Kiliziya Gatulika muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo yavuze ko ubwo abaturage batoraga Umukuru w’igihugu n’Abadepite kuri iki Cyumweru hari bamwe mu ndorerezi zayo babangamiwe mu gukurikirana uko amatora yagenze.
Yari yihoreje indorerezi zigera ku 40000 mu gihugu hose.Umunyamabanga w’Inama nkuru ya Kiliziya Gatulika Musenyeri N’Shole yagize ati “ Twabonye raporo 544 ziturutse mu gihugu hose zivuga ko hari imashini z’itora zitakoraga neza. Zimwe ntizakaga, izindi umuriro washizemo hakiri kare”.
Musenyeri N’shole avuga ko hari raporo 115 babonye zivuga ko inzego z’umutekano na bamwe mu bakoze ba Komisiyo y’igihugu y’amatora babujije zimwe mu ndorerezi gukora akazi kazo.
Abaturage miliyoni 39 nibo bari bariyandikishije ku rutonde rw’abazatora ariko abo mu migi ya Beni, Butembo (Muri Kivu ya ruguru) na Yumbi muri Maï-Ndombe ntibatoye kuko amatora muri turiya duce azaba muri Werurwe, 2019.
Komisiyo y’amatora yavuze ko impamvu zo kwimurwa kw’amatora muri turiya duce ari uko hariyo umutekano muke ndetse n’indwara yandura cyane ya Ebola.
Nubwo Kiliziya Gatulika ivuga ko hari imashini z’itora zitakoze neza, Perezida wa Komisiyo y’amatora Corneille Nangaa yavuze ko zakoze neza kandi ashima uburyo abaseseri ba Komisiyo y’amatora bitwaye mu kazi. Ati: “Ndashima ubunyamwuga bwaranze abaseseri bacu kandi byagaraye koimashini z’itora zakoze neza mu guhugu hose.”
Yavugiye kuri Radio na Television by’igihugu( RTNC) ko ibintu byose byagenze neza muri rusange kandi ko indorerezi zahawe umwanya uhagije ngo zikore akazi kazo.
TUYISHIME Eric