Ubushakashatsi ku gitabo kivuguruye kirimo indwara n’ibyago bikomoka ku kazi cyamuritswe na RSSB


Kuri uyu wa gatatu tariki 14 Ugushyingo 2018, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) nibwo cyamuritse ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo IBC Group gifatanyije na Belincosoc ku kuvugurura igitabo gikubiyemo lisiti y’indwara z’ibyago bikomoka ku kazi n’ikirimo ingero z’ubumuga bukomoka ku kazi bwamurikiwe abahagarariye ibigo by’ubwishingizi, Minisiteri zitandukanye zirimo; iy’ubuzima, iy’abakozi ba Leta n’umurimo, iy’imari n’igenamigambi, iy’ubutegetsi bw’igihugu ndetse n’impuguke mu bijyanye n’ubuvuzi bw’indwara zitandukanye.

Dr Hategekimana

Dr. Hategekimana Juvénal umwe mu bifashishijwe mu gukora  ubu bushakashatsi yavuze ko urutonde rw’indwara zikomoka ku kazi rwakoreshwaga mu Rwanda ari urwo mu 1980, kandi rwariho indwara akenshi zijyanye n’abakora mu birombe. Ati “Igitabo kireba ubumuga ari amasosiyete y’ubwishingizi bakoreshaga ni inyandiko z’abo mu Bubiligi twakoreshaga kandi amategeko agenda agaruka muri icyo gitabo ni ay’u Bubiligi ntabwo ari ayacu. Iki rero turi kumurika kizafasha kandi kizaba kiri mu ndimi ebyiri mu gihe ikindi twakoreshaga cyari mu gifaransa gusa bigatuma hari abatabasha kugikoresha”.

Munyandekwe Oswalidi yemeje ko ubu bushakashatsi bwari bukenewe

Umuyobozi w’ishami rishinwe pansiyo, ibyago bikomoka ku kazi ndetse n’ikiruhuko cy’ababyeyi, Munyandekwe Oswald, yavuze ko nk’igitabo cy’indwara zikomoka ku kazi cyakoreshwaga cyarimo indwara zigera kuri 20 ariko iki gishya kibazaba kirimo n’izindi nyinshi zirimo izaje nyuma y’uko igitabo cya mbere gikorwa. Ati “Abaganga bose bazakoresha igitabo gishya mu kugena iyo lisiti y’indwara nshya nka Sida, n’izindi nyinshi zaje nyuma y’iki gitabo kandi nazo zishobora gufata umukozi uri mu kazi. Bisaba rero ko abaganga bamwe twita impuguke bazabona amahugurwa y’iki gitabo gishya, na lisite nshya y’izo ndwara”.

Hemejwe ko nyuma yo kumurika ubu bushakashatsi kuri izi nyandiko ebyiri, harakurikiraho kuzishyikiriza Minisiteri y’Ubuzima ikazisuzuma zikabona gushyikirizwa Inama y’Abaminisitiri ari nayo izazemeza ikazishyikiriza Inteko Ishinga Amategeko, ikindi nuko ubwo ibi bitabo bizaba byamaze kwemezwa hazashyirwaho amategeko abigenga ndetse biteganyijwe ku nibura bizajya bivugururwa mu myaka ibiri hakagira indwara zongerwamo n’uburyo bwo kugena ingero z’ubumuga.

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment