Umufasha wa Perezida wa Haiti Madamu Martine Moise yasesekaye mu Rwanda yitabiriye inama


Madamu Martine Moïse umugore wa Perezida wa Haïti yageze i Kigali, kuri iki cyumweru mu gitondo cyo ku wa 11 Ugushyingo 2018 akaba yaje yitabiriye Inama Mpuzamahanga ku kuboneza urubyaro (ICFP) izamara ’iminsi itatu iteganyijwe kuva kuwa 12  kugeza 15 Ugushyingo 2018,  ikaba izitabirwa n’abantu barenga 3000 bo mu bihugu 110. Akigera ku Kibuga cy’indege i Kanombe  Madamu Martine yakiriwe na Dr Ndimubanzi Patrick akaba ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze hamwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) Dr Hakiba Solange n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Urujeni Bakuramutsa.

Madamu Martine wambaye ikote ry’ubururu yageze mu Rwanda, hano yari kumwe n’abaje kumwakira ku kibuga cy’indege i Kanombe

Iyi nama izatangirwamo ibiganiro birimo kunoza ihanahana ry’amakuru ajyanye n’uburenganzira ku mibonano mpuzabitsina, ubuzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro, kugera ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu mwaka wa 2030, uruhare rw’urubyiruko no kongerera imbaraga serivisi zo kuboneza urubyaro.

Iyi nama izitabirwa n’abandi bayobozi bakomeye ku Isi n’abagore b’ibyitegererezo mu ngeri zitandukanye, aho u Rwanda ruzasangiza amahanga ubunararibonye hashakwa ingamba nshya zikwiye gukomeza gufatwa mu kuboneza urubyaro.

Madamu Martine Moïse ni umugore wa Perezida wa 42 wa Haïti, Jovenel Moïse, uyiyoboye kuva muri Gashyantare 2017, akaba yarageze ku isi tariki 5 Kamena 1974, akaba ari umuhererezi mu muryango w’abana babiri. Uyu mudamu ikimuranga cyane mu buzima bwe bwa buri munsi harimo gukunda abana no guharanira uburenganzira bwabo kuva mu buto bwe.

 

NIKUZE NKUSI Diane

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment