MINISANTE irizera ko ubushakashatsi bushya kuri SIDA buzagira uruhare runini ku buzima bw’Abaturarwanda


Tariki ya 10 Ukwakira 2018, nibwo Minisiteri y’Ubuzima hamwe n’Ikigo gishinzwe kurwanya Ubwandu bwa Virusi itera Sida, ICAP, gikorera muri Kaminuza ya Colombia byatangaje ku mugaragaro ko bagiye gukora ubushakashatsi buzatangira 12 z’uku kwezi k’Ukwakira buzarangira hagati mu mwaka wa 2019 bugaragaje uko ubwandu bushya bwa SIDA buhagaze, hamwe na Hepatite B na C.

Dr Ndimubanzi Patrick atangiza ubushakashatsi kuri SIDA na Hepatite B na C ku mugaragaro

Hatangajwe ko mu mwaka wa 2019 uzasiga imibare mishya y’abaturarwanda bafite ubwandu bwa Virusi itera Sida, izasimbura imibare iheruka igaragaza ko ubwandu bwa virusi itera Sida muri rusange ari 3%.

Ubu bushakashatsi bugamije kwerekana imibare mishya y’abafite ubwandu bwa SIDA, buzakorerwa ku bana, abagore n’abagabo bari hagati y’imyaka 10 na 60 bo mu ngo ibihumbi cumin na kimwe (11000) zo hirya no hino mu gihugu, bakazapimwa virusi itera SIDA hamwe na hepatite B na C ku buntu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze, Dr Patrick Ndimubanzi yatangaje ko buriya bushakashatsi buzagira akamaro gakomeye. Ati “Nitumenya neza imibare, tukamenya aho virusi yiganje bizatuma dushobora gushyiraho ibikorwa byinshi cyane byo kurwanya izo ndwara,  bizadufasha nk’igihugu gushyiraho politike z’ubuzima, bizafasha kandi abanyarwanda kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze”.

Umuyobozi wa ICAP ikigo kigiye gukora ubushakashatsi David Hoos

Umuyobozi w’umushinga ICAP, ushinzwe gukora isesengura ry’uko virusi itera Sida ihagaze mu baturage, David Hoos, yavuze ko ubu bushakashatsi buzanafasha kumenya umubare w’abandura buri mwaka. Ati“Turashaka kureba ku rwego rw’igihugu uko icyorezo gihagaze, ese byashoboka ko ejo hazaza tugira abantu bake cyane bashya bandura Sida?’’

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba nawe yari yitabiriye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ubushakashatsi

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kugeza ubu abantu bashya bandura virusi itera SIDA bagabanutseho 50%, abamaze kwandura virusi itera SIDA hejuru ya 80% bafata imiti igabanya ubukana, mu gihe indwara z’ibyuririzi nazo zagabanutse ku gipimo kiri hejuru ya 80%.

Ubu bushakashatsi bugiye gukorwa buratanga icyizere ko umwaka wa 2019 uzasiga imibare mishya y’abaturarwanda bafite ubwandu bwa Virusi itera Sida, izasimbura iyagaragazaga ko ari 3% yo mu mwaka wa 2014, kuko
imibare iheruka igaragaza ko ubwandu bwa virusi itera Sida muri rusange ari 3%.

 

NIYONZIMA Theogene

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment