamenywe niba koko ari igisasu kiremereye cyaturikiye aha hantu nk’uko bivugwa.

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment