Perezida Macron yemeje ko ibihugu bigize OIF icyo bikeneye ari ugushyira hamwe


Kuri uyu wa Kane tariki 11 Ukwakira 2018 ubwo Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yatangizaga inama ya 17 y’abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’abakoresha ururimi rw’Igifaransa “OIF”, iri kubera Erevan muri Arménie, yatangaje ko buri gihugu mu bigize Francophonie gifite ibyo ibindi byakigiraho, ko igikenewe ari ugushyira hamwe.

Abitabiriye inama ya OIF harimo abakuru b’Ibihugu na Guverinoma

Perezida Macron yavuze ko ejo hazaza ha Francophonie hadashoboka mu gihe abagore batabigizemo uruhare. Yashimangiye ko kwishyira hamwe kwa Francophonie ari ijwi rikomeye rishobora guhangana n’ibihugu bikomeye byitambika imyanzuro ifatwa, bigaragaza kunanirwa k’umuryango mpuzamahanga.

Yagize ati “Nk’urugero u Rwanda, ni icyitegererezo mu buringanire muri politiki. Armenié ifite ubunanaribonye mu burezi bwifashisha ikoranabuhanga no mu Bufaransa bayigiraho, buri umwe muri twe afite ubunararibonye yasangiza abandi tugatera imbere dufatanyije.”

Perezida Macro atangiza inama ya OIF

Perezida Macron yagize ati “Igikwiye kuba ku mutima ni uko igihugu cyacu ari ururimi rw’Igifaransa. Ni igihugu kitagira imipaka,  igihugu twishimira urukundo, tugahagarara ku bitekerezo byacu. Ntabwo tugomba guhana amasomo ahubwo tugomba kurwanira hamwe. Francophonie si ahantu ho kwicara, si umwanya w’abagore n’abagabo bananiwe ahubwo ni ubutaka bw’ubuvumbuzi, ubutaka bwo guteguriraho urugamba”.

Michaëlle Jean ucyuye igihe ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, yasabye ibihugu bigize uwo muryango gukanguka bikagira icyo bikora ku bibazo by’umutekano, ubuhezanguni n’iterabwoba, ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu n’ibindi. Ati “Ese turemera ko imiryango mpuzamahanga yifashishwa mu bikorwa by’ubuhezanguni mu gihe aribwo twari dukeneye kwishyira hamwe tugafatanya mu buryo buvuguruye, tugashakira ibisubizo ibibazo byugarije Isi?”

Abitabiriye inama ya OIF

Biteganyijwe ko iyi nama izasozwa ejo kuwa gatanu hamaze gutorwa Umunyamabanga Mukuru mushya wa OIF, mu bakandida babiri hakaba harimo Minisitiri Louise Mushikiwabo uhatana na Michaëlle Jean ucyuye igihe kuri uyu mwanya .

Twabibutsa ko uririmi rw’Igifaransa ruvugwa n’abantu bagera kuri miliyoni 274 mu gihe, uyu muryango wa OIF ukaba ugizwe n’ibihugu 84 hari n’ibindi byatanze ubusabe byifuza kwinjira muri uwo muryango birimo Gambie, Irlande, Leta ya Louisiane muri Amerika, Malte na Arabie Saoudite.

 

NIKUZE NKUSI Diane

 

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment